Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 15 ∆∆
.
Mama Cloy arimo kuruka amaraso. Neza neza uko Cloy yabibonekewe ari muri taxvoiture ubwo yaratashye avuye kwa Katiana.
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Cloy arikanze bikomeye! Agenda asatira mama we. mama we arimo kuruka cyane. Moses nawe asohotse mu nzu abona Mama we byakomeye cyane.
Maze nawe agenda yiruka, bose baza gufasha mama wabo no kumenya icyo abaye nuko bigenze.
Moses ata umutwe ati" Mama bigenze bite , ubaye iki?
Cloy nawe arimo arira ati'" Mama habaye iki? Nibiki bikubayeho.
.
Mama Cloy wapi ntabwo avuga. Kuvuga byanze akomeza kuruka gusa.
Cloy areba Moses ati" Ese uvuye hanze Mama ameze guty?
Moses ati" Yarameze neza. Kuko yarambwiye ngo nze hanze, nkubwire uze akwereke ikintu umukorera.
.
Baragangayika cyane.
Cloy ati" Nonese ubwo hari uvuye hano umukoreye ibi, ubwo njye nawe twari mu nzu?
.
Barebye kuri geti babona harafunze. Uko bigaragara nta muntu uvuye aho.
Moses arashyuha afata telephone arahamagara, ahamagara imodoka yaza kubafata bakamujyana kwa Muganga.
Cloye areba Mama we uburyo arimo gupfa.
Cloy n'amarira ati'" Mama please gumana natwe reka haze imodoka tukujyane kwa Muganga.
.
Twigarukire kuri ba Ruby. Ubwo bari bagiye kwinjira muri ka kabari. Securite Guard arabahagarika.
Securite Guard ati' Mwe murajya he ?
Sam ati' Nonese aka si akabari?
Securite ati" yego. Tuje kunywa.
Securite ati" ntabwo akabari karatangira gukora.
Ruby ati' Gatangira gukora ryari?
Securite ati' nikaba Open muzabimenya.
Sam ati" Bivuze ngo karacyari gashya ntabwo karatangira gukora?
Securite ati" yego.
Sama ati" Uko bigaragara banza kazaba karenze!
Sacurite ati" cyane.
.
Velas ahagaze hirya we yanze kujyana nabo.
Sam ati' ese twakwinjiramo imbere tukareba uko kameze ?
Sacurite ati' Oya.
Ruby ati" ariko wakwihangana mwana ntabirenze.
.
Securite arabangira burundu.
.
Tugaruke kwa Cloy. Moses arimo gufungura geti , afungurira imodoka bahamagaye ngo bajyane Mama wabo kwa Muganga.
Imodoka irinjira.
Gusa ikimara kugera mu gipangu. Mama Cloy aba arapfuye. Moses na Cloy birakanga. Buri wese yumva igihe gihise gihagarara muri we.
Moses araturika ararira cyane avuga ko bidashoboka. Cloy nawe araboroga, agahinda kamumena umutima.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Amelia. Yicaye mu cyumba cye afite telephone mu ntoki. Ari kuri internet arimo gushakisha amakuru atandukanye avuga kuri operation yo kwibagisha ikibuno. Uko bikorwa n'agaciro ka mafaranga bitwara.
Mama we aba arinjiye mu cyumba, amelia aramwikanga.
Mama we ati" ko wikanze ubaye iki?
Amelia ati' Ntacyo mama!
Mama we ati' Ese ko usigaye umeze gutyo wabaye iki?
Amelia ati" nsigaye meze gute mama?
Mama Amelia ati" usigaye uhora wigunze. Uhora hano muru iki cyumba.
.
Amelia ati" mama ntabirenze nuko mba ndimo kwiga.
Mama aragenda yicara iruhande rwe aramwitegereza.
Amelia araseka ati" mama ko unyitegereza gutyo?
Mama Amelia ati" nibiki utambwira ?
Amelia araseka ati" ntacyo mama.
Mama Amelia ati" Amelia, reka nkubwire. Ibyo uba wibwira byose kugira ngo usobanukirwe ukuri kwabyo, nuko uba ugomba kugira uwo ubisangiza. Kubera ko akenshi uko umuntu aba atekereza ikintu runaka, usanga uko atekereza icyo kintu , gihabanye nukuri kwacyo muri rusange..
Amelia ati'' Mama ndabizi ko umutwe umwe wifasha gusara.
Mama Amelia ati" Ushaka wajya uganira nanjye wa mwana we!
.
Amelia aramurebaaa, bararebana cyane.
.
Bidatinze amakuru yaramenyakanye mu nshuti ko Mama Cloy yitabye Imana. Inshuti n'abavandimwe batangiye kuza gutabara.
.
The next Episode 16
Comments