logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Ubwo nuburaga amaso nkareba nasanze ari John


*Veronica:* Bite John? Wageze hano ute?
*John:* Mfite urundi rufunguzo rwaho. Ko mbona udatuje se wabaye iki?
John sinigeze mwumva yinjira. Mu matwi yanjye hari hakirimo ijwi rya wa mukecuru twahuriye mu itongo ry’iwacu. Ese byose yavugaga ashaka kuvuga, yabimenye ate, yabibwiwe n’iki?
*Veronica:* John, nahuriye n’umukecuru mu itongo ry’iwacu.
*John:* Umva. Ba uretse. Icara utuze. Banza uhumeke neza ubone kumbwira byose uko byagenze


Namutekerereje byose uko byagenze, nta na kimwe nsimbutse nuko ndangije ndamubaza:
*Veronica:* Ubu se koko ndakora iki?
*John:* Ariko se ubundi nkubaze. Wari wagiye gukorayo iki?
*Veronica:* Ariko ni iwacu sinzi icyari kumbuza kujyayo. Nari ngiye gusura amatongo
*John:* Ntacyo ibisigaye bindekere uwo mukecuru watangiye kugukeka ndamugukurira mu nzira
*Veronica:* Oya ba uretse John. Nshaka kubanza kumenya ibyo azi n’uburyo abizimo.
*John:* Ntabwo nkwemerera gusubira kureba uwo mukecuru.
*Veronica:* Oya ngomba kumureba yewe
*John:* Ariko uracyafite byinshi byo gukora nyamara. Ndetse unafite byinshi byo kwiga


Nibyo koko John yavugaga ukuri. Hari byinshi nsabwa kubanza kongera kwiga no kumenya mbere yo kugira ibyo nkora.
*Veronica:* None se wowe uje ute, uje gukora iki?
*John:* Nari nje kureba uko umeze gusa nta kindi.
*Veronica:* Nagirango ntiwifuza ko abantu bazatubonana kenshi
*John:* Nubundi sinahinduye ibitekerezo. Ejo nzaguherekeza kureba uwo mugore ahubwo. Harya ngo ni nde?
*Veronica:* Ni Carmen. Ariko ntiwigore nakijyana kumureba, urabizi ndakuze singombwa guherekezwa
*John:* Uzi ute se niba ugezeyo utakenera ubutabazi bwanjye? Ndumva kujyana ntacyo byaba bigutwaye
Naramwemereye ko tuzajyana gusa musaba kuba andetse nkaruhuka kuko numvaga nshaka kuba ndi jyenyine akanya gato.
Bukeye bwaho nariteguye ngo njye kureba Carmen. John yari hanze antegerereje mu modoka, ubwo nasohokaga nakubitanye n’ururabo rwa roza ku muryango. Nararufashe ngo ndebe ko uwarwohereje yivuze ariko nsanga nta na kimwe cyanditseho. None se tuvuge ko rwizanye? Narebye hirya no hino mbona nta busitani buteyemo indabo zimeze uko. Nararufashe negera imodoka nkirufite mu ntoki.


*John:* Ni nde se wakoherereje urwo rurabo?
*Veronica:* Ariko se umuntu ntimwararanye, nta na mwaramutse, ugahita ubaza iby’indabo?
*John:* Ariko se urumva niba nkubonanye ururabo, urumva icyihutirwa ari mwaramutse cyangwa kubaza ururabo aho rwaturutse?
*Veronica:* Ntabwo nzi uwarwohereje nanjye rwose
*John:* Ubwo buriya ni uwibeshye reka ari ko tuvuga
*Veronica:* Nanjye ni ko ndi kubyiyumvisha
John yahise afata urwo rurabo nari mfite aba arunyujije u idirishya rw’imodoka nuko dufata umuhanda tugana kwa Carmen.
Gusa nubwo niyumvishaga ko haba habayeho kwibeshya, urwo rurabo rwarampangayikishije. Nubwo uwarwohereje yaba yibeshye aho agomba kurugeza, ariko se ni gute umuntu yoherereza undi ururabo rwa roza, roza imwe yirabura? Ahaaa.
Iminota mike twageze kwa Carmen, na we twasanze yicaye ku rubaraza nkaho yari yiteguye ko turi buze kumureba.
*Carmen:* Ndabona amaherezo duhuye nanone
*Veronica:* Ahubwo vuga ko uzi gutera abantu amatsiko ngo bazagushake
*Carmen:* Uriya se muri kumwe ni nde?
*John:* Nushaka unyite malayika murinzi, birahagije
*Carmen:* Ngaho nimwinjire ni karibu


Twinjiye mu nzu ye. Gusa numvaga nta cyizere mufitiye nubwo nari musanze kuko uburyo yavugaga n’imyitwarire ye yindi byatumaga nta cyizere namugirira. Noneho n’inzu ye, ubwayo yari iteye ubwoba dore ko mu nzu hari hijimye bishoboka, akaba yari anoroye injangwe eshatu kandi nini
*Carmen:* Ndabizi nta cyizere mumfitiye ariko si igitangaza ni umunsi wa mbere, kutanyizera bifite ishingiro
*John:* Ubwo ni nde wakwizera umugore wibanira n’ibijangwe bitatu koko? (Yabivuze ahita aterura imwe muri zo.)
Yaramwenyuye buhoro nuko asingira ibirika yarimo ibintu bisa n’icyatsi, asuka mu dukombe atereka imbere yacu
*Carmen:* Ntimugire ubwoba icyo ni icyayi nywaho nanjye, nta burozi burimo rwose.
*Veronica:* Cyaba kiroze cyangwa kitaroze si cyo cyatuzanye. Ngaho mbwira ibyo wambwiye ushaka kuvuga
*Carmen:* Angela, uribuka, …
*Veronica:* Nitwa Veronica sinitwa Angela
Numvise muri jyewe ntatuje kuba uyu mugore anzi neza wese.
*Carmen:* Ahari ndashaje ariko sindahuma ku buryo nakuyoberwa niyo waba uri mu bantu igihumbi. Nakubonye ukiri gato
*Veronica:* Icyakora sinzi ibyo ushaka kuvuga n’aho uri kugana
*Carmen:* Nshaka kugufasha kwihorera ku muryango wa ba Kaba.
Uyu mugore ikiboneka cyo aranzi bihagije nta mpamvu yo gukomeza kwijijisha ahubwo ni iki kiri kumutera gushaka kumfasha
*Veronica:* Ndumva uzi byinshi ariko se nigeze nkubwira ko nkeneye ubufasha bwawe?
*Carmen:* Umva mwana wa. Ntabwo umuryango wawe wishwe na ba Kaba muri rusange ahubwo bishwe n’umwe muri bo, Celia.
*Veronica:* Sinitaye ku wabikoze icyo nzi cyo ni uko nzabaryoza ibyo bakoze byose kandi bose. Kandi nta numwe uzitambika mu nzira yanjye, nawe niba uri umugambanyi ufite ibyo wiherekesheje cyanga ibyo ugambiriye jye ubwanjye nzakwikurira ku isi.
*Carmen:* Ufata imyanzuro ikakaye nka so ariko wibuke neza ko Celia ari umurozi, umugome udasanzwe, umwana wa sekibi, umusazi
*Veronica:* Ntacyo ubwo hagati yanjye na we tuzareba neza uzi guhana.
*Carmen:* Jyewe rero nshaka kumwica
*John:* Ese ubaye utabasha no guhagarara wemye ngo uzamwica? Udashinga arabyina koko?
*Carmen:* Veronica, Angela, n’ukundi kose wakiyita. Uriya mugore afite abanzi benshi kandi muri abo benshi nanjye ndimo.
*Veronica:* Ndabona aho bigeze nkwiriye kukwizera.
*Carmen:* Nzi neza rero uburyo wakoresha ukinjirira uriya muryango


*_Ese ni ubuhe buryo? Ese koko buriya ashaka kumufasha cyangwa afite ikindi agamije? Hagati aho se ni nde wazanye ururabo? Agace ka 4 ntuzagacikwe_*

Comments