logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE 
 .
Episode 28.
.
Duheruka, Amilia yishimira intambwe yaramaze gutera yo kuba inshuti ya Sonna.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Bamaze kwemeranya ko bagiye kuba inshuti, telephone ya Amalia irasona abona ni mama we urimo kumuhamagara. Afata telephone arareba arongera ayisubiza hasi.
Sonna ati" ko utamwitabye ?
Amilia ati" ni wamuntu nje kureba inaha ndamuvugisha ngenda.
Sonna ati" Ok.
.
Amilia arahaguruka na Sonna arahaguruka.
Sonna ati" uragiye noneho?
Amilia ati" yego.
Amilia akora muri sakame ye akuramo amafaranga ayahereza Sonna. Sonna areba amafaranga atayafata.
Sonna ati" kubera iki urimo kumpa amafaranga ?
Amilia ati" Sonna ntubifate nk'ikibazo.just nuko binjemo gusa numva nshaka kugusigira ayo wagura indi Juice nkiriya ukunda. Ni kimwe nuko nawe wangurira.
Sonna ati" ok. Wihangane rero amafaranga sinayanga ndayakunda.
Amilia araseka ati" ntakibazo ntamuntu udakunda amafaranga.
.
Sonna afata amafaranga. 
Amilia aragenda, Sonna amuhekereza amugeza kumudoka. Amilia agiye kwinjira mu modoka arahindukira aramureba ati" wakoze cyane sonna kandi nishimiye kuba inshuti yawe.
Sonna ati" nawe wakoze.
.
Amilia yinjira mu modoka aragenda. Sonna agaruka mu nzu arimo guseka atangajwe nukuntu yakundwa bikomeye n'umugore usa nukuze bigeze hariya.
Afata telephone abona missed call ya Jolie. Aramuhamagara

Jolie ati" bite byawe ko wanyiriyeho?
Sonna ati" ibyo sinabikoze buriya wampamagaye ndimo guteka.
Jolie ati" nabonye umugore mwarikumwe .
Sonna ati" watubonye he ?
Jolie ati" nababonye mugenda. Uriya mugore ninde ?
Sonna ati" ni umu fana wanjye yanabaye inshuti yanjye.
Jolie ati" ubwo wasanga ugiye kuntera umugongo. 
Sonna ati" wowe uri umuvamdimwe wanjye rega!
.
Kurundi ruhande mu muhanda, Amilia aratwaye arimo kugenda avugana na Mama we kuri telephone.
Mama Amilia ati" umeze ute?
Amilia ati" mama meze neza?
Mama Amilia ati" ubwo se urimo kumbwira ko Umugabo wawe yahindutse ?
Amilia ati" oya.
mama ati" ese wa mwana we utegereje iki? Utegereje aho bizagera ukajya ukubitwa ?
Amilia ati" Mama ndimo kurwana no gukemura ibibazo by'urugo rwanjye.
Mama aramuseka ati" ubuse urumva ufite ubushobozi bwo kuzahindura umitima w'umugabo wawe?
Amilia ati" Mama biragoye guhindura umuntu.
Mama ati" Imana ishimwe ko ibyo ubizi. None urimo urarwana niki?
Amilia atinda gusubiza.
Mama we ati' Hello !
Amilia ati" ndahari Mama.
Mama we ati" iyaba ari cyera nakakubwiye ko ariko zubakwa. Ukwiye kwihangana. Ariko ubu nkwiye kurinda Umwana wanjye.
Amilia ati" ibyo ndabizi mama. Nshaka gusobanukirwa.
.
Mama we arabyumva ati" urimo kubikora gute ?
Amilia ati" Nzaba nkubwira hari icyo nagezeho Mama.
.
Amilia arakupa ava kuri telephone.
.
Mu rugo mu masaha y'ijoro. Tole yicaye muri salo afite telephone mu ntoki. Amilia azana ibiryo kumeza..amaze gutegura aza imbere y'umugabo we.
Amilia ati" Papa Taby ameza arateguye.
Tole aramureba ati" urakoze.
Amilia ati" urakoze nawe. 
Amilia arigendera.
.
Tuze ku ishuri ku kazi kwa Amilia. Adela , Phiona na Olvia bicaye mu nzu y'abarimu barimo kuvuga kuri Amilia.
Adela ati" ariko banza uriya mugore noneho byaramuzambanye burundu?
Phiona araseka ati" bigeze kure. Kubera ko noneho umugabo we ageze aho atangira kugurira Sonna imikufe ihenze.
Baraseka.
Adela ati" byarangiye. Banza noneho Amilia agiye kwicwa n'agahinda atazagaruka mu kazi. 
Phiona ati' ruriya rugo rwabo yiratanaga rugiye kugwa byarangiye.
.
Tuze mu rugo kwa Amilia.
Linda yaje kumureba bicaye muri salo barimo kuganira.
Linda yumiwe ati" wabonanye na Sonna?
Amilia ati" yego.
Linda ati" nizere ko utatindiganyike gukora mu matwi ye ?
Amilia ati" ibyo narikubikora muhora iki?
Linda araseka ati" ntabyo wakoze se ? Wahuye n'indaya urimo gutwara umugabo wawe urayirebera gusa ?
Amilia ati" bariya bakobwa twita indaya ngo zatwaye abagabo bacu tabahora ubusa.
.
Linda ati" nonese wari wagiye kuvugana nawe ibiki? Wari wagiye kumwiyama urangije uvayo ntanurushyi?
Amilia aramureba ati" Sonna yamaze kuba inshuti yanjye.
.
Linda agwa mu kantu aratangara cyane ati" Amilia reka kunkinisha .
Amilia ati" niko kuri.
Linda ati" ese urakomeje byanyabyo
Amilia ati" yego
Linda arumiwe ati" gute se ? Mu buhe buryo? 
Amilia ati" tegereza uzabibona.
.
Udacikwa na Episode 29

Comments