logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUBWENGE.
.
Episode 8.
.
Twaherutse , Amilia nubundi yongeye kumenya ko Umugabo we yamubeshye indi nshuro. Sonna na Tole ubwo barimo basohoka mu nzu , Sonna yabaye nkusigaye inyuma gato aseka amwenyura nkaho hari ikiri imbere muri we tutaramenye ngo niki? Tole ahindukiye bahuje amaso ahita yikaruma nkaho atasekaga.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Mu modoka bagenda.
Tole  mu mutwe we arimo kugenda yibuka ukuntu yabonye amabere ya Sonna nubwo yahise yahisha mu maso. 
Ninako kandi Sonna nawe yibuka ukuntu Tole yabonye amabere ye agahita ashisha amaso. Yibuka nuko yamufungiye imashini.
.
Buri wese uko atekereza ibyo kuruhande rwe, Tole ahindukiye areba Sonna. Sonna nawe ahindukira amureba bahuje amaso bose baramwenyura.
.
Tugaruke ku ishuri.
Olivia yinjiye mu nzu y'abarimu asangamo Amilia aramwegera aramubaza ati" byagenze bite?
Amilia ati" ibiki?
Olvia ati " wageze mu rugo ubaza umugabo wawe akubwira ko uriya mukobwa wabonye ejo kwifoto barikumwe akubwira ko arinde ?
Amilia abanza guseka ati" kubera iki nagombaga kumubaza ?
Olvia ati" utambwira ko wabirekeye iyo?
Amilia ati" nonese narikuba mbaza iki umugabo wanjye.
.
Olvia aratangara ati " cyakora Mana ugira umutima ukomeye.
Amilia ati" kubera iki uvuze gutyo?
Olvia ati" kuba wabashije guceceka ntubaze Umugabo wawe ? Cyangwa ahari utinya umugabo wawe. Uri wa mugore uhitamo kwicecekera.
Amilia ati" Oya. Ariko ntacyo narikuba mbaza Umugabo wanjye. Kubera ko kuba yarikumwe n'umukobwa ntanakimwe  bisobanuye.
Olvia arumirwa ati" kandi ejo warimo kurira ?
Amilia ati" Olvia ntabwo narijijwe n'ifoto narimbonye Umugabo arikumwe n'umukobwa.
Olvia biramucanga.
Amilia arabibona ko bimucanze aramubwira ati" mwebwe mwaketse ko mbabajwe n'umugabo wanjye siko byari bimeze. Umugabo wanjye ndamuzi kandi ndamwizera.
Olvia ati" niba nawe .
Amilia ati" reka njye gutangira akazi
Olvia ati" njyewe umugabo wanjye yaje kugaruka mu rugo ndamutuka ndamutukuriza. Gusa icyambabaje nuko yanshiye amazi akongera akajya iyo ntazi.
Amila ati" wihangane.
.
Amilia arahaguruka afata ibitabo ava muri sale y'abarimu. Arimo agenda agana kuri Class agiye kwigishamo. Agenda yibuka ibinyoma byose umugabo we amaze kumubeshya. Yibuka nuko nawe amaze kubeshya Olvia. Kubera ko adashaka ko hari umugore numwe waho ku ishuri washka kumumenyera no kumenya iby'urugo rwe.
.
Tugaruke kuri Company.
Sonna azaniye Tole agakawa nkuko asanzwe abikora ageze muri office ya Tole abura umuntu.  Yibaza aho yaba ari ahita yibuka ko boardmember hari mu inama.
.
Tugaruke ku ishuri.
Amilia asoje kwigisha isomo rye rya kabiri. Abana bagiye muri break. Nawe arimo atambuka asubira mu nzu y'abarimu aca kuri ba Phiona bamuvuga arabyumva ariko ntiyabitaho arikomereza. Bo babwira ko atabumvishe.
.
Adela ati" uriya mugore yihagazeho ariko ndabizi nawe haraye hashya.
Phiona araseka ati" sha abagore twese ko twiyizi . Ninde mugore baca inyuma agatuza agaceceka 
Olvia ati" njyewe yambwiye ko yizeye umugabo we. Ko ejo atarizwaga nawe.
Adele ati" mureke ni ukwihagararaho.  Ni bimwe usanga abantu baza baseka kandi barashize imbere muri bo.
.
Twigarukire kuri Company.
Tole asoje inama ya board member agarutse muri office asanga agakawa gateguye neza n'imbuto ziteguye mu buryo bw'umutako utangaje. Ahita amenya uwabikoze. Aricara. Agiterura itasi y'ikawa abona aho yari iteretse hasi hari agapapuro gato aragafata aragasoma
 Kanditseho ngo " Tole , uze kuryoherwa niyo kawa nizo mbuto kuko nabiteguranye umitma wose. Kandi uyu munsi ukubera umunsi w'akazi mwiza cyane. Ni sonna uguha agaciro ibihe byose.
.
Tole amaze kugasoma agatekerezaho. Muri we akomeje kubona neza no kwiyumvamo ko Sonna ashobora kuba amukunda.
Anywa ikawa maze akomeza akazi.
.
Amasaha yo gusoza akazi ageze bagiye gutaha. Habura iminota mike. sonna aza muri office ya Tole.
Sonna ati" akazi kabaye neza se 
Tole ati" cyane kandi wakoze cyane.
Sonna ati" ndabikunze.
Tole ati" nukuri njya nkushimira cyane.
Sonna ati" buriya se ujya inshimira ?
Tole ati" cyane.
Sonna ati" oya simbizi.
Tole ati" Sonna akenshi na kenshi njya mbikubwira.
Sonna ati" yego. Ariko hari uko nshaka ko unshimira.
.
Umutima wa Tole uratera.
Sonna ati" uyu munsi ni kuwa gatanu tugiye gusoza akazi.  Weekend igiye gutangira mukanya. Njyewe buri wa gatanu wanyuma iyo nsoje akazi nyura ahantu nkigurira akantu. Mbese ndisohokana nkishimira ko icyumweru kirangiye neza nkabona gutaha. Ese wanyemerera uyu munsi tugasohokana tukajya gusangira. Ukaba urikumwe nanjye.
Tole abitekerezaho.
Sonna ati" niba bishoboka ariko....
Tole aramurebaaaa.
.
Udacikwa na Episode 9.
.

Comments