Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
duheruka peter na ange basanze papa ange ari gukubitirwa kugiti kandi yambaye ubusa. Ese peter aragumya arebere bari gukubita sebukwe? Cyangwa aramutabara? Namutabara se naba yishyize mubibazo?
.
inkuru ya navio kki dable le
.
[ uwiteka niwe wenyine wa wakemura ibibazo ufite wowe senga kandi usemge buri munsi azagusubiza. Amasegesho niyo nzira y'ibisubizo ushaka.]
.
dukomeze.
.
ange yitegereje ububabare n'igisebo papa we afite maze kwihangana biramunanira arasakuza ati:" murekere aho."
peter yikanzemo ati:" have ange wisakuza batatubona."
ange ati:" ndeke kuvuga papa akomeze ababare ? Eeh! Nibyo wifuza?"
peter ati:" ubifashe nabi. Navugaga nti wivuga cyane bataza natwe bakadufata."
bakomeje guterana amagambo bidatinze bashatse kugenda bitagikunze kuko bari bamaze kubazeguruka. Peter yahize icyo yakora biramuyobera aragije afata inkota munoki ambwira ange ati:" wowe ugume ku ifarasi.
.
.
sasa kurundi ruhande aba minisitiri bose bari bakiri gutekereza kukintu natasha ababwiye byasaga nkaho nta mwanzuro ufatika babona natasha we ati:" ibitabo ni ibyagaciro kurimwe utekereje neza wasanga ntabundi buryo bwo kubibona. Nimuramuka muhisemo kubyandika namwe murabizi neza ko muminsi itatu ntabwo mwaba mubiragije. Rero muhitemo neza muremera ibyo mbabwira mbahe ibitabo oh cyangwa ntimubyemera?"
minisitiri w'intebe ati:" urabizi ibyo biragoye, rero dukeneye gutekereza. Duhise tuvuga duti turabikora twaba tukubeshye."
natasha ati:" sawa ndabaha igihe cya amasaha atatu twogere duhurire aha mubwira umwanzuro mwafashe."
.
.
sasa kurundi ruhande umwami ibitekerezo bye byifanze yabaye nkumusazi yaje kuruhande rumwe asanga aho mama we yicaye
jado ati:" mama ndagirango ubwire neza utambeshye ibintu mwari mugamije mujya gutega biriya birozi byanyu umugore wanjye."
umugabekazi arikanga ati:" njye?"
jado ati:" wowe nyine harundi watinyuka kubikora?"
umugabekazi ati:" mwana wanjye urabizi ndagukunda ni gute najya gutega umwamikazi wawe ukunda umukazana wanjye amarozi?"
jado ati:" ushatse kuvuga ko nkubeshyera rero?"
umugabekazi ati:" angela ndamukunda sinatinyuka kumuhemukira .erega we nubwo ari mubi ariko nange sinaba nkawe."
jado ati:" nonese waba uzi uwabikoze?"
umugabekazi ati:" ibyo njye ndumva ari ibinyoma nyagasani bashaka kutugerekaho. Ubwo uwakwanga angela si wowe yaba yanze? Abo bose nabashaka kuduteranya mwami wanjye."
jado ati:" ariko njye wowe na sere simbashyira amakenga ni uko turi mubibazo ariko mumenye neza ko nyuma y'ibibazo dufite muzambona."
umugabekazi ati:" ahubwo se ufite ikihe kibazo?"
jado ati:" nturamenya se ko ububiko bwamabanga y'ubwami bwahiye ni byarimwo byose?"
umugabekazi ati:" umh! byatwitswe nande?
jado ati:" hahiye minisitiri w'umutekano ariwe uhavuye rero ntaketse kariwe bituma acibwa umutwe."
umugabekaze mumutima ati:" niba aruko bimeze mbonye aho mpera nshyira angela mubibazo."
jado we ati:" ubwo rero kubera icyo kibazo sinatuza naramenya abandi bantu barinyuma yo gushya kububiko no kogera kubaka ubundi tukogera gusubizamo ibyaribiri mu bwambere."
umugabekazi ati:" ariko, ejo bundi nabonye angela aganira na minisitiri w'umutekano nahageze numva minisitiri w'umutekano ari kumubwira ati:" ndabikora kandi wizereko biri bukunda.
gusa sinabitinzeho nari nagizengo nibisanzwe. None ubwo sibyo yamubwiraga?"
jado ati:" ushatse kuvuga ko ariwe waba yaramutumye kubikora?"
umugabekazi ati:" byashoboka cyane kuko bavuganye mbere yuko biba."
jado ati:" mama urabizi hari ikintu ntakwihanganira nko kureka umuntu ushaka gushyira hasi ubwami bwacu. Kandi tsanze aribyo nakwigaya cyane kuko wahereye kera kose umbwira ko angela ari mubi nkanga kukumvira ariko kuriyi nshuro sinshobora guhagarara. Ndagiye angela arambwira neza ibyo bavuganye kandi araramuka bimufashe aracibwa umutwe ntagisibya."
.
bidatinze jado yahise agenda umugabekazi nawe asigara avuga ati:" angela umvako yasimbutse imitego myinshi twamutegaga ariko kuriyi nshuro arabeshya ntari buwurenge. Reka ahubwo ndebe sere mugezeho iyi nkuru nziza."
.
.
sasa kurundi ruhande abaminsitiri nyuma yo gutandukana na natasha bihuse bahise baza kuruhande mukanama
minisitiri w'uburezi ati:" dufite gufata umwanzuro ku mahitamo agoye dufite byihutirwa. Ese turemera dukorana na natasha cyangwa turemera tumare aya amajoro yose tutaruhuka maze twandike biriya bitabo? Turakora iki?
minisitiri w'intebe ati:" iyi niyo mpamvu duteraniye aha. tugomba guhaguruka aha dufashe umwanzuro."
minisitiri w'ubucuruzi ati:" dukore iki rero? Njye nshigiye kubyo uwo nakwita umwanzi Wacu yatubwiye ndabona dukwiye gukora ibyo yadusabye kugirango turokore amagara yacu."
minisitiri w'uburezi ati:" none urumva byo byoroshye? Urumva kuba twavanaho umwami ari ibintu byaza byikubita aho bigahita bikunda?"
minisitiri w'ubucuruzi ati:" nonese bwo kwandika biriya bitabo byose iminsi itatu byo biroroshye? Niyo wateranya abanditse bose bari murubu bwami bo baragiza kubyandika muminsi itatu? Kandi nidukomeza gutinda inkota yakase mugenzi wacu irogera inyure mumazosi yacu."
minisitiri w'uburezi ati:" none bwo gutagira guhirika umwami byo uramva bitari butumi wicwa nabi kuruta uko wari kwicwa niriya nkota? Witekereza hafi ngo ukabye icyo turi bukore byose ntibitatwica biradukiza."
minisitiri w'intebe ati:" mwiterana amagambo sicyo cyaduteranyirije aha. Turebe kure. Bundi bwo tubaye duhiritse umwami twamusimbuza nde?"
minisitiri w'uburezi ati:" icyo sicyo kibazo hari umuhungu we yahita ajya mukibwo cyase cyangwa aho kugira ngo dupfe tuzira ibintu bidashyitse tutazi uko byaje, umwe muri twe yayobora ari ukugirango dupfe."
minisitiri w'ubucuruzi ati:" ahubwo nge uko mbibona ndabona turi hafi kuzira naya nkota y'ubwami y'ibwe."
minisitiri w'ubureze ati:" bundi se wamugani yatwawe nande? Ko nawundi waba umwami adafite iraya nkota ko anabayeho abaturage batamwemera adafite iriya nkota? Dukore iki rero?
.
.
sasa kurundi ruhande peter yahanganye nabasirikare bari bamuzegurutse bidatinze bose yabashyize hasi ahita yihutira kubohora papa ange akimubohora ahindukiye asanga ange yashyizweho inkota ni ingabo z'igicucu cy'umutuku..............
.................
.......................loading episode...25
.
ese noneho peter arakora iki ra?
nshimye ko arokoye sebukwe umukunzi we, we aramutabara?
aba minisitiri bo barafata uwuhe mwanzuro? Baremera biyandikire ibitabo? Cyangwa barahirika jado kubutegetse natasha abahe ibitabo?
nibahirika jado se ninde uri bumusimbure?
utazacikwa na agakurikira. Bye bye
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|
Comments