logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
.
∆ Episode 28∆∆
.
Twaherutse Solla abwira Ella ko abakobwa baba baribagishije bagahindura imiterere yabo, baa badafite ibyishimo imbere muri bo nkuko babigaragaragaza 
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Tuze kuri Kaminuza. Ba Gentile bamaze kwemeza ko bafashe icyemezo nabo bagomba gufashwa imiterere yabo igahinduka nabo bakagira amanyashi.
Katiana arabareba ati" Sawa ubwo munyeretse ko mwamaze kumaramaza nanjye niteguye kubafasha. Iyi weekend igiye kuza amateka yanyu araza guhinduka.
.
Bamukomera amashyi bamushimira.
Cloy araseka.
Gusa Amelia we aracyari kure ntabwo arafata icyemezo neza. 
Cloy aramureba ati" Amelie ubwo wowe rero bisobanuye ko utarimo.
Amelia ati" oya ndimo.
Cloy ati' ariko ndabona ugishidikanya. Gufata icyemezo byakunaniye..
.
Saranda aramureba ati" Ariko se Ameli urabura iki kweri!
Amelia abona bose barimo kumureba.
Gentile ati" kandi uzaba utureba ,.maze ujye ugira kwicuza. Wafashe aya mahirwe agihari.
Katiana ati" Oya mu mureke mwimuhatiriza.
.
Katiana areba Cloy ati" Inshuti zawe niteguye kuzifasha. Ahasigaye  twava muri class y'abandi.
Cloy ati" yego mureke tuve muri Class y'abandi.
.
Bagiye kugenda Amelia arahaguruka ati" mube muretse.
Katiana ma Cloy barahagarara.
Amelia ati' nanjye mfashe icyemezo.
Katiana ati" are you sure ?
Amelia ati" yeah.
Katiana ati" ok.
.
Ubwo barasohoka bava muri class y'abandi.
.
Tuze aho ba Sam bicaye. 
Ruby na James barimo kumuhagata.
James ati" harya ra ubu ntiwakabaye urikumwe na Katiana?
Sam ati" umva bisaba kugenda gake gake.  Uriya mukibwa atazambona nk'umujangweri .
.
Baraseka.
Ruby ati" arya uvuga ko turi kiriyo mwavuganye ?
Sam ati" twaravuganye man. Ese ntabwo mwambonye mvugana nawe.
Baraseka.
Velas yihagarariye kuruhande afute igitabo arimo gusoma ariko akanumva ibyo bvuga.
James ati" ahubwo se kuki utafashe agashe aga selfphoto muvugana man 
Sam ati" uziko nagoswe.
James araseka ati' Cyangwa n'ubundi warigufafa ifoto ye ntigaragare.
.
Velas arabyumva 
Ruby ati" ariko ibaze gutinya umukobwa ukagera aho umufotora ifoto inshuro ebyeyeri zose ariko ntihagire nimwe igaragara.
Velas yumva iyo nkut barimo kuvuga. Yumva agize amatsiko yayo maze aza hafi yabo. Baramureba.
James ati" Gatabo se aje gukora iki hano.
Velas ati" umva mu mbwire neza iby'iyo nkuru.
James ati' y'uburyo se Sam yagiye afotora uriya mukobwa Katiana , ariko amafoto amufotoye ntagaragare kubera ubwiba yabaga afite.
Vekas ati" yego.
Sam ati" barakubeshya rata ntabwoba nabaga mfite.  Kandi n'amafoto nabaga natafashe.
James araseka ati" hanyuma se waza kuyatwereka akabura gute ?

Velas arabyumva.
Ruby aseka Sam ati" umva man emera byabaga byagucanze.
Sam ati" ok reka nzamufate andi noneho.
.
Bagiye kubona babona Katiana asohokana ma ba gentile muri Class imwe.  Ni muri ya class barimo baganiriramo.
Velas ahindukiye abona Amelia nawe yarikumwe nabo.
.
Hames areba Sam ati" Umukobwa dore nguriya   ngaho genda musange.
Sam ati" ndagiye nyine kumureba.
.
Ruby nawe ahita yirebera Cloy. Ntabwo akireba Julia.  Sak agenda asanganira Katiana. Ruby nawe agenda asanganira ba Cloy. Jukia amubonye agira ngo noneho niwe agiye asanga. Ariko agera imbere ye maze amutambukaho agana kuri Cloy. 
Julia arahindukira arabareb biramurya.
.
Sam we ageze imbere ya Katiana. Agiye kumuvugisha Katiana amubwira ko ari busy. Sam ahagarara aho yumva arasebye. Ahindukiye abona  James arimo guseka yatembagaye.
Velas nawe afata amelia amujyana kuruhande.
Velas ati" mwari muri mu inama imeze igute ?
Amelia ati" ni akana ka bakobwa.
Velas ati" nyine kavuga ku biki?
Amelia ararakara ati' Velas witangira kujya ukabya se ?
Velas ati" nonese. ubwo urakajee niki?
Amelia ati" ndabona utangiye gushaka kujya wigira Papa.
.
Velas aramwitegereza cyane mu maso ati" Amelia ndi umukunzi wawe. Uretse nibyo ninanjye nshuti yawe ya mbere . Ese nabura gute kukwitaho.
Amelia ati" Ariko si kuri burikamwe kose.
.
Velas ati"  Amelia ntabwo ari ukukwinjirira cyane. Ariko ntewe impungenge nuko usigaye ubanye na bariya bakobwa. Bitandukanye kure cyane nuko wabanaga nabo mbere.
.
Tuze kuri Ruby na Cloy barahagararanye bavugana nabo. Julia agiye ababaye.
Cloy ati" Ese Ruby kubera iki wumva usigaye ushishikajwe no kuvugana nanjye.
Ruby ati" umbabarire mbere uko nagufashe pe !
Cloy araseka ati" mbere wavuze ko ntacyo mfite wakururwa nacyo.
Ruby ati" am sorry umbabarire pe! Nabuvuze mpubutse.
.
Cloy armureba aramwitegereza cyaneeee.  Uko yakamurebye atangira kumva inyota izamuka imbere muri we. Atangira kubona uko amaraso ya Ruby agenda imbere mu mitsi ye. Atangira mumva agize inyota nyinshi cyane.. areba ku ijosi rya Ruby abona uko amaraso agenda.
.
Udacikwa ja Episode 29

Comments