Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Jamali na Blandine bahuje urugwiro.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye kuri company ya ba Jamali. Briana arimo kuhaza. Ahageze ahamagara Jamali kuri phone.
Jamali yari muri office maze aritaba.
Briana ati”Nahageze.
Jamali ati”Reka nze nkurebe.
.
Jamali ava muri office aza hanze kumureba abona aho ahagaze agenda amusanga.
Briana ati” Iyi company yanyu nayibonaga kuri television gusa.
Jamali araseka ati” None nyine urahageze ugiye no kuhakora.
Briana ati”Rwose sinumva ari ibintu bishoboka.
Jamali ati” Briana uri umuhanga ntamuntu utaguha akazi.
Briana ati” Ndibaza wabashije kubikora gute??
Jamali ati” Oya ntabwo byari kwanga kubera ko CV yawe irivugira.. ahubwo tugende nkuhuze na Papa! Baguhe ikaze.
.
Aramujyana amuzana imbere muri company. Amunyuza kuri reception barakomeza. Barimo bagenda bahura na Laurienne.
Lourinne aha ikaze Briana ati” Briana ikaze urisanga.
Briana ati” Nukuri urakoze cyane.
Louriene ati” Kuba ugiye gukora hano ndabikunze.
Briana ati”Nanjye navuga ko nkabije inzozi kuko ubundi sinanabonaga ko byashoboka.
Laurienne ati” Bro nagutembereze muri company hose cy niba ahuze nze kubikora.
Jamali ati” Ntabwo nabura umwanya w’umukunzi wanjye.
.
Ubwo barakomeza babanza kuri muri Department office y’ushinzwe abakozi. Yitwa Muhire.
Jamali ati” Muhire dore wa mukobwa twemereye akazi.
.
Briana asuhuzanya na Muhire.
Muhire ati” Briana, twakugiriye ikizere nizera ko tugiye kuzakorana neza.
Briana ati”Rwose nzakora akazi kanjye neza uko mbisabwa.
Muhire ati” Ni byiza cyane kandi uko ugaragara biratanga ikizere.
Briana ati” Murakoze.
.
Jamali arakomeza aramutembereza amuzana no muri office ya papa we nawe aramumwereka. Amaze kumuhuza na Papa we, amuzana kumwereka muri Office agiye kuzajya akoreramo.
Jmali ati”Ubu rero unabishaka wahita unatangira akazi.
Briana ati”Yego ntakibazo. Ariko utibagirwa gahunda dufitanye yo kujya mu rugo.
Jamali ati” rwose sinakwibagirwa kuza kureba mabukwe.
Briana ati” Na Mama arashaka kukubona cyane.
Baraseka.
.
Bidatinze mu masaha y’Umugoroba bavuye mu kazi , bafashe inzira bagiye mu rugo kwa Briana. Bahageze basanga mama Briana yabiteguye.
Arabakira. Jamali akomeza kwitegereza ukuntu hameze.
Briana ati” Nuku twibereyeho mu rugo. Turi abantu bibereyeho ubuzima buraho busanzwe.
Jamali ati” Ntakibazo pe!
Mama Brian ati” Ubu hagati yanyu hari umusingi ukomeye utajegajega??
Jamali ati” Ibyacu mama barafatika. Cyereka ahubwo niba Briana atankunda.
Briana araseka.
Mama Briana ati” Ahaaa ni wowe ahora aririmba. Najyaga n’ibaza uwo musore uhora mu kanwa kumukobwa wanjye.
.
Bagaseka.
Briana ati” Honey ni gute waba ushidikanya ko ntagukunda.??
Jamali ati” Nashakaga kumenya niba ujya unabihamiriza mama wawe.
Bagaseka.
.
Bakomeza kuganiraaaa igihe kigeze Jamali arataha. Briana aramuherekeza.
Briana ati” Wabonye gute mu rugo.
Jamali ati” Wowe na mama wawe mwibereyeho ubuzima buto ariko butuje.
Briana ati” Ni kuriya twibereho. Naho mama wanjye we wamubonye gute??
Jamali ati” Ni mu byeyi mwiza ukunda abantu.
Briana araseka ati” Cher wakoze kuza.
Jamali ati” Ibyi wibinshimira. Ahubwo nawe itegura vuba kuzaza mu rugo.
Briana ati” Nawe se ababyeyi bawe barashaka kumbona??
Jamali araseka ati” Iiiih nabo babategereje kurebe uwo mukobwa wibye intekerezo zanjye zose.
Briana agaseka.
Briana ati” Nanjye nditeguye rwose.
Jamali ati” Bea ngaho subira mu rugo kandi mwakoze. Ndagukunda.
Briana ati” Nanjye ndagukunda cyane. Ubwo nugera mu rugo uramvugisha.
Jamali ati” yego.
.
Jamali yinjira mu modoka acaho. Briana agaruka mu rugo, asanga mama we arimo gukuraho amasahani baririyeho.
Briana ati” Ngaho mbwira mama wamubonye gute??
Mama Briana ati” Ibyo nabonye inyuma nuko ari umusore ukomoka mu muryango ukize. Ni umusore mwiza mu bigaraga inyuma.
Briana araseka ati” Ariko mama ubwo uransubije?
Mama Briana ati”Yiiii ndagusubije kubera ko ibimugize imbere ntabasha guhita mbibona. Ariko wiwe ahari ubwo uramuzi bihagije.
.
Jamali nawe ageze iwabo murugo. Asuhuza ababyeyi be arikomereza ajya mu cyumba. Arimo azamuka mu cyumba cye ahura na mushiki we.
Lourienne ati” uvuyeyo se!
Jamali ati” Yego.
Laurienne ati” nonese wabonye mama we??
Jamali ati” Yego.
Laurienneati” Wabonye ameze ute??
Jamali ati” Arasanzwe cyane. Ni ba bantu biberaho ubuzima buraho buciriritse.
Laurienne ati” Ese Bro buriya Mama na Papa bazigera bamera Briana akomoka muri family ikennye??
Jamali ati” Biragoye. Ariko mfite uko nzabikora.
.
Jamali aza mu cyuma cye Lourienne aza amukurikiye.
Laurienne ati” Nonese uzabikora gute cyangwa uzabibumvisha gute??
Jamali ati” Ndimo kubitekerezaho.
Laurienne ati” Nonese Briana wamaze kumubwira ibya Ciella??
Jamali ati”Oya.
Laurienne ati” None bizagenda bite??
Jamali ati”Ntabwo agomba kuzabimenya.
.
Udacikwa na Episode ya 36
Comments