logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Duheruka kwa Celia umuriro utangiye kwaka aho umukozi we na we yari atangiye kumuzeyuka, ndetse bari gushyogozanya nk’aho bangana cyangwa se atari umukozi na nyirabuja. Hagati aho Victor yari atashye na we avugana nabi na Celia.




*Turacyari kuri Celia*




Kuva natunga abakozi ni bwo bwa mbere ibi biri kumbaho. Umukozi wo mu rugo, rwesamadongo karyarugo koko ashake kumpangara? Ese ubu azi Celia uwo ndi we cyangwa arambarirwa? Oya weee. Ibi ari bubyicuze rwose kuko sinkunda akamenyero n’agasuzuguro. Arajya gutekera ikuzimu nakomeza ibi




*Carole:* Mabuja niba ari izabukuru zigutera kuba mushiha ntacyo bimbwiye ariko rwose ndarambiwe. Ibitutsi byawe bya buri munsi bingeze ahantu. Niba ari ukuba mukagatare byatumye umugabo wawe atakikwegera akajya gushakira ahandi, sinzi icyo unziza


*Celia:* Funga icyo kinwa se vuba niba udashaka ko ngusohoresha umugeri wa nshinzi we


*Carole:* Oya nanjye burya nzi gusakuza mabuja. Mama yagukoreye imyaka myinshi, ahava nanjye ngukorera, rero nzi byinshi kuko n’amabanga menshi uhisha umuryango wawe burya jyewe ndayazi


*Celia:* Ceceka uhite unsohokera mu nzu ujye kudodorera hanze se vuba.


*Carole:* Ufite ubwoba bwo kubwirwa ukuri ariko reka nguhe ikibonezamvugo ninshaka mpfe uyu munsi kuko ndarambiwe rwose. Ubu se nyobewe ko umugabo wawe yabonye umunaniye akaguharika umwe mu bakozi bawe witwa Carmen nuko ubwo yatwitaga…


Sinaretse arangiza kuvuga nahise mukubita urushyi rushyushye ku buryo yahise yikubita hasi ako kanya maze ndamuhagurutsa musohokana hanze mufashe mu misatsi. Iyi nshinzi ubu koko ninyica bazavuga ngo Celia ndi umwicanyi? Ntabwo rwose nteze kwihanganira umukozi wo mu rugo ushaka kunyikwegaho rwose


*Fernando:* Ariko se mama ubwo wafashwe n’ibiki koko?


*Brad:* Niko bene Kaba nyine twabaye. Nabivuga mukangira nayubu. 


*Julia:* Niba hari ikintu kinshimisha ni iyo mabukwe ahanganye n’abakozi be. Rwose simbabeshye mba numva ndyohewe pee.


*Celia:* Julia ushobora kunsohokera mu nzu ugasanga iriya nkende hanze nawe?


*Julia:* Umva mubyeyi rero jyewe sindi umuyaya ndi umukazana, ntumbwire uko wishakiye. Ahubwo se niba atari ibanga watubwiye ibyo Carole yari agiye kuvuga


*Celia:* Umva nyine ko ari amabanga. Ibanga rikomeza kuba ibanga


*Julia:* Ibyo ni ibyawe ariko natwe ntibitubuza gutekereza ibindi rwose.


*Celia:* Mukomeze mutekereze ibyo mushaka rwose. Icyo nzi ni uko uriya atazangarukira mu rugo




Ndumva ngomba gusanga Carole hanze ubundi nkamucecekesha ubuziraherezo. Sinshaka ko hari ibanga ryanjye na rimwe yamena


Ni byo koko hashize igihe kinini ni bwo navumburaga ko umugabo wanjye ajya aryamana na Carmen, icyo gihe yari umukozi wacu wo mu rugo. Muri uwo mubano wabo niho Carmen yaje gutwita. Nkibimenya niyemeje kwangiza ubuzima bwose bwa Carmen n’abamuri hafi bose. Nahise mwirukana iwanjye atwite nta n’igiceri muhaye ajya kwangara gusa akomeza umutsi aza kubyara. Nyuma y’amezi icyenda wa mwana avutse ni bwo nashatse uko nabarangiza…




*Brad:* Mama, turakuvugisha ukatwihorera kubera iki?


*Celia:* Ndeka nawe wa nkotsa we. Ubu nta mwanya wo gutekereza mfite rwose ndeka




Ubwo Brandy yarinjiye, ntiyari azi ibyabereye aho, yisekera nk’uko sanzwe aradusuhuza


*Brandy:* Aba hano mwiriwe


Buri wese yamurebye atavuga, na we agenda arushaho kumirwa kuko ntiyari azi ibijya mbere.


*Brandy:* Hano se habaye iki ko mbona wagira ngo mwapfushije?


*Brad:* Wowe ntuzi filimi imaze kubera hano. Uza ibirori birangiye


*Julia:* Umva jyewe ndisonzeye, tujye ku meza turamutekerereza ibyabaye turi kurya


Bahise berekeza ku meza jyewe numvaga ntazi icyo gukora no kureka.


*Fernando:* Mama ntuza ku meza se?


*Celia:* Oya ndumva nta biryo nshaka.




*Tugaruke kuri Veronica*




Bukeye nabyutse numva ntuje nubwo ijoro ryari ryambereye ribi buhoro. Izuba ryaravaga hari hashyushye nuko nshyiramo bikini njya kwicara hafi ya pisine numvaga uwo munsi nshaka kwirirwa ntuje rwose kuko guhora mu mihihibikano numvaga bitavamo.


Gusa nibagiwe kuzimya telefoni kandi rwose nashakaga kwiruhukira, ahubwo nagiye kubona mbona John arahamagaye




*Veronica:* Bite se kandi wowe ubaye iki


*John:* Yewe ga Veronica. Ubu se ntiwari ukumbuye ijwi ryanjye utambeshye?


*Veronica:* Reka genda. Ngukumbura mo ibiki se


*John:* Ngufitiye amakuru mabi rero nshaka kukubwira


*Veronica:* Waretse kumbyukiriza ku makuru mabi koko wa mugabo we


*John:* Ni ibyerekeye Kevin na Jacob 


*Veronica:* Ayo yo yambwire nta kibazo. Uwo muginga ngo ni Jacob wamusanze hehe?


*John:* Amakuru nabashije gutohoza ni uko uwo Jacob amaze imyaka 15 apfuye.


*Veronica:* Ngo iki? Ushaka kumbwira ko Kevin yambeshye rero?


*John:* Yego. Jacob yaguye mu mpanuka y’imodoka ye yahiye akananirwa gusohokamo ahiramo, ni yo makuru nabashije kubona.


*Veronica:* Ariko wasanga ari umuzimu we ukoresha Kevin. None se ni gute uriya muhungu yaba yarambeshye koko?


*John:* Umva mwana ibintu by’abazimu ntibibaho rwose ntubimbwire.


*Veronica:* Umva uwo muswa ngo ni Kevin mumukande kugera avuze ukuri. Cyangwa niba bikunaniye umbwire nze mbyikorere. 


*John:* Sinakubwiye ko ngufitiye amakuru mabi? Ndacyeka Kevin atagishoboye kuvuga kuko yaraye apfuye na we


*Veronica:* Ngo? Oya ntukine iyo mikino sinyikunda John. Apfa ate se?


*John:* Leon yamukubise mu mutwe ubwo yamurwanyaga ashaka gutoroka, undi aviramo imbere, umurambo we mvuye kuwujugunya mu kanya




Mbega weee. Ubu se ndarota cyangwa ni ukuri. Numvise ntaye umutwe, mbura icyo mfata n’icyo ndeka kuko byari binyobeye rwose.
Muri gahunda zanjye Kevin ntiyagombaga gupfa. Ubu se nzamenya nte koko uwoherezaga izi ndabo? Leon ariko aransobanurira nako ntari bunkire.




*_Ngaho. Kwa Celia ibintu byabaye agatogo, none Vero na we biri kwivanga. Ariko se ubu koko nta kintu John ari kumukinga koko? Ese umwana wa Carmen ni nde koko? Agace ka 25 ntuzagacikwe_*

Comments