Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Dorene na Pelly bajyanye Luwero muri doro yabo aho barara
.
Written By Chris nandi Ishimwe.
.
Baramuzanye baramwinjiza. Ariko Luwero afitemo akoba ntabwo aratuza neza. Kuber koibyo arimo gukora arabizi neza ko isaha n’isaha ashobora kuba yafatwa.
Ariko nubwo afite ubwoba, umutima we ukomeje kumuhatiriza gukomeza ibyo arimo gukora.
.
Dorene na Pelly baza ku gatanda bagiye kumwereka ngo abe ariko ajya aryamaho. Dorene yicara kuri icyo gitanda.
Luwero yitegereza byose aho muri iyo doro.
Dorene ati”Hano niho uzajya urara.
Luwero ati” Murakoze cyane.
Pelly ati” None warambika ibyo bintu byawe hasi??
.
Luwero arabirambika hasi imbere y’igitanda cye bamweretse.
Dorene amufata akaboko maze amwicazaho. Gusa uko dorene yakamufashe asa n’uwakanzemo areba ibiganza bya Luwero cyane arabyitegereza cyane.
Luwero aterwa ubwoba n’uburyo dorene arimo kureba ibiganza bye maze ahita abimwaka ngo adakomeza kubyitegereza cyane.
Dorene ati” Ugize ikihe ibazo ra ko unyiyaka bite??
Luwero asekamo ajijisha ati” Oya ntakibazo kirenze nuko ntakunda umuntu umfata cyane.
Dorene ati” Kubera iki??
Luwero ATi” Ngira ubukirigitwa bwinshi.
.
Dorene ati” Sure??
Luwero ti” Yego.
Dorene ati”ariko mbonye ibiganza byawe bitangaje.
Luwero arikanga ati” Gute??
Dorene ati” Sinzi mbonye ibiganza byawe bidasanzwe.
Luwero araseka ati” nuko ahari biomeye.
Dorene ati”Oyaaaa ntabwo bikomeye ahubwo bimeze nk’ibyabahungu. Ntabwo natekerezaga ko hari umukobwa wabaufite ibiganza bimeze gutyo!
Luwero ati” Abantu turemwe bitandukanye. Njye rero ubwo mujye mu mbona nka ka boy.
.
Dorene na Pelly baraseka.
Pelly ati” None ubundi witwa nde?
Luwero ati” Nitwa Leya.
Pelly ati” Leya.
Luwero ati” Yego.
Dorene ati” Leya rero, hano muri iki kigo nutwisingikirizaho nibwo uzamera neza. Arabyumva.
Luwero ati” Yego.
Pelly ati” Dorene arimo arakubwira ukuri. Kandi ubaye umunyamahirwe kuba Dorene nawe aguhisemo ugiye mu biganza bizima. Kubera ko dorene niwe mukobwa wa mbere hano wa danger.
Luwero arabyumva.
.
Pelly ati”Rero ufite kujya umwumva ukanamwubaha. Nako twembi njye nawe.
Luwero ati” Ntakibazo.
Dorene ati”Ngaho sasa uburiri bwawe.
.
Dorene na Pelly baba bagiye maze bamusigamo muri doro wenyine. Yicara kuri icyo gitanda abanza kwiruhutsa.
Aribwira muri we ati” Koko nuku urukundo rumera?? Ubu hano hantu nzahamara igihe kingana gute?? Ubundi kubera iki nahaje??
.
Ubwo arasasa neza.
Asoje gusasa maze ava muri doro nawe aza hanze. Abanyeshuri hafi ya bose bari hanze. Bari mu bintu bitandukanye.
Abanza kureba ahantu hoseeee arahitaegereza. Maze atera intambwe aba arimo atembera. .
.
Uko arimo akata hari umukobwa witwa Sophie wamubonye arikumwe n’abandi bakobwa maze ahita ava muri abo bakobwa aza asanganira Luwero amugeraho maze areba Luwero aratangara cyane.
Sophie araseka ati” Mbega cyabakobwa wacu??? Uziko noneho wabaye umukobwa byanyabyo??
Luwero ahita amufata amujyana kuruhande amufunga umunwa.
Luwero ati” Nonese bite o ushaka kundaburiza??
Sophie ati” Nukuri ndatangaye cyane.
Luwero ati” Gabanya igikabyo wana. Kandi wakoze kuba waramfashije ukampa amakuru yanyayo.
Sopfie ati” Njyewe mfite amatsio yo kumenya ikintu cyatumye umuhungu yifata akihidura umukobwa kugira ngo aze kwiga mu kigo cy’abakobwa gusa??
Luweroati” Kuza kwiga muri iki kigo byari inzozi zanjye.
Sophie agaseka ati” Kwiga mu kigo cy’abakobwa byari inzozi zawe? Waretse kumbeshya?? Byanze bikunze icyo kintu kirarenze. Ni nubwambere ahari ibi bibayeho mwisi.
Luwero ati” Sophie nuko bimeze.
Sopfie ati” Luwero nutambwiza ukuri rero ntabwo bizagenda eza. Ninjye uzi ukuri kwawe nzakuraburiza. Ariko numbwiza ukuri nzakomeza nkube hafi nkufashe.
Luwero ati” Ngiye kukubwira banga ryanjye. Ariko promise. Ntuzamvemo.
Sophie ati” Ese nagufashije kugira ngo nzakuraburize koo!
Luwero ati” Njyewe rero naje hano kubera umukobwa nkunda.
.
Sophie yumva birarenze maze araturika araseka cyane.
Luwero ati” Winseka mwana..
.
Ako kanya aho bari, Briana yaje abaturutse inyuma, Luwero ahindukiye amubona inyuma ye maze arikanga habura gato ngo agwe hasi…
.
Next episode 8
.
Comments