logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

_“Ni byiza kwiyegereza abanzi bawe”_ uyu mugani wansohoreyeho ubwo najyaga kuba hafi y’umuryango wa Victor.


Nakomeje kwitegereza iyo nyubako yabo, ari na ko nkomeza kwibaza icyo nzakora ngo ngere ku mugambi wanjye. Nahindukiye ndeba John wanyitegerezaga yifashe mu mifuka. Ni we muntu rukumbi nezeye ko azamfasha kugera ku nzozi zanjye.


*John:* Inzu yawe se urabona ari nziza?
*Veronica:* Sigaho ibyishimo byanyishe. Ahubwo reka tureke kurangazwa n’ubwiza bw’iriya nzu ndi kureba imbere yanjye, akazi kagomba gutangira.


Twahise dushaka ugomba kudutwaza amavalisi nari nimukanye nuko tujyana ibyanjye mu nzu.


Imyaka maze yose nateguraga nitonze neza gahunda yanjye. Ndabizi neza ningera imbere ya Celia ntazabasha kunyibuka ngo amenye ko ari ka gakobwa biciye ababyeyi mu myaka 15 ishize.


*John:* Urateganya gutangirira ku ki Veronica? Kumanura Celia aho yimanitse mu mitungo yahoze ari iyanyu cyangwa ufite ahandi ushaka gutangirira?
*Veronica:* Unyunguye agatekerezo ahubwo. Aho gutangirira nahabonye.
*John:* Oya nivugiraga. Utangiye uhubutse bakuvumbura vuba ahubwo wowe tangira witonze, utware ibyawe neza ku murongo.


John muzi ho gutwara ibintu buhoro no kwitonda mu byo akora byose ntabwo ari nka njye uba nshaka kwihutisha ibintu byose. Nubwo nifuza kwihorera ariko numvaga nshaka guhera kuri Celia we nyirabayazana.


Nariruhukije nitsa umutima ubundi ntangira kwiyibutsa ibyerekeye wa muryango. Nafashe ifoto ya Fernando ntangira kuyitegereza. Yasaga neza na se, Victor.


*Veronica:* John, uzi ko neza neza Fernando asa na se. Ni we wibyaye rwose pee.
*John:* Ntubizi se ko umwana wa samusure avukana isunzu


John, uyu twamenyanye mu myaka 9 ishize ubwo nari mfite imyaka 16. abantu bamuzi nk’umuntu w’umucuruzi usanzwe ariko hari ibyo batazi. 5


Abandeze, bangize nk’igicuruzwa. Ibiyobyabwenge, kuncuruza ku bansambanya, nta kibi ntakoreshejwe. Umugoroba umwe, nari narembejwe na mugo, numvaga ndambiwe kuba ku isi nshaka kwiyahura, ni bwo John yambonye akora ibishoboka byose ngo angarure ibuntu.


Namaze amezi menshi ndi kuri gahunda yo kuvurwa ngo nshiremo ibiyobyabwenge. Umunsi ku wundi kubura mugo byatumaga niyanze nkumva ubuzima burarangiye ariko John agakora uko ashoboye kose ngo sincogore. Aho nacikaga intege we yahabyaje gukomera no kuba umunyembaraga ndetse anshoboza kunesha ibyandwanyaga byose.


Ni bwo nabonye ko ari umwizerwa nuko ntangira kumutekerereza inkuru yanjye yose. Nuko kuva uwo munsi twumvikana gufatanya kugera ku byo nifuzaga.




Bukeye nabyutse kare niyemeza gusura ahahoze ari iwacu, ubu ni mu matongo yuzuye ibyatsi, kuko imyaka 15 ni myinshi cyane.


Natangiye kwibuka uko najyaga nkina aho hantu, ndi kumwe na mama. Gusa nkiri muri ibyo haje umukecuru, nuko aramvugisha


*Umukecuru:* Urakora iki mu itongo ry’abandi? Aho hantu hamaze imyaka 15 nta muntu uhatuye
*Veronica:* None se bene ho bagiye hehe (nigize nk’aho nta na kimwe nzi)
*Umukecuru:* Bahiriye mu nzu. Bari abakire shahu wa mukobwa we. Gusa mu mirambo yabonetse agakobwa kabo bari bafite ntitwakabonye, na nubu ntikaraboneka. Rero nizere ko nta wakurangiye ngo ntihagira nyiraho ngo ube ushaka kuhubaka, aho hantu haravumwe.
*Veronica:* Oya sinanahazi ahubwo nayobye nisanga ari hano ngeze.
Yaranyitegereje kuva hasi kugera hejuru, atuje
*Umukecuru:* Indoro n’imvugo byawe binyibukije Patricia.


Patricia, yari mama. Ko nzi ko ntako ntagize ngo niyoberanye kandi nkaba mbizi ko ntasa na mama, uyu mukecuru ni gute avuga mama?


*Veronica:* Ni nde se uwo Patricia muvuga mukecu?
*Umukecuru:* Umubyeyi wahiriye hano mwana wa.
*Veronica:* Ubanza kuba wenyine no kugera hano ukahansanga byaguteye kuvangirwa mukecu.
*Umukecuru:* Oya mwana wa. Ndi muzima kandi hashize imyaka 15 ntegereje ko umunsi uzagera. (Yabivuze anyegera)
*Veronica:* Sinzi ariko ibyo uri kuvuga
*Umukecuru:* Yewe mwana wa, burya nta kintu kibaho hatari impamvu, rero kuba waje hano ntumbeshye ngo wayobye. Oya we, oya.


Nahise mwirengagiza nisubirira mu modoka yanjye ngo ngende


*Umukecuru:* Ntuye hariya imbere, kandi mfite byinshi nakubwira. Nitwa Carmen, nubishaka uzanshake.


Nagiye mu modoka ndigendera. Nageze mu rugo numva mu mutwe byatangiye kwivanga kuko nshobora kuvumburwa vuba ntaranatangira neza gahunda yanjye. Ninjiye mu nzu, ndakinga ndicara ntangira gutekereza neza. Gusa nkiri muri ibyo nubuye umutwe mbona umuntu ampagaze hejuru.




*_Uyu muntu se ni nde kandi ko hari hakinze? Agace ka 3 ntikazagucike_*





Comments