Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 6
.
Duheruka, kwa President Lessy slay y'umukobwa ihazanywe .
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Fazil amuzana imbere ya President aho ari,
Fazil ati" Nyakubahwa , Lessy yarahagaze
Lessy ahita atambuka kuri Fazil agenda yisanzuye aza imbere ya President bararebana. Maze Lessy arahindukira areba na Fazil
.
Yegamira kurutugu rwa President amukora mu gituza amuraba mu maso ati" Paru , nako President ntabwo nishimira uko ariya maboko yawe n'amaso yawe bamfata.
President Paru areba Fazil ati" Fazil ni kangahe nakubwiye ko Lessy atari umuntu usanzwe.
Fazil ati" ndabyibuka rwose nykubahwa.
Lessy areba Fazil afite akajinya ati" ariko birakugora kubyumva no kubishyira mu bikorwa.
Fazil ati" ntabwo ariko bimeze.
President areb Fazil ati" ntibizongere.
Fazil ati" Yego nyakubahwa Presindet.
.
Fazil ahita ava aho aragenda arabasigana. less araseka ahobera President, bahuza iminwa.
Paru ati" narinkukumbuye.
Lessy ati" naje.
President ati" nanjye ntegereje ngo icyo ugiye kumpa niki.
.
Tuze kwa Muganga muri cya cyumba Crea arwariyemo. Ahora asinzirizwa. Clemand aba ari aho hafi acunze.
Gusa nubwo Crea asinzirizwa imbere muri we aba yabona nk'umuntu ufungiye mu kazu kibirahuri.
Nubwo aba asinziriye ubudakanguka ariko imbere muri we aba akora. Aribaza ati" Kubera iki ndi muri aka kazu? Kubera iki guhe cyose nibona ndi hano muri aka kazu? Niki kirimo kujya mbere ntazi.
.
Tugaruke mu rugo kwa President we na Less bageze mu cyumba. Lessy arimo kureba icyumba cya President Paru.
Lessy ati" Abantu nkamwe sha muba mwaravukanye imbuto zo kuyobora.
President Paru ati" Lessy aka kanya icyo mfite nawe uba ugifite.
.
President yicara kuburiri. Lessy aza imbere maze amwicara kumaguru. President aramufata , afashe kumabuno.
Lessy ati" urabeshya.
President ati" ntabwo unyizera se ?
.
Lessy aramureba amuhagurukaho maze aza imbere y'amafoto ya Paru n'umugore we Crea amanitse aho kunkuta z'icyumba. Areba amafotoooo arangije arahindukira areba Paru
Lessy ati" Umugore wawe aracyamanitse hano ku nkuta zose.
Paru araseka ati " ibyo ariko ntacyo bisobanuye.
Lessy agaruka imbere ye aramureba mu maso ati" Paru ntabwo ndi akamara. Aka kanya ndacyari ihabara riza kugushimisha gusa bikarangira. Ntabwo ndabona agaciro kanjye mu byo uvuga.
Paru aramufata ati" Lessy. Unugore wanjye ntabwo ateze kuzava hariya arwariye.
Lessy araseka ati" Ntabwo wambeshya.
Paru ati" Ndakubwiza ukuri. Vuba uzaba First lady
.
Lessy araseka.
Paru ati" Ndakomeje mu byo mvuva.
.
Lessy amukora mu gituza maze aramusunika. Paru agwa mu gitanda agaramye. Lessy akuramo imyenda yose maze asigarana utwenda twimbere amujya hejuru batangira gukora ibyabo.
.
Tuze mu cyaro. Mu masaha ya mugitondo hanze isake zirimo kubika. Rome arakanguka. Ajya arara hasi aho mu cyuma iruhande rw'igitanda mushiki we araraho.
Amaze gukanguka areba mushiki we abona ari maso.
Rome ati" Sophie ntabwo wigeze usinzira ?
Sophie ati" Yego.
Rome arabbara ati" Mana yanjye. Kubera iki utambwiye?
Sophie ati" nashakaga ko musaza wanjye asinzira akaruhuka. Kubera ko wari wakoze urugendo rurerure ujya gushaka akazi.
Rome ati" Ntabwo nagombag gusinzira uko byamera kose. Narikwicara nkaba nkuganiriza ntiwicwe n'irungu. Cyngo ubribwe bugutware.
Sophie ati" iyo nkubona hafi yanjye gusa biba bihagije.
.
Mama wabo nawe aba aje kureba uko baramutse.
Rome ati" Sophie nubundi yaraye nabo ntabo yigeze asinzira.
Mama areba Sophie ati" mwana wanjye jya ukomeza wihangane.
Sophie asohora umwuka yutsa umutima ati" Hari igihe mba numva ntagishaka kubabera umutwaro.
Rome arahaguruka aramufata ati" Sisi ni kangahe nakubujije amagambo nkayo. Sophie twese tubasha kubaho kubera ko duhari turi batatu. Umwe abuze muri twe abasigaye nubundi ntabwo twabaho. Urabyibgiwe.
Sophie areba mu masaza we, amarira make azenga mu maso ati" Urakoze kunyibutsa.
.
Tuze kwa Muganga aho Crea arwariye. Clemance yamwambitse ubusa arimo kumuhanagura amukorera amasuku.
Asoje kumuhanagura arongera amwambika ikanzu y'umweru aba yambaye. Arangije amukorera ka make up mu maso.
Doctor Fanien aba arinjiye asanga Clemance ari muri ibyo. Arahagarara aramureba.
Fabien ati" Mba nibaza kubera iki President Paru yahisemo ko umugore we yaheramo hano?
Clemance aramureba araseka.
Fabien ati" urimo guseka ibiku?
Clemance ati" nkubwo wakoze akazi kawe wahawe hano, ukareka amatsiko yo gushaka gucukumbura ibitakureba.
Fabien ati" Ntacyo nshukumbuye. Mvuze koba nibaza gusa..
.
Clemance aramureba akomeza gukorera Crea make up. Arangije afata mirror ayishyira imbere ya Crea.
Clemance avuga aseka ariko asa n'unnyega Crea ati" Ngaho irebe. Urabona udasa neza ?
Fabien arabibona ukuntu Clemance aba ashinyagurira umuntu utareba basinzirije bahejejemo karungu.
Fabien aramubwira ati" basi ntiwareka gushinyagurira umuntu. Ibyo mumukorera ntibihagije ?
.
Udacikwa na Episode 7
Comments