logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 17∆∆
.
Twaherutse, Katiana agiye gusobanurira, Amelia uko bamaramaza niba bashaka nabo kugira imiterere ya nyashi
.
Author : Chris nandi Ishimwe.
.
Sam, James na Ruby bari hanze.  Hashize akanya, Velas na Moses barasohokana hanze baza aho abo bandi bari.
Ba james nabo bifuriza Moses kwihangana. Moses arabashimira maze nabo bicara aho.
Sam ati" abandi se barihe ?
Velas ati" abandi bande ?
James ati" ba Cloy bari mu nzu.
Sam ati" none bari mu nzu bari mu bwigunge bonyine?
.
Velas ati" ntekereza ko arikumwe n'abagenzi be ?
Ruby ati" ntekereza bakabaye bari hamwe natwe.
Velas arabitegereza ati" ariko hari ikindi murimo kuvuga ntumva ahari.
.
Sam na Ruby bararebana.
Sam ati" Oya ntacyo
.
Twigarukire mu cyumba cya Cloy. Katiana yatangiye kubasobanurira icyo bita kumaramaza.
Arababwira ati" Kumaramaza ni ukuba witeguye gukora igishoboka cyose mu bushobozi bwawe, ubudasubira inyuma mpaka ugeze kucyo ushaka. Umuntu wamaramaje ntakintu nakimwe kiba cyamusubiza inyuma.
Gantile ati" natwe turamaramaje.
Katiana araseka ati" Ariko ntagihamya nakimwe kigaragaza ko mumaramaje.
Saranda ati" kandi tubishaka?
Katiana ati" ok ubwo nzareba umuramaje koko hagati muri mwe nyuma y'ibi bihe turimo. Cloy ndabeshya?
Cloy ati" Oya.  Gusa barabishaka, ariko nanjye sindabona kumaramaza kwabo.
.
Saranda ati" Cloy , uhakanya kumaramaza kwacu koko!
Cloy ati" ndabizi ko mubishaka. Namwe mushaka gutera neza rwose. Ariko simbeshye ngo nigeze mbona kumaramaza kwanyu.
Julia ati" Ubuse tubikwereke gute koko!
Katiana ati" Ok mureke tureke kuvanga ibintu. Nyuma yo gishyingura tuzabireba.
Ameli ati" Katiana urakoze kutwemerera ubufasha.
Katiana ati" Ntakibazo. Sinzi ko haba hari amahirwe meza , ngo nirengagize abakobw bagenzi banjye.
.
Gantile ati" nukuri uri umwana mwiza.  Abaye ari undi mukobwa mwiza , ntabwo ashobora kuba yakwemera kudufasha. Ahanini agamije ko ariwe waguma kuba agaragara neza.
Katiana ati" Njye ntabwo ndi uwo. Kubera ko twese tubaye turi beza se byaba bitwaye iki? Ninabyo byaba ari byiza. 
.
Amelia yitegereza nyashi za Katiana.
Amelia ati" Ubu nanjye nagira nk'icyo kibuno?
Katiana araseka ati" Yego. Kirenze niki ahubwo. Ahasigaye isi y'abagabo ukayinza uko ushaka.
Amelia araseka ati" Njye ariko ntabwo intego yanjye yaba ari abagabo

Katiana ati"  Amelia, uba umukobwa urenze iyo ubasha kugenzura neza amarangamutima n'amahitamo y'abagabo.
Cloy ati" amelia, ibyo Katiana avuga ni ukuri. Uzi ubuzima Katiana abayeho kubera kubasha kugenzura neza isi y'Abagabo ?
Katiana ati" amaso y' abagabo iyo ari kuri wowe,  icyubahiro cyawe nicyo kiba gikocontrolla byose.
Gentile ati" nibyo rata.
Katiana ati" Nyashi , si ubwiza  gusa, abubwo sizobanuye  ubugenzuzi n'imbaraga.
Julia ati" uravuga ukuri. Abakobwa bafite nyahi nibo uba usanga bagenzura burikimwe cyose.
.
Katiana areba Cloy ati" none Cloy , umurambo wa Mama wawe uri mu bihe bitaro?
Cloy arahamubwira.
Katiana ati" Njye rero uruhangana mbaye ngiye ubwo nzagaruka ejo mu gushyingura.
Cloy ati" Nukuri urakoze. No kuba wageze hano ni ibyagaciro gakomeye.
.
Katiana akora mu isakoshi afite akuramo amafaranga aramuhereza.  Maze arasohoka.. ba Saranda basigara batangaye!
Gentile ati" Sha cloy uretse ibyago wagize. Ariko ni wowe uzi abantu banyabo bo kubana nabo. Uriya mukobwa aratwemeje
Cloy ati" Umva mube seriosu mubigaragaze ndabizi uriya Mukobwa azabafasha.
Julia ati" Njye nditeguye wese.
.
Katiana uko yagasohotse mu nzu. Ba Sam barongera baramubona. Sam ahita ahaguruka.
Ruby na James baramureba .
James ati" Ugiye kongera wiyemere se ?
Velas ati" Nyabona mu menye ahantu turi?
Ruby ati" ahubwo wowe wagiye ureka gukabya! Ntabwo ibyago bituma abantu batavugana.
.
Sam agenda asanganira Katiana.
.
James areba Moses ati" Moses ni gute uriya mukobwa urenze kuriya ari inshuti ya mushiki wawe ariko ukaba waragoswe ntufatireho?
Moses araseka nubwo ababaye.
Ruby ati" man nibyo.
Moses ati" Uriya mukobwa nibwo nanamubona.
.
Sam agera imbere ya Katiana aramusuhuza. Katiana nawe aramusuhuza.
Sam agiye kugira ikindi avuga,  Katiana ahita amutanga kuvuga ati" Umva urihangana tuzavugane ikindi gihe ndagiye.
Sam ati" Sawa ntakibazo. Amazina yanjye nitwa Sam.
Katiana ati" Nanjye nitwa Katiana.
.
Katiana arikomereza. Ava aho mu rugo kwa Cloy, ahita aza kwa Muganga aho Cloy yamubwiye ko ariho umurambo wa Mama we uri. Bari bagiye gusuzuma umurambo ngo bamenye icyateye urupfu rwe.
.
Bidatinze, Katiana ageze aho umurambo wa Mama Cloy. Ahinjiye wenyine ahagarara imbere yawo arawureba maze araseka.
.
Udacikwa na Episode 18

Comments