Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Liana na Ruger batongana bigeze aho Liana abwira Ruger ko ntananirimwe we yigeze aba andaya nkawe.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Ruger kumva umugore we avuga gutyo atigeze aba indaya kawe narimwe yaratnguwe yaguye mu kantu ndets arikanga cyane . yitegereza Liana uvuze amagambo nkayo.
Liana ati” Niki ko wikanze? waruzi ko ntazi amabi yawe??
Ruger ati” Liana nizere ko ari uko gushyira ijwi hejuru kwawe n’umujinya uufite bitumye uvuga amagambo nkayo??
Liana ati” Ubwo hano ugiye kwigira mwiza. Ruger narinzi amabi yawe yose.
Ruger ati” Liana urakomeje.
Liana ati” Ndakomeje. Bibaye na byiza twanagarukira bitavuiyemo kubwirana n nabi birenze aha kuko sinshaka gufungura umutima wanjye cyane.
.
Ruger ati” Ndumiwe. Ubu ni wowe uzamutse undusha uburakari.
Liana ati” Ruger wowe ntabwo uzi ibyo naciyemo iturize.
.
Domina aho aryamye yumva barimo gutongana byakomeye.
.
Ruger afata Liana ati” Liana reka kwitwaza impamvu z’ubugoryi ngo ushigikire amabi yawe.
Liana ati” Ni wowe nyiri mabi Ruger sinjyewe.
Ruger ati” ariko ibyo uvuga n’’ibiki??
Liana ati” Wamaze igihe unyirengagiza. Ukajya utaha nkukene ariko ukantera umugongo uvuga ngo urananiwe. Wabaga wananijwe niki? Ko ahubwo wabaga ufite ubyo uvuyemo byakunanije.
Ruger arumirwa.
.
Uko bashwana, kurundi ruhande Landy arimo kwishimana n’Umugore we Media mugitanda bari mubihe byiza.
.
Tugaruke.
Liana ati” Njyewe warandambiwe urampaga sinabimenya. Maze sha ukajya utaha witwaje akazi ngo wananiwe. Ruger byantwaye agahe ariko naje kumenya neza ko wandambiwe ntari nyiri umugore ugushishikaje.
Ruger ati” Ibyo uvuga ntabwo ari ukuri.
Liana ati” Wavuga ngwiki??
Ruger ati|” Liana ntagihe nakimwe nigeze ndambirwa Umugoe wanjye.
Liana ati” Akanwa ka bagabo kose kavuga bimwe. Guhakana bivuye inyuma amakosa yabo. Ese utekereza ko ntarinzi ko uryamana nuriya Mugore Leya.
.
Ruger arumirwa. Maze sha yibuka n’ukuntu yagiye kenshi ahakanira Leya kugeza ubwo banashwanye akamwirukana ku kazi. None Liana rimo kumushinja ko yaryamanaga nawe.
.
Ruger yiara kugitanda acitse intege aca make.
Liana ati” Warambabazaga cyane nuko nabaye umugore w’umutima ucisha make.
.
Ruger aratuza.
Liana ati” Waragendaga ukamara iyo igihe uryoshya uba mu byo ushaka utazi uko tubayeho, utazi ibyo ndimo guhangaa nabyo. Naciye muri byinshi njynyine byitwa ngo mfite Umugabo. Ariko se ibyabaye byise warihe??
Ruger biramurenga agera aho atangira gutakaza amarira kandi ari umuntu w’umugabo.
.
Liana ati” Umwana yararwaye araremba cyane tuja kwa Muganga tumaramo igihe. Ese naraguhamagaye ndakubona. Wigeze umenya se uko twavuye ka Muganga. Amafaranga yo kwishyura ibitaro se? Nyuma yaho se uko umwana yabayeho. Warihe wari mu byishimo byawe n’udukobwa tugezweho ntazi.
.
Ruger aramureba ati” Liana rekera aho.
Liana ati” Oya reka tubirangize binaangire ni wowe ubizanye.
Ruger areba Liana abona yabaye undi atigeze amenya rwose.
.
Liana ati” Igihe rero utahabaye uriya Landy yambaye hafi niwe wakoze inshingano zawe zose. Yambaye hafi aramfasha bikomeye. Iyo ataza kuba ahari bia byarabaye ibindi.
Ruger ati” Nakumvise noneho.
Liana ati” Nuko rero wingira umunyamafuti hano.
.
Ruger aramwitegereza cyaneeee. Domina yanaje ahagaze kumuryango wabo arimo kumva byose.
.
Ruger ati” Lianahari byinshi utigeze umenya wowe. Ariko witekerereje ibyo wishakiye.
Liana ati”Ndibizi sha.
Ruger ati”Uretse kwimajina koko hri ibimenyetso y’ibyo uvuga ??
Liana ati” Si ngombwa ibimenyetso Ruger. Imyitwarire ya muntu yakwereka byose.
Ruger ati” Waribshye cyane. Ariko n’ubundi ntiwanyumva muri aka kanya. Ahubnwo reka nkwibarize. Uriya Landy afite ikihe gisobanuro kuri wowe.
Liana ati” asobanuye ikintu kinini.
Ruger ati” Ikihe se wabasha kuvuga uretse amarangamutima araho adafite nakimwe yubakiyeho.
.
Liana ati” Nakubwiye ko yampagazeho igihe wowe utari uhari. Kandi ntakirenze kuri icyo.
Ruger ati” Liana uriya ni Umusore udafite igisobanuro nakimwe kuri wowe. Ni Umusore mwahuye gusa agufatirana n’ibihe warimo n’ibyifuzo bihambaye warufite. Ntabwo uriya musore yakubayeho hafi cyangwa yagukunze kubwo amahitamo y’umutima ahubwo yagufatiranye mu ntege nke warufite z’ubuzima n’ibyifuzo washakaga kugeraho.
Liana akamureeeeeba maze agapinga ibyo arimo kuvuga.
.
Ruger ati” Ndakubwiza ukuri. Umusore wese cyangwa Umugabo wese ufite ubushobozi yibona nk’imana cyangwa umunyembaraga wese ufatirana abagore mu bihe barimo basa n’ababuraniwe. Kwifuza kw’abagore kuba intege zabo kubagabo bakeneye kubafatirana no kubakoresha. Aguha ibyo ukeneye ariko nawe akagukoresha ibyo akeneye. Ese ni uruhe rukundo ruri aho.
.
Liana ati” Sinzi ibyo uvuga.
Ruger ati” Ibyo mvuga nubwo wafunga amatwi kose urabizi cyangwa urabyumva. Ntasani ry’urukundo ryigeze riba hagati yanyu. Uriya ni Umugabo wakemuye ibyifuzo byawe nawe uhaza kwifuza kwe.
.
Liana ati” Uribeshya cyane rero kuko njye nawe turakundana.
Ruger araseka cyane ati” Liana wanjye wayobye disi. Watakaje Liana wanyawe imbere muri wowe utwawe no kwifuza kwawe kudashira. Ikibazo gihari Mugore wanjye nuko kwifuza cyane kwaguhumishije amaso.
.
Domina arimo kumva byose.
.
Ruger ati” Liana njye nawe turi umuryango , hagati yacu hari imbuto ziduhuza. Yaba uko twahuye bwa mbere , n’abana bari hagati yacu. Ndi papa w’abana bawe nawe ukaba mama w’abana banjye. Ariko Landy niki? Ninde?/ nirihe sano rikomeye ryubatse hagati yanyu. Uko wibwira ko akwitayeho yanakwita no kubandi. Uriya yaguta akagusiga akigendera ariko Umuryango wawe ntiwaguta. Uriya yakwihakana ariko amaraso yawe ntiyakwihakana. Liana warukwiye gutekereza neza. Kandi Liana uku kuzambagurika ku muryango wacu kwatangiye igihe twatangiye wifuza kurenzeho uko twabagaho.
.
Liana yumva yarambiwe kumwumva maze ajya mu buriri.
Ruger ati” Buretse kuryama ubanze unyumve.
Liana ati” Njye ndashaka kwiryamira.
.
Ruger ati” Liana byose byatangiye igihe twashakaga ubuzima tutari dufite. Kandi mbere yaho twaritubayeho neza mu bushobozi buke bwacu. Kandi twari tunyuzwe. Reka nkubwire ibyo utaruzi ari naho uhera unshinja ko nagucaga inyuma.
.
Liana arunva.
Ruger ati” umunsi ntakaza akazi kanjye ka mbere. Nuko narimaze igihe nkora cyane utuzi dutandukanye ntaruhuka ntabona umwanya na muke wo kuruhuka. Maze igihe narintwaye imodoka ya company kubera ibitosti narayiroshye igwa mu mpanga. Kubwo amahirwe nararokotse nabashije kurokoka. Ariko iyo nkuru ntiwigeze uyimenya. Mu kazi baranyirukanye ariko nanze kubikubwira ngo udakuka umutima noneho ukumva ko bigiye kuturangiriraho burundu. Nabonye akazi ka kabiri kuri uwo mugore uvuga ko naryamanaga nawe. Ariko nawe akazi ke naragatakaje kandi kampembaga neza cyane. Naragatakaje kuko nanze kuryamana nawe. Nuko naje kujya gukora mu bwato. Aho hose ari ukugira ngo mbone byose warukeneye.
.
Mu bwato kari akazi kagoye cyane hamwe ntabonaga akanya n’agato. Nibwo uvuga ko nabirengagije. Ariko narabirengagije amafaranga noherezaga. Ko uzi compte yanjye hari ifaranga narimwe wigeze ubona nabitseho utazi?? igihe nabwo twari dusubiye mu kazi twakoze impanuka. Namaze amezi ane yose mbaho muri koma. Ariko ntanarimwe wigeze ushaka kubimenya. Koko Liana niki ntakoze?? ibintu byose urumva bitaratangiye kwangirika igihe twatangiye gushaka kubaho nk’abandi?? iyo hataza kubaho pressure mba naragumanye akazi kanjye koroheje ariko katumaga tubaho neza twushimye basi iterambere rikazagenda riza gake gake. Reba nawe kubera gukora kwanjye nkimashine natangiye kujya mbura umwanya wo kukwitaho. Nkataha nananiwe. Nibwo byaje kuvamo gutangira kujya ukeka ko nkuca inyuma. Nawe ubwawe reba uko umeze kumera. Mbere wari umugore w’indagagaciro wiyubaha. Ariko reba uko usigaye umeze ??
.
Liana ariryamira.
Ruger ati” Ese uwo mugabo ugukunda da! Niba akubaha yakugira inama yo kujya wambara ubusa mu ruhame?? harya ngo n’ibigezweho?? ibigezweho byakwambura umuntu indagagaciro n’icyubahiro cye bimaze iki?? ese Umugabo ugukunda yatinyuka ate gushushanya ubwambure bwawe maze icyo gishushanyo cy’ubwambure bwawe kikaba muri saro aho buri muntu wese yakwinjira akabona. Niba atabika ibanga ryawe urukundo avuga aho ni uruhe??
.
Liana ati” Ruger rekera aho nakumvise. Kandi amagambo yawe ntacyo agiye guhindura nakimwe.
Ruger ati” Ndabyumva ko wamaze gutwarwa. Gusa ibyo wakora byose umenye ko abana banjye batazigera bajya mu byanyu. Niba ugiye gusenya Family yawe n’agaciro kayo kose ukomeze. Gusa njye n’abana banjye tuzaguma hamwe turi umuryango. Kuko kuba turi umuryango nizo mbaraga zacu ntanyeganyezwa.
.
Liana ati” Ruger njyewe sinkigukanda. Bibaye byia wanamfasha tugatandukana.
Ruger agwa mu kantu!
Liana ati” Nuko bimeze.
Ruger ati” Njyewe sinshaka gutandukana n’Umugore wanjye. Ariko niba kwifuza kwawe ariko kumeza urabizi ntagihe nigeze nkuhatiriza. Ubwo bizabe uko ubishaka.
.
Udacikwa na Episode 32
Comments