logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 9
.
Duheruka Rome ahamagawe na Litta amubwira ko yamuboneye akazi ku bitaro by'iwabo.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome na Family ye barimo guseka bishimiye amakuru meza bumvise y'amahirwe ya kazi Rome agiye kubona.
Sophie ati" Koko Imana igira inzira zayo.
Rome avuga yishimye ati" Ninde wabitekerezaga!
Mama wabo ati" mbere waragiye uhura na Mama Rhadia mu buryo bwo kumutabara. Uvayo baguha amafaranga 100k. Niyo arimo kudufasha muri iyi minsi. None Litta umukobwa we aragubamagaye ngo bakuboneye akazi.
Rome araseka 
Mama Rome arega mu ijuru ati" wa Mana we utubarire kwivovota twakugizeho.
.
Sophie areba Rome ati" Rome nubwo ari akazi ko gukora amasuku ariko ni itangiriro ryiza.
Rome ati" Umutima wanjye uranezerewe ntapfunwe ntewe n'akazi ngiye gukora. Ni akazi kagiye kumfasha kujya mbitaho wowe na Mama muri bike.
Sophie ati" Ahubwo itegure ugende. Gusa tuzajya tugukumbura.
Rome arabafata bombi ati" mwembi nimwe gisobanuro cy'ubuzima bwanjye. Nzajya nkora uko nshoboye nze mbarebe.
.
Tuze kwa Muganga muri Office ya Rhadia mama wa Litta, arikumwe na Clemance barimo kuganira baseka..
Rhadia ati" ariko se ubundi Crea ameze gute ?
Clemance ati" ni kwakundi.
Rhadia ati" birambabaza cyane kuba president wacu adakira.
Clemance ati" ntawe bitababaza.
Rhadia ati" nkunda ko nigihe yarakiri umukobwa yashyiraga mu gaciro. Kandi wabonaga ko afite imbaraga zo kuyobora muri we.
.
Rhadia we ntabwo azi agapango karimo gukinirwa muri ibyo bitaro.
.
Kurundi ruhande. Mu rugo kwa Doctor Fabien. Yicaye iwe muri Salo aratuje cyane. Asa n'umuntu ukonje cyane.
Umugore we Rehema aramureba maze aza imbere ye ati" Fabien bite byawe ?
Fabien ati" ni sawa.
Rehema yicara iruhande rwe ati" Umugabo wanjye afite ikihe kibazo?
Fabien araceceka. Undi amukoraho aramunyeganyeza. Fabien aramureba.
Rehema ati" nkeneye kumenya umugabo wanjye afite ikihe kibazo.
.
Fabien atekereza ukuntu barimo gufata Crea. Ukuntu bahawe itegeko ryo kwangiza ubuzima bwe gake gake.
Yitsa umutima.
Rehema ati" niki ?
Fabien ati" rega mba naniwe kariya kazi ntabwo koroshye.
Rehema ati" urimo guca kumpande.
Fabien aramureba ati" niko kuri 
.
Telephone ya Fabien irasona abona ni private number aritaba. Uhamagaye ni President wintekoshingamategeko. 
Avugana nawe  amaze kuvugana nawe arahaguruka.
Rehema ati" ugiye he ?
Fabien ati" ngiye mu kazi.
.
Fabien arasohoka ajya mu modoka aragenda. Tugaruke kwa muganga muri office ya Fame umuyobozi mukuru w'ibitaro. Arikumwe na President Paru muri office barimo guseka. Bisa nkaho bamaze akanya baganira.
President Paru ati" humura wowe nzakwibuka.
Fame ati" Nyakubahwa atazigera unjugunya. 
Paru ati" ese ufite ubwoba ?
Fame ati" ubwoba ntabwo bwabura. Ariko nanone nkumva nkwizeye. Abandi banyapolitike usanga iyo amaze kugukoresha ahita akujugunya.
Paru ati" njye suko meze.
Fame araseka ati" nanjye niteguye gukora burikimwe cyose ushaka kumugore wawe.
.
Baraseka.
.
Kurundi ruhande , Doctor Fabien arikumwe na ba President bombi. President wa Sena na President w'intekoshingamategeko barimo gusangira. Ndetse bamwakiriye neza cyane bamwubashye.
Doctor Fabien ati" Mwampagariye iki rero banyakubahwa
President wa Sena ati" ari hatati ya Paru n'umugore we Crea ninde President wanyawe kuri wowe ?
Doctor Fabien ati" Bose nibo ariko uri mu mwanya ubu niwe President muri aka kanya.
President w'intekoshingamategeko ati"  ese waba umwizerwa wanyawe ugahindura uruhande  uriho ?
Fabien akangwa nicyo kibazo biranamucanga.
.
Rome nawe ageze kumarembo y'ibitaro. Ahamaagara Litta. Litta arasohoka araza amusanga hanze aramusuhuza.
Rome ati" ndagushimiye ko wantekerejeho.
Litta ati" Ntakibazo Rome. Wari wambwiye ko wari waje inaha uje gushaka akazi..ntabwo narikumenya amahirwe ngo nyakurenze. Kandi nawe waratabaye ubuzima bwa Mama.
Rome ati" njyewe niteguye gukora n'umutima wanjye wose.
.
Litta ati" reka nkujyana nkupresante ukuriye abakozi bose bakora amasuku hano.
.
Litta aramujyana, amuhuza na Ruwero ukuriye abakozi bakora amasuku. Baravugana byose. Banamwereka icyumba azajya araramo aho mu macumbi yo kwa Muganga. Nuko atangira akazi.
.
Udacikwa na Episode 10.

Comments