logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 42.
.
Duheruka Rome yisanga mu rungu rikomeye nyuma yo gutandukana na Crea. Ubwo Crea yaramaze gusubira mu mwanya we wa Politique.
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Rome yisanze wenyine mu nzu muri uwo mugoroba. Gusa intekereze zikibuka buri kanya ibihe yabaga afitanye na Crea.
Arareba igitanda cya Sophie mushiki we , akibuka neza indoro y'agatangaza yari imaze iminsi iharara 
Aribukaneza uko yabaga ameranye na Crea baganira rimwe na rimwe bakararana aho mu cyumba. 
Burya ntawe umenya icyo iminsi ije iba ihatse. Arashonje ariko arumva ntambaraga nabusa afite zo kugira icyo ashaka ngo arye.
.
Yiryamira aho kugitanda cya mushiki we.
Kurundi ruhande hano kwa President, abakozi hafi ya bose kubera urukumbuzi baribafitiye Crea, hari akanyamuneza katigeze kubaho mu bakozi bose. 
Bateguye bishoboka. Ameza y'ibyo kurya ariho ibitandukanye byose mu biribwa bibaho. Sifa azana crea kumeza.
Crea akubise amaso ameza arumirwa. Ameza ateguwe angana nagiye kwakira abantu ibihumbi. Areba Sifa aramubaza ati" kubera iki ibi byose.?
Sifa asekamo ati" Nyakubahwa twatekereje ko warukumbuye burikimwe cyose.
Crea ati" Kuburyo ibi byose nabifata se ?
Sifa ati" Oya nyakubahwa sicyo twatekereje. Ahubwo uragenda ufata gato kui buri kimwe.
.
Crea yagera ameza  maze aricara.
Akimara kwicara nawe intekerezo zimusuniza kwa Rome. Yibuka uko Rome yateguraga ameza kandi ibiryo bisanzwe maze bagasangirira hanze. 
.
Amaze kubyibuka atangira kubona Rome nawe yicaye aho mu yindi ntebe bateganye. Aba aramubwiye ati" Rome reka turye.
Cyakora ahita abona ko Rime ntawuhari yari mu ntekerezo ze gusa.
.
Tugaruke kuri Rome. Yasinziriye mu cyumba cya mushiki we. Alias aje kumureba arinjira asanga yasinziriye maze amukoraho aramukangura.
Rome arakanguka
Alias ati" man bite ?
Rome ati" ni sawa 
Alias ati" uko mbibona si sawa ndabona washize.
Rome ati" no meze neza
Alias ati" wilwihagararaho..kuko n'ubwenge bwawe ntabwo burimo gukora neza. Ubuse ko warusinziriye wibukaga ko waryamye udafunze ?
.
Rome ati" ntabwo nafunze se ?
Alias ati".none ninjiye gute ? Rome garuka mu buzima bwawe mwana. Buriya nubwo warubanye na President neza, ariko wagombaga kujya uzirikana ko hagati yanyu hari intera ikomeye ibatandukanye. Kubana neza kuriya byari iby'iyo minsi. Wowe wari inzira yo gukira kwe gusa. Urumva ?
Rome ati" Yego uravuga ukuri
Alias ati" reka nkushakire icyo urya.
Rome ati" wikwivuna ndumva ntabyo nkeneye.
Alias ati" ndabitegura hanyuma wowe ureke kubirya.
.
Kurundi ruhande Lessy arimo kwiyahuza amayoga yabaye nk'umusazi. Ibyiringiro byose yarafite ndetse haburaga gato ngo akozeho imitwe y'intoki byaguye areba. Kuba madamu President byasenyutse mukanya gato. None byamusajije arimo kwiyahuza amayoga.  Akababaro , agahinda n'amarira ni byose kuri we.
.
Amasaha aricuma iryo joro riratambuka. Muri icyo gitondo Crea akangukiye mu cyumba gitamirijwe zahabu.  Aho yahoze mbere hose.
Yumva ukomanga amuha uburenganzira bwo kwinjira. sifa arinjira.
Sifa ati" Mwaramutse Nyakubahwa President
Crea ati" Waramutse?
Sifa ati" hari icyo nshaka kubereka.
Crea ati" wanyereka ntakibazo.
Sifa ati" reka nzane Machine.
.
Sifa asubirayo..
.
Kurundi ruhande Rome nawe yaramutse azindukira kuri wa musozi yigeze gutemberanaho na Crea. Arimo kureba ibibaye byose. Aribuka uko basomaniye aho. Hashize akanya telephone ye irasona.
Arayifata abona ni mushiki we umuhamagaye. Aritaba.
Sophie ati" Gasaza kanjye ?
Rome ati" hey 
Sophie ati" .ko numva ubukonje muti wowe ?
Rome arisetsa ati" Oyaaa meze neza.
Sophie ati". Urimo kuduhisha iki?
Rome ati" ntakintu nabahisha.
Soohie ati" ngaho zamura amaboko dufatanye gushima Imana.
.
Rome azamura amaboko.
Sopfie ati" ubu tuvugana meze neza naravuwe neza tugiye no kugaruka mu Rwanda.
Rome azenga amarira y'ibyishiko apfukama hasi ashima Imana.
.
Kurundi ruhande Sfa agarutse mu cyumba cya Crea afite machine ..yicara mu ntebe zigari acana machine..
Crea nawe areguka neza yicara mu gitanda ngo arebe ibyo Sifa agiye kumwereka.
.
Sifa amaze gucana machine acomeka disk afite arayifungura. Haza video Papa Creayasize afashe mbere yuko apfa.
Ni video yasize afashe  abwira Crea ko  burya impamvu yangaga Karenzi atari uko atavugaga rumwe n'ubutegetsi bwe ko ahubwo yariyaramaze kumenya ko yari Umugambanyi. Ndetse ko nyuma yaje no kumenya ko yakoranaga na Paru Umugabo we. Anamubwira ko igihe yatangaga itegeko ryo guhagarika inama Crea yaragiye gukorana na Karenzo, atategetse ko baraswa ko yariyategetse ko Karenzo afatwa ariko kubera ubugambanyi bwa Paru, we agategeka abasirikare kubarasa ngo babice.  Video irangira asaba Crea imbabazi.
.
Sifa aramureba ati" Iyi disk nayibitse igihe kirekire ntegereje igihe warikuzagarukira mu buzima. Ntanubwo narinarigeze nyifungura. Kubera ko iyo nza kumenya amakuru ariho narikuba naramenye ko Paru ari umugambanyi nkareba icyo nakora. Ariko urabizi ntabwo abakozi dukora kubyo tudafitiye uburenganizira
.
Crea ati" Sifa ntakibazo.
.
Udacikwa na Final Episode.

Comments