Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*Dukomeze tugumane na Brad*
Ubwo mama yahise akingura ajya kureba ukomanze natwe dusohoka tumukurikiye. Tugeze hanze twabonye imodoka nini yirabura, yahise igenda tugikingura, ariko bajugunye hasi Fernando.
*Julia:* Oh Fernando.
Fernando yari arambaraye hasi atanyeganyega maze Julia yiruka amusanga
*Brandy:* Ese ni iki cyabaye noneho?
*Julia:* Mana yanjye. Fernando fungura amaso basi ndakwinginze
*Celia:* Julia, tuza ariko. Ntabwo ubona ko ameze nk’uwataye ubwenge
Mfatanyije na Brandy twinjije Fernando tumugeza mu cyumba cye, ataragarura ubwenge. Julia we yakomeje kurira no kugaragaza ubwoba mu gihe mama we rwose wabonaga nta na kimwe bimubwiye.
Njya nibaza niba agira umutima byaranyobeye rwose.
*Julia:* nahereye kare mbabwira ko Fernando afite ikibazo mukanga kunyumva
*Celia:* Ntakubeshye uwakumva ubugoryi buturuka mu kanwa kawe yahinduka umusazi neza neza
*Julia:* Mukecu wagiye kwivuza se ko ahubwo wamaze gusara uko nkureba, nuko nkumva.
*Victor:* Ndumva icyiza twatuza ariko
*Celia:* Umva Victor nta wagusabye inama ariko
*Brad:* Ariko se ubwo murapfa iki koko? Murabura kwibaza icyatumye Fernando amera kuriya muri guterana amagambo gusaaaa
*Brandy:* Ikintu uvuga ni cyo Brad. Jyewe rwose sinifuza ko hari undi muntu wazatuvamo
*Victor:* Ndabona buri wese nkwiriye kumushakira abamucungira umutekano ni byo bizima rwose. Naho ubundi ntibyoroshye.
Yabivuze agana mu cyumba cye. Ariko se ubwo koko arumva umuntu yajya ahorana n’abamucungira umutekano amasaha 24/24? no kujya gutereta se nzajya njyana na bo?
Bukeye bwaho nabyutse kare dore ko nijoro hari byinshi nari naraye nganiriye na Brandy. Fernando na we yari amaze gukanguka numvaga nkeneye kumenya uko byamugendekeye.
Nasanze abagize umuryango bose twahuje ibitekerezo nuko nsanga bose bari mu cyumba cya Fernando.
*Julia:* Iki si igihe cyiza cyo kumuvugisha
*Celia:* Umva Julia, igitekereo cyawe ndagihakanye
*Julia:* Celia maze guhaga amabwiriza yawe adashira kandi adashinga
*Brad:* Jyewe ahubwo ndambiwe intonganya zanyu zidashira
*Julia:* Si nyoko se uba ushaka kunduhukiraho nkaho ari jye namushajishije.
*Victor:* Fernando, ni iki cyakubayeho mwana wanjye?
*Fernando:* Papa nanjye kugeza ubu simbizi pee
*Celia:* Ngo ntubizi? Icyakora nabyaye ibigoryi gusa. Sobanura uko byagenze twe turakuramo ikizima
*Fernando:* Niteguraga gutaha, ni bwo abagabo babiri bansatiriye, gusa nta byinshi nibuka icyo kibuka ni uko ninjiye mu modoka, nongeye kugarura ubwenge ndi hano
*Julia:* Nta kintu kibi bagukozeho se?
*Brad:* Ariko se ntamaze kuvuga ko nta na kimwe yibuka?
*Victor:* Ubwo utashye amahoro ni byiza. Ndumva icyo wakora ari ukujya kwa muganga bakagufata amaraso, akareba niba nta kintu kibi bagukoze
*Brandy:* Nizere ko ariko mujyana ikirego kuri polisi
*Celia:* Oya sinjya nshaka ko polisi hari byinshi tuvugana, kuba ari muzima birahagije.
Julia yadusabye kureka Fernando akaruhuka, nanjye numvaga nduhutse rwose noneho.
*Brandy:* Brad ngaho tugende umbwire ibyawe na wa mukobwa w’umuturanyi.
*Tugaruke kuri Veronica*
Nakangutse numva nabaye agasinzi neza neza. Nari naryamye nta kindi nambaye uretse agakariso konyine, nako ubusanzwe sinkararana ahubwo numvaga mfite ubunebwe bwo kugakuramo.
Gusa nakangutse numva nshaka kwereka Ryan ko adakwiye gukina nanjye. Niba ari inzoga zikindimo sinzi ariko rwose numvaga nshaka kumwikiza byanaba ngombwa nkamwica kuko umuntu wambwiye ko yanteza Celia, yanabikora burya abantu si beza. None se nari kumenya ko Carmen yanteza Celia kandi na we ari umwanzi we? Ntabwo buri gihe umwanzi w’umwanzi wawe aba inshuti yawe.
Naramanutse muri salon gufata ibya mu gitondo, nari menyereye kuba mu nzu jyenyine sinigeze nibuka kugira icyo nikinga. Carole ambonye niyambariye ikariso gusa yarakanuye, mbona ko bimutunguye kandi bimujennye ariko ndamuvugisha
*Veronica:* Ese ko mbona amaso agiye kugushiramo bite byawe? Ishyiremo ko ngiye ku mazi, kandi ndi umukobwa nkawe ntugire ikibazo.
*Carole:* Waraye neza se mabuja?
*Veronica:* Nzanira ikawa ninywere ndumva ari yo nshaka
*Carole:* Yego mabuja, ariko nari nagukoreye imbuto, nazikoze nka salade, muryoherwe
*Veronica:* Imana yarakoze yatumye uza hano kuko…
Nari ntararangiza kuvuga umuntu ahita akomanga. Kuko Carole yari mu gikoni nijye nagiye gukingura, yari John wihutaga cyane
*Veronica:* Waramutse John
*John:* Yego ko Veronica. Ese ubwo bite?
Yahise yikuramo ikoti ararinyambika, muribuka ko nari niyambariye agakariso gusa
*Veronica:* Mbabarira sinari nzi ko uri buze hano, numvaga nshyushye
*John:* Wibeshya kuva mu gitondo imvura iri kugwa.
*Veronica:* Nari nshyushye yewe. None se ni amahoro
Nabanje gusubira mu cyumba nambara agakanzu ariko John yarankurikiye ngo Carole ataza kumva ibyo tuganira.
*John:* Nari nje kukubwira ibyo maze kugeraho
*Veronica:* Nguteze amatwi
*John:* Wari wansabye gukoresha DNA test yo kwerekana ko Fernando ari uwa Carmen, kuri Carmen kubona amraso ye byoroshy ariko kuri Fernando ni kata nakoresheje pee
*Veronica:* Ute se? Winyicisha amatsiko
*John:* Byabaye ngombwa ko Fernando tumushimuta, ubundi kugirango bikunde tumutera chloroforme arasinzira ubundi tumukuramo amaraso. Kandi navuganye n’abantu banjye ubu ibisubizo turabibona vuba
*Veronica:* Ese iyo uvuze vuba harya ni ryari?
*John:* Uyu munsi nyuma ya saa sita.
Nahise mpobera John cyane. Icyo yiyemeje aragikora kandi agikora neza cyane ni cyo mukundira. Gusa nibaza impamvu adashaka umugore rwose
*Veronica:* Ese uzambara impeta ryari?
*John:* Utangiye kundakaza n’ibibazo byawe. Nta mwanya wo gushaka ndabona rwose pee.
*Veronica:* Wirakara nakiwbutsaga ko na byo ari ngombwa mu buzima
*John:* Leon ni we uri bukuzanire ibisubizo nibimara kuboneka.
Yavuze atyo arasohoka arigendera. Sha uyu munsi ndanyeganyeza uriya muryango tu. Igikorwa cya kabiri cyo kwihorera kwanjye ndumva intsinzi yacyo inkomanga
*_Eheeee. Birashyushye nanone. Ariko se kuki Veronica akunda kubaza John ibyo gushaka? Ese ubundi kuki John wa mugani adashaka? Hagati aho kwa Kaba umuriro naho watse, baraterwa na bo bakitera. Agace ka 35 ntuzagacikwe_*
*BIRAMAHIRE Francois Jassu**URUKUNDO N’UBUGAMBANYI: Agace ka 35*
Ubu noneho ni umwanya wo gutegereza igihe gikwiye kikagera ubundi igikorwa kigatangira. Nafashe umwanzuro wo kujya mu mazi, ku buryo namaze amasaha agera muri atatu yose nibereye mu mazi. Umusatsi wanjye wahoze urimo amabara anyuranye noneho nawuhinduye umukara wose. Nkiri mu mazi nibwo nahamagawe na Ryan
*Veronica:* Ariko ubanza ari wowe nzakwizirikaho bavuze neza neza pee
*Ryan:* Ahubwo vuga ko ndi umufana wawe
*Veronica:* Ushaka iki se kandi noneho ubu?
*Ryan:* Nashakaga kukwibutsa ko uyu mugoroba saa moya nza kukureba
*Veronica:* Ariko shitani yakunteje yavuye hehe
*Ryan:* Ariko se watuje koko. Ahubwo nshaka ko uza kuba wambaye umukara kuko ni ibara nkunda cyane
*Veronica:* Are wee, eseko uri kwiha kuntegeka n’ibyo nambara nkaho uzi neza ko ndi buze?
Ariko uyu musore ubundi anshakaho iki koko ubu? Nahise numva mu mutwe byongeye byivanze rwose kandi numvaga ndushaho kumva ambangamiye rwose
Nahise mpamagara Carole
*Carole:* Nakwitabye mabuja
*Veronica:* Umva muri iyi nzu harimo ibinini biri mu gakombe, binshakire sinzi neza aho biri. Gira vuba kandi rwose
Nahise manuka mu gikoni. Rwose uyu Ryan akwiye guhabwa isomo
*Carole:* Mabuja nabonye uducupa tubiri
Nahise ntwakira maze musaba kujya kuri farumasi kungurirayo ibindi binini nabimwandikiye ku gapapuro.
Nahise mfata bya binini anzaniye ntangira kubisya. Ngomba guha isomo uyu muswa rwose. Maze kubisya nahise niyicarira mu ntebe, ni nabwo nahise numva umuntu akomanze ngiye gukingura nsanga ni Leon uhari. Mbega byiza weee. Nabera nibwo nabonye Leon nkumva ibinezaneza
*Leon:* Waramutse mabuja, hari ibintu nkuzaniye.
Nahise numva ibyishimo bimfashe ako kanya. Leon yarinjiye nuko ampereza ibisubizo bya DNA maze ubwo nabirebaga nasanze byerekana koko ko Carmen ari nyina wa Fernando.
Ubu igisigaye ni ukubyoherereza uriya muryango maze nkabakomanya imitwe nkirebera agafilimi rwose
*Veronica:* Ese Leon uzi kwandika?
*Leon:* Yego ko, ndabizi cyane rwose
Nahise muhereza ifoto ya Carmen mubwira kwandika inyuma yayo aya magambo
*_Nta ntsinzi itagira amanyanga, kuko Celia ni urugero rwiza rw’umubeshyi. Mugiye kumenya Celia nyawe. Mbere na mbere, Fernando nashakaga kukwereka umubyeyi wawe, Carmen, nubwo umumenye yaramaze kwipfira_* Yari malayika w’ukuri.
Iyo foto twayishyize hamwe n’ibisubizo bya DNA nuko tubyohereza aho umuryango wa ba kaba wakirira amabaruwa. Nubwo nanditse ko Carmen yapfuye si uko yapfuye ariko mu maso y’abandi yahiriye mu nzu, kuko mu makuru banavuze ko basanzwe umurambo mu nzu.
*Uyu ni Julia*
Nagize ubwoba kubera Fernando. Ndabizi neza umugabo wanjye aramutse apfuye ni uguhita bampambiriza riva. Ubukene nahozemo ntarashakana na we ngahita mbusubiramo vuba na bwangu. Sinifuza rero gusubira mu buzima navuyemo rwose pee.
*Celia:* Julia garuka ku isi ndabona intekerezo zawe zageze mu ijuru
*Julia:* Noneho se ushaka iki mubyeyi?
Nabaye nkimubaza ibyo mbona na Brad yinjiranye na se bafite akamwenyu ku munwa
*Victor:* Fernando ameze ate se?
Numvaga nahita musubiza ngo najye kumwibariza. Sinjya nsubiza abasini. Yego databukwe ntakinywa inzoga ariko rwose kuri jye ishusho unyeretse bwa mbere ni yo nkomeza kukubonamo.
*Celia:* Brad iri joro urajya mu imurika badutumiyemo uhagararire umuryango
*Brad:* Ni itegeko cyangwa uri kumbaza niba njyayo?
*Celia:* Ni itegeko kuko ndi nyoko iyo mvuze ugomba kumvira.
Mbega umunyagitugu!!!!!
Umwe mu bakozi bo mu rugo yahise yinjira afite ibahasha mu ntoki.
Yashakaga kuzamuka agana hejuru nuko Celia aramuhamagara
*Celia:* Ibyo ufite ni ibiki?
*Umukozi:* Ni ibarwa ya Fernando
*Celia:* Yimpereze hano vuba
*Julia:* Ariko se kuva ryari usoma ibyandikiwe Fernando? Cyangwa usigaye nawe witwa Fernando?
*Celia:* Ceceka wowe. Nshaka kumenya ibiri muri iyi baruwa
*Victor:* Umva sha, zamuka ushyire ibaruwa nyirayo.
*Julia:* Muzehe noneho uvuze ikintu twemeranywaho rwose.
Twari muri salon ducecetse. Ibyo nabashije kumva ni uko Brad na Brandy baganiraga ku muturanyi mushya, Victor yarimo asoma ikinyamakuru naho Celia nkuko bisanzwe yarimo aha amabwiriza abakozi be.
Nkibona umugabo wanjye amanutse avuye mu cyumba byarantunguye
*Julia:* Mana yanjye. Fernando ugomba kuruhuka. Ubyutse ujya hehe koko?
*Fernando:* Julia humura meze neza. Ahubwo nishimiye ko mwese muhari kuko uwanyandikiye yansabye gusoma iyi baruwa imbere y’umuryango wose
Yaraje atangira gufungura ya bahasha. Gusa uretse jye wari umuhanze amaso, abandi bose bari bakibereye muri gahunda zabo nta wari witaye kuri Fernando.
Ya bahasha ifungutse, yari irimo indi imbere nuko ayifunguye ifoto iratakara.
Nahise nyifata nuko Fernando afungura indi bahasha.
*Brad:* Ibyo ni ibiki se kandi
*Julia:* Ni ifoto y’umugore
*Brandy:* Ahubwo ndabona yanditseho ibintu
Yahise ayifata
*Fernando:* Ibizami bya DNA? Ibi bishatse kuvuga iki?
*Brad:* Ngo ibizami bya DNA? Yampayinka
*Fernando:* Mama wansobanurira neza ibi ngo ntabwo ari wowe wambyaye?
*Brandy:* Mwumve ibyanditse hano: *_Nta ntsinzi itagira amanyanga, kuko Celia ni urugero rwiza rw’umubeshyi. Mugiye kumenya Celia nyawe. Mbere na mbere, Fernando nashakaga kukwereka umubyeyi wawe, Carmen, nubwo umumenye yaramaze kwipfira_* Yari malayika w’ukuri.
Nahise mpindukira ndeba Celia. Ivase yari ateruye yari imaze kumucika igwa hasi irameneka. Naho Victor na we yahise ashiguka akimara kumva ayo magambo Brandy asomye.
Habuze uwagira icyo avuga, wagirango twese dukubiswe n’inkuba itagira amazi. Bigeze aho Celia afata ijambo, yegera Fernando amufata ku rutugu
*Celia:* Mwana wanjye ibyo ni ibipapauro ni abashaka kugutesha umutwe. Umuryango wacu urabizi baratwanga
*Fernando:* Oya sinizeye ibyo uvuga rwose
*Celia:* Ni gute utinyuka kumbwira utyo wa ntashima we?
*Fernando:* Nshaka umbwire ukuri mama
*Celia:* Nibyo ndi mama, nyoko rukumbi wakubyaye
*Fernando:* Ariko ibi bisubizo bya DNA siko bivuga. Hanyuma uyu Carmen ni nde se?
*Celia:* Rwose uwo muntu simuzi pee. Ahubwo se uyu wiyise malayika w’ukuri we ni uwa hehe? Narumiwe
*Fernando:* Urashaka kunyemeza ko ibyo umbwira ari ukuri
*Celia:* Ndakurahira abakuru rwose ni…
*Victor:* Birahagije Celia. Ibinyoma bikwiye guhagarara
*Celia:* Ceceka se wowe nta wagusabye kwivanga muri ibi
*Julia:* Eheee, gute se niba umwana atari uwawe adakwiye kubyivangamo. Nako twese ubu dufite uburenganzira bwo kumenya ukuri.
*_Umuriro utangiye kwaka noneho rero. Aha hantu se birarangira bite? Ese ririya murika Brad najyayo agahura na Veronica na Ryan bwo biragenda bite? Agace ka 36 ntugacikwe_*
Comments