logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Rosette amaze kubwira James ko Click Man ari umugabo utagira ubugabo.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
James akimara kumenya  ayo makuru yahise yumva gishimye cyane.
Rosette ati’ Nizere ko nkugejeje ku kintu kizima?
James ati” nibyi byiza byo gukora n’umuntu uzi icyo gukora.  Kandi nizeye ko  uraza gukomeza kumfasha bitarangiriye aha
Rosette araseka ati’ Hari ikibazo se  cash zipfa kuba zihari
James ati’ Wowe ntugire ikibazo cy’amafaranga..
.
James ahise ava aho aragenda,   hashize akanya ato agiye, Fanny aba aje muri Office  ya Rosette aramureba. Rosette amubonye ahita yarakaza.
Rosette ati” Fanny  n’ubwo ndi umukozi  wawe ariko narnzi ko ntakiza imbere y’ubushuti bwanjye nawe. Ariko ibyo ukoze hariya byo kunsebya binyeretse ikindi kintu.
Fanny ati’ Ahubwo ni wowe untunguye cyane
Rosette ati” Ariko Fanny  wavuga ko ari ikihe kibi njye nkukoreye? Kuba nagiye kubaza Click Man ukuri kwibyo numvise nirihe kosa  nakoze.
Fanny ati’” Nonese ubundi niba warabyumvise. Kujya kubimubaza ubundi wumvaga biragufasha iki?
Rosette ati’ Njyewe sinkunda inkuru zibuhuha mba nshaka gushira amatsiko nkamenya ukuri.
.
Fanny aramureba ati”   Ntago kuba wagiye kubaza Click Man wabitewe n’amatsiko yo kumenya ukuri.
Rosette ati’ Niko bimeze njye nashakaga kumenya kuvuye kuri we.
Fanny aramwegera amureba mu maso ati” Rose, ndimo kukubonamo indi sura ntazi. Kandi  iyo sura ndimo kubona ntarasobanukirwa ntago ari nziza.
Rosette ahita yisaza ati’ Singaho utangiye  kumbonamo ikindi kintu. Fanny niba ushaka kunyigizayo bikore neza utagiye gushaka impamvu.
Fanny ati” Nta mpamvu ndimo gushaka. Ariko reka nkubwire ukuri ntago kwihishira.  Kandi ikinyoma ntago gitinda kwitamaza.  Bizabe byiza ntube ufite ikindi kintu umpisha.  Kandi nubwo urimo kwishigikira ibyo wakoze ntago ari byiza.
.
Fanny ahita ava aho arigendera.
Tuze kuri Click Man asoje akazi arimo kwitegura gutaha.  Amaze kwitegura ahita ava muri Office ye aza hanze muri Parking abona Fanny yamutegerereje hanze. Click man aramwegera.
Fanny aramusekera ati’ Ntagihe cyiza gikesha amaso yanjye nk’ukukubona
Click Man araseka ati’ Mana yanjye ugira amagambo akomeye.
Fanny ati Icyiza nuko aba avuye mu ndiba y’umutima wanjye. Nanze gutaha ntakwitegereje uva mu kazi ngo nkurebe.
Click Man aramwenyura.
Fanny ati’ nkunda nuko kuntu uba useka gacye udasha guseka cyane. mbese wifashe.
Click Man ahta aseka cyane ahubwo.
Fanny nawe araseka ati’ Dore  kandi uhise useka.  Gusa nibyo nashakaga kugeraho.
.
James aba avuye mu kazi nawe abatambukaho arabareba gusa bo ntibamureba arakomeza ajya mu modoka ye.
Fanny ati’ Click, reka nkubwire. Nako banza umperekeze kumudoka yanjye.
.
Click aramuherekereza amuzana ku modoka ye, Fanny ayegamiraho aramureba. James yicaye mu modoka ye arimo kubarebera muri reterevizeri bikamubabaza.
Fanny ati’ Nashakaga kukubwira ko nubwo  hari igice utujeje neza iyo hasi, bidakuraho ko uri umugabo nyamugabo ndetse ahubwo urenze n’abandi bagabo bose.  Njyewe nakubonyemo ubudasa. Kandi ibyo nibyo bikugira Classic Man.
Click Man ati’ Fanny urakoze cyane.. mugihe gito tumaranye wagiye wubaka muri njye inking zikomeye. 
Fanny ati’ Nibyo nshaka,  ntago nifuza ko uzongera kunyeganyezwa nibihe, cyangwa nuko abantu bagufata
Click Man ati’ Urakoze.
.
Fanny ahise areba mu modoka ye akuramo kado ayihereza Click Man ati Ni mpano nkugeneye muri aka kanya.
Click Man arayifata ati” Urakoze  cyane.
.
Fanny ahita amusoma kutama, maze ajya mu modoka ye, Click Man nawe ahita ajya mu modoka ye aragenda.
.
Kurundi ruhande muri ayo masaha y’ijoro Saranda ahagaze  kuri Geti yo kwa  Click Man,  ahamze umwanya arumva ashaka kwinjira ariko kurundi ruhandi umutima  ukanga akumva agize  isoni n’ubwoba.
.
Kurundi ruhande Click Man ari mu modoka ari mu nzira agenda. Arebye abona hari imodoka  isa ni yamukurikiye ariko atarabihamya neza. Kugira ngo arebe neza ko ariwe yakurikiye ahise ahindura inzira, abona   nay a modoka imukaseho arakomeza aragenda. Ageze aho agabanya akavuduko kugira ngo arebe umukurikiye ngo ninde.
Agabanyije uwarumukurikiye ahise amutambukaho ageze imbere arahagarara na Click Man arahagarara.
Abona ni James uvuye mu modoka wari umukurikiye.
Click Man biramubabaza ahise ava mu modoka aza hanze ahura na James bararareban
,
Click Man ati’ Kubera iki wanyometse  ufite ikihe kibazo
James ati’ Nashakaga kubikora gusa to
Click Man ati’ Ariko ntago ari byiza.
James ati’ Wihangane.  Gusa nashakaga no kuvugana nawe.
Click Man ati’ Ntago ari muri ubu buryo ukeneye kuvugana nanjye abikoramo.
James ati’ Ntabirenze man bro. wibikomeza.
.
Click Man aramureba ati’ Njyewe ngira uko ngenda mwana. 
.
Click man ahise yikatira asubira kumudoka ye, James aramureba ati’ Ese ugiye kwangiza ubuzima bwa Fanny nkuko wabigenje kuri Saranda?
Click Man ahise ahagarara arahindukira aramureba.
James ati” Niba uri umuntu mwiza waretse kwangiza ubuzima bwa Fanny ukava mu buzima bwe.
Click Man ati”  Nonese ko wumva ari ubuzima bwe ni ubwawe?
James ati’ Impamvu mbikubwiye nuko ntakunda ko hari umuntu wahemukira undi.
Click Man ati” Urakoze cyane kuba witaye kuri Fanny kugeza nubwo urwanira ubuzima bwe. Ariko se aho kuza kubibwira njye kuki utajya kubwira Fanny ukuri uzi. Ko nzangiza ubuzima bwe.
James ati’ Oya nashakaga kubanza nabisaba wowe bro
Click Man ati” Ibyo njye mbyise  ubujajwa.
.
Click Man ahise ajya mu modoka arigendera. James asigara iryo jambo rimurya ahantu.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny.
Papa wa James yaje mu rugo kwa Fanny agiye gusangira n’ababyeyi  ba Fanny.  Muri uwo mwaya Fanny nawe aba ageze mu rugo arabasuhuza. Asuhuza na  na Papa wa James.
Papa James ati”  Uraho  neza Mukazana wanjye?
Fanny  ntayabyakira neza ntiyikiriza.
Papa Fanny arabibona ati” Fanny ko  utamusubije?
Fanny ati” Njye nitwa Fanny sinzi aho iby’ubukazana abikuye.
.
Fanny ahise yikomereza ajya mu cyumba cye.
Papa James areba Papa Fanny.
.
Tugaruke kuri Click Man ageze kumarembo y’iwe abona Saranda ahagaze kuri geti.  Click Man amugezeho  aparika imodoka aramureba.
Click Man ati’ Saranda bite ko uri hano
Saranda ati” Narinje kukureba.
Click Man ati”  Uje kundeba mu biki ko utigeze umpamagara ngo umbwire?
Saranda ati” Umbabarire  kuba ntaguhamagaye ngo mbikumenyeshe.
.
Click Man aramureba ati” Saranda wihangane ubu ntago ndi muri mood yo kuba twavugana. Ariko niba ushaka kugera mu rugi ni karibu waza ukanasuhuza Mam
Saranda ati’ Ntakibazo niba wumva utari mood tuzavugana ikindi gihe reka ntahe.
Click Man ati’ Sawa.
.
Saranda aragenda.
Click Man, ageze  mu rugo asanga Mama we amaze kumutegurira ameza.
Mama Click Man ati’ Ni karibu mwana wanjye.
Click Man ati” Ni sawa mama , wowe bimeze bite?
Mama ati’ Njye meza neza. Ariko nakomeje gutekereza cyane  kuri biriya Uncle wawe akomeje kugusaba ngo usubiremo.
Click Man ati’ Ahari birakwiye Mama.
.
Cick Man  ahita yibuka cyera cyane afungiye ahantu hameze nko mu batayu.  Afunze anaganitse hejuru.
.
Utazacikwa na Episode 29

Comments