Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
“Yavuze ari mu isanduku tugiye kumushyingura, nyuma y’iminsi itatu tumukuye muri morgue abaganga batubwiye ko yapfuye.”
.
Amazina yanjye ni Marry, ndi umumama wabana babiri mfite umugabo ndetse tubanye neza. Umugabo wanjye yitwa Mugisha, tubanye neza kuko turamutse tubanye nabi, nazabibazwa. Mugisha wanjye ni amahirwe yakabiri nahawe. Ni impano y'Imana nahawe, nanjye nzarinda urukundo yampaye.
Urugo rwanjye na Mugisha, nzi neza ko rubera abandi ishuri kuko ntamuntu numwe utifuza ko yaba murugo nkurwo mbayemo. Gusa ariko siko byahoze.
Nyisezerana na Mugisha imbere y'Imana n'abantu, Mugisha yambereye ikigeragezo. Yari umugabo ukunda kunywa inzoga agasinda ibaze ko yarageze naho agaragara nkuwanyweye inzoga nyinshi kandi ntanimwe yasomyeho, ndetse ntaniyo yumvise impumuro.
Mugisha buri munsi nabaga niteguye ko ari bunkubite kuko nubundi yarankubitaga, nagira amahirwe akankubita akoresheje amaboko ye, kuko hari ubwo yakoreshaga umukoropesho akankubita cyane. Umubiri wanjye wuzuyeho ibiguma n'inkovu nini, natewe ni inkoni za Mugisha.
Abantu benshi bagiraga inama zo kumutanga mu mategeko kuko yari umugabo mubi, ndetse bakanseka cyane ngo bo ari njye ntibakwihanganira kubana n'umugabo umeze utyo kuko ngo ntanumwana twari dufitanye ngo baba baragiye. Ariko njye nkabirenza amaso nkababwira ko atariyo ndahiro narahiye imbere yabo, kandi ko Imana yambonaga ndahira nibyo ndimo ibibona ariyo izi igisubizo. Umunsi umwe nagiye gusengera ahantu, maze umunyamasengesho umwe ambwira ko ngo Imana igiye kumpa urugo rwiza kandi ko isi yose bazajya barwifuza. Narizeye mpa icyubahiro Imana, guma ku kwizera kwanjye.
Ariko niyo natahaga jya Murugo, nageragayo akanyakiriza urushyi, rwiza rwizwa akambaza aho narindi.
Nkamubwirako mvuye gusenga, akaba ankubise urundi.
Rimwe, mama wanjye yaje kunsura murugo nawe aramutuka cyane yenda kudukubitana, kubwamahirwe Imana imukoreramo ntiyamukubita.
Uwo munsi mama byaramubabaje, aramubwira ati: muko, ziga utwawe uze dutahe sinkusiga."
-"jya hehe ariko?"
-" ndavuze ngo zinga utwawe dutahe sinkusiga. Nakureze nkumutesi, nanjye ubwange sinaramburaga akaboko ngo nkukubite. Nkayoberwa impamvu udashyira uturaso kumubiri. Ntakuntu wabana niyi nyamaswa, ngo uzabyibuhe. Zinga uze kwa so, nakureze imyaka myinshi ntabwo iyo usigaje ku isi izananira."
- " mama ntaho nenda kujya."
-" uti uvuze ngo iki?"
- " ntaho nenda kujya, njye nagiye kubana numugabo wanjye arinjye umukunda, ninjye wahisemo kubana nawe. Rero ntanumwe uzankura aha, ninjye wahizanye ninanjye uzahikura."
- "mwana wanjye barakuroze? Dore uyu ni inyamaswa ntabwo ari umugabo."
- ' mama, umugabo wanjye ntabwo ari inyamaswa. Ni umuntu nkanjye."
- " mwana wanjye nubona ko ahora agukubita. Ntagaciro aguha yakugize nki ngoma aza akidagaduriraho. Nonese gukubitwa biragushimisha?"
- "arankubita yego ariko hari aho agera akabwira ko ankunda kandi ko ambuze atabasha kubaho. Ubu nibwo anyeneye mama, nonese ndamusiga abeho gute? Ninde uzajya umushakira icyo kurya? Ninde uzajya umenyako yaraye yanduje imyenda ye akamufurira? Ninde uzajya umenya ko yoze? Twabanye mukunze, ndetse yaracatse ngo njye mukorera ibyo rero, ntabwo ntamusiga wenyine wenda azanyice."
- ' mwana wanjye nagutoje ikibyabupfura ariko sinagutoje ikingana uko. Ibyo ni ukubura ubwenge ntabwo ari ikinyabupfura."
- " erega uramponda sinoga, uyu Mugisha naramukunze niyemeza kubana nawe mubibi no mubyiza. Ndetse mbirahirira imbere y'Imana nabantu ko ntazamusiga kandi ko ikizaba cyose nzaba ndi kumwe nawe. Ibi rero akora sibibi cyane ngo bibe birenze byabibi narahiriye ko naho tuzaba turi kumwe."
Mama yaranyitegereje araseka, arongera aratembagara, nyuma ati:" cyaze rubanda ruzi kuroga! Marry ntamwanya nyifite wo kukwiginga kandi sinzakugarukira aha. Nzaza nje kugushyingura kuko ndabona ushaka kwiyahura."
- " ntakizaba ngo kinandukanye nawe kitari urupfu."
Yahise arakara ahita ahaguruka arigendera nanjye mita jya mucyumba gusenga.
Sinumvaga nshaka gutakaza umugabo wanjye, ndetse mubyo natekerezaga ntibyanzagamo. Iyo numvaga ari gukora ibibi, nahitaga niherera nkamusengera.
Iyo nabaga ndi gusenga nambwiraga Imana ni Mana warandikishije mu gitabo kijambo ryawe ngo ".. ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira." Nanjye rero nje imbere yawe mfite kwizera kwinshi hindura umugabo wanjye nkuko wabinsezeranyije.
Iyo namaraga gusenga, nahitaga genda ngo nganire na mabukwe. Cyaze aho Imana yaramfashije. Iyo impa umugabo umeze uko, ikanama na mabukwe mubi, simbabeshye mba narahavuye nkagenda. Mabukwe yiswe ikigoryi, umugome nibindi, abyiswe n'umuhungu we kubwo kuba yamaye icumbi ngo muhunge ho gato. Yambaye hafi akajya anganiriza, yamfashe nkumukobwa we. Kandi ikintu yishimira ni ukuba mukundira umuhungu kuburyo nimera nkaseba kugirango maranire agaciro ke.
Rimwe rero mabukwe yigize kubwira ati:" Marry, ndagira ngo ukore ikintu nyeka ko ahari kizahindura umugabo wawe kandi umuhungu wanjye."
-" mbwira ndakumva mama, wenda nanjye wasanga aricyo gisubizo cyamasengesho yanjye."
-" nibyo. Rero ndagirango noneho witegure urebe uko wabyara umwana. Niba utwite cyangwa ufite uruhinja wenda bizatuma Mugisha atarambura akaboko ngo agukubite."
Mbere yuko gira icyo mvuga, narabanje ndatekereza. Nsa nkutekereza ndi mu ishusho mfite umwana, imbere ya Mugisha. Nekereza uko yajya amfata wenda mufitiye umwana, umutima wanjye utangira kwibwira ko byaba ari byiza.
Nahise mubwira ni:" mama, nanjye rwose nabishakaga, ndabona aricyo gihe noneho."
-" uravugisha ukuri. Mugisha ndabizi, nabona umwana wamubyariye azatuza ndetse bishobora kugabanura imico ye yo kuzindukira mutubari ashaka amayoga anywa."
-" mama giye kubikora vuba nzaguha inkuru nziza."
-" ndagukunda mukazana wanjye. Kandi inkunga yose uzakenera nzayiguha ndetse nzanakurinda ubwanjye."
Mabukwe ntamunsi atajya abura kunshima, rwose. Arabikora buri munsi. Ibyo byaneraga imbaraga buri munsi, nkumva ndi mu maboko nakabaye ndimo.
Iryo joro naratashye, uwo munsi gira Imana nsanga mugisha yatashye atanyoye, njye aho natandukaniraga nabandi nabashaga kumenya igihe yanyoye ni igihe atanyoye. Ariko abandi iminsi yose babonaga yaborewe ahubwo atari ukunywa gusa. Naramusuhuje, aho kunyikiriza ati:" wari wagiye he?"
-" nari nasuye umumalayika wakwibarutse, ngo numve ko ameze neza."
-" ariko wowe na mama muba muri kuganira ibiki?"
-" mugabo mwiza ntuzi ko uri mubantu babyawe numubyeyi mwiza? Mama wawe niwe Muntu utuma ndushaho kugukunda."
-" mama se niwe watumye wemera kubana nanjye?"
-" oya nambere naragukundaga, kandi nubu ndagukunda. Ariko mama wawe atuma mbona inyungu nkura mukuba naragukunze."
Yarandebye ntiyongera kuvuga, noneho sinzi aho Umumalayika yavuye amujyamo, nagiye kumva numva ambwira ati:" ndagukunda nanjye Marry, kandi uvuze byinshi kuri njye."
Naratunguwe njye ni:" ndabizi mugabo mwiza. Waje se tukajya muri douche koga?"
Icyo mukundira nubwo ankubita akanuka, ariko aranyumva. Yahise abyuka tujya douche turoga maze mushakira icyo kurya arafungura turishima maze turaryama turisanzura. Sinamenyeko iryo joro ryari iryanyuma ndaranye nawe. Mugitondo cyakari yarabyutse, hari week-end. Yabyutse ajya kunywa inzoga agenda atanabwiye ntanamwaramutse.
Nanjye bwo nabyutse jya gusenga rwose nsaba Imana ngo atahe wenda atasinze cyane ngo uwo munsi nawo ube mwiza. Gusa ariko nibyo njye nibwiraga, sibyo Imana yari yateguye. Nakuwe kurusengero n'uwari umamagaye ambwira ko Mugisha akoze impanuka, ndetse ko igishiboka cyoroshye ari ukuba apfuye kuko ibyo gucyira byo ntabirimo."
Njye nabo twasenganaga twavuye kurusengero amaguru adakora hasi, kugera ahabereye impanuka dusanga bamaze kumushyira muri ambulance nuko, nanjye bahita banshyira mo nuko turajyana. Narimo muhamagara buri kanya, gusa niyanyitabaga. Yarimo ava amaraso menshi, yari yagonzwe n'imodoka. Nagiye nitonganya nuka Imana nyibaza niba ibyo aribyo niriwe nsengera, nyimbwira ko aho kugirango inkorere ibyo yari kumurekera uko yari yimereye. Kurira ntibyahagaze paka tugeze kwa muganga. Mugisha bamujyanye mucyumba, njye nsigara hanze, Mabukwe nabo banyamasengesho bansaga aho baranyihanganisha, babwira ko Imana irakora ibitangaza ikamukiza.
Gusa ariko ahari Imana yo siko yabibonaga ahubwo igihe twaraho habanje kuza umupolisi watubazaga ibibazo bitandukanye, akiraho nawe abaganga basohotse batubwira ko tugomba kwihangana ko ubuzima bwa Mugisha, burangiriye aho ko yitabye Imana."
Umutima warateye cyane, umwuka urahera nirukanyira aho bari bari mucyumba, kugeramo nsanga Mugisha bari bamaze gupfuka ibikomere byose ntagihumeka. Nabaye nkukubiswe n'inkuba, nikubita hasi nanjye ndahwera. Nongeye gukanguka ndi Murugo babwira ko hashize iminsi ibiri ndi muri koma. Ndetse ko bategereje ko nkanguka ngo babone gushyingura Mugisha.
Njye ntabwo nabyumvaga. Mugisha wanjye nakunze, Mugisha nasabiraga ibihe byose nasegaga, niwe barimo babwira ko bagiye gushyingura ndetse ko ari muri morgue. Njye nahise nongera kurira nti agiye atansigiye byibura nakana kazajya kamunyibutsa."
Mabukwe yahise anyegera ati:" aho ho humpura mukobwa wanjye, ukikubita hasi nibwo abaganga bagupimye basanga utwite inda y'ukwezi kumwe."
Numvise nakwitsa umutima ariko nibuka ko Mugisha wanjye ibye birangiye.
Numvise nzinutswe gukomeza Gusenga. Numvise ntazongera gusenga Imana. Koko ibyo nayisabye yo yampaye ikinyuranyo.
Narihanganye, bukeye bwaho nibwo twahise tujya gushyingura. Agahinda kari kose. Twakuye umubiri we muri morgue, twerekeza mugushyingura. Ikimbabaje umugabo wanjye bari baramuciye mu itorero ntibari no kumwakira murusengero ngo banamusabire. Twahise twerekeza ku irimbi, nyine bakora ibindi. Bagiye kumunanura mu mva, numvise imbeho Muri njye. Numva ubwoba bwinshi ndaturika ndarira, uwo mwanya nyiri kurira twumvise Umuntu ukubitagura isanduku, twese twarikanze nanjye magarika kurira. Bihutiye gufungura isanduku, Mugisha wanjye azamura ijwi ati:" ntabwo ntapfuye ndi guhumeka, munkure muri iki kintu."
Nahise maguruka nirukankira hejuru ndagenda nsunika abari bamuri Hejuru ni:" mumvire hejuru yumugabo, numva nishimye cyane birenze. Nahise genda mukuramo, ndamuhobera cyane, ariko ntiyabashaka guhagarara kuko yari yaravunitse yarabwiye arira ati:" Marry wanjye mbabarira sinzongera ndakwiginze."
Abandi bo bari batuje nuwari uhegereye, wabonaga ashaka kubibona neza. Yarongeye ati:" mfite isereri."
Twihuse twamusubije mu modoka, tumujyana kwamuganga, abaganga bamubonye nabo baratangara bahita bamufasha vuba bamushyira mo selomo, ngo amaraso ye yari macye. Njye sinitaye aho narindi, nahise pfukama mpa Imana yanjye icyubahiro nyivugiriza impundu.
Numvaga bindenze, akarusho noneho sinarinziko Imana yasubije amasengesho yose nayisegaga. Mugisha yaje gukira , gusa akarusho ntiyari wa Mugisha narinzi. Yari Mugisha noneho, ukeye kumaso, adasoma kubisindisha, ukunda gusenga. Yari Mugisha buri munsi buri kanya wansabaga imbabazi akabwira ko ankunda cyane kandi ko adateze kongera kumbabaza ukundi. Namubwiye ko mutwitiye umuhungu, arishima cyane. Yagiye gusaba Imbabazi mama we, umugabo wanjye aragenda aba mushya. Yaragiye ambera umugabo, uwo nasengeraga, ambera umugabo urenze umwe nifuzaga nyiri umukobwa. Yampaye urukundo, nanjye urwo na mukundaga rurikuba. Police yaje kutugezaho amafaranga ngo yishyuwe na Ansilance, yuko bamugonze, miliyoni zisaga 45.
Byari ibyishimo gusa kuko umugabo wanjye atari yaranavutse kuburyo atari kubasha kugenda. Yari icyaremwe gishya. Ubu ubuzima ni bwiza, urugo rwanjye ni rwiza. Ndetse ni njye mugore ubaye ho neza kurusha abandi ahari, ariko Kubera Imana. Iyi dusenga kandi twizera irakora kandi izura nabamfuye, igahindura ubuzima bwabo. Ubu ababwiraga ngo nandukane numugabo wanjye, nibo bahora babwira ngo icyaduha urugo rwiza nku rwawe, cyangwa ubuzima bwiza nkubwawe wenda. Ubu umutima warimo ibiguma, wasenderejwe ibyishimo, amahoro n'umunezero. Sinzi niba byose atari kimwe gusa byose byiyumvamo. Nanjye narahiye indahiro kandi ntateze gutandukira, ko iteka nzahora nshima Imana nyubaha ndetse nyikundisha abandi. Kunda gusenga, ukunde gushima Imana, wihangane kandi ntiwite kubyo abandi bakubwira. Mugisha siwe wambere kandi si we wanyuma Imana yo mu ijuru yakoreye ibitangaza igahindura ubuzima bwe. Iriho kandi yahozeho kandi izahoraho iteka. Kandi iracyakora.
Iherezo
Ubuse ndenzeho iki?
Reka nkubaze wowe ukuyemo iki muri iyi nkuru?
Ntuzacikwe ni inkuru zindi zitandukanye kuri uru rubuga rwacu izaje ninye izitarasohoka nizo nyinshi. Ndagushimiye cyane wowe usomye iyi nkuru ukayiragiza, reka nizere ko ugiye no gusiga igitekerezo ndetse ukanayikorera share kubandi. Imana ibahe ubuzima bwiza.
Comments