Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ibyo Umuhoza yabwiwe byose yabitaye mu gutwi maze na we arabikusanya neza ku murongo ubundi atekereza uko amakuru ahawe yayabyaza umusaruro
Yari amaze kumenya ko Gaspard ibye ari ukuryamana gusa nubwo abanza kwerekanako yakunze. Na we icyo yifuzaga ntakindi ni uwajya amushimira ahamurya ibindi ntabwo yari abyitayeho. Yumvaga bahuye byibuze niyo byaba rimwe gusa mugani we, yabasha wenda kugabanya ubushake yari afite muri we na cyane ko umubiri hari igihe ukurya ukumva wanasara
Yaherekeje Muteteri nuko ubwo yamaraga kugenda afata telefoni ngo avugishe Gaspard ariko asanga undi arimo kuyivugiraho
Yarindiriye iminota igera mu icumi abona umugabo ntahamagaye nuko arongera aramuhamagara ariko nabwo asanga akiri kuyivugiraho
Sibwo gufuha yumvise bimufashe, sibwo yumvise agashyari kamwishe
Yibajije umuntu w’umugabo uburyo ashobora kuvugira kuri telefoni igihe kirenze iminota icumi yumva uko byamera kose ashobora kuba arimo gutereta
Ubanza ariko anagira sixième sens kuko yarongeye noneho aho guhamagara Gaspard ahubwo aba ahamagaye Muteteri asanga na we ari kuvugira kuri telefoni
Yabyibajijeho atekereza ko aba bantu ahubwo bashobora kuba bakiri kumwe ahubwo Muteteri atashakaga ko bamusangira.
Yariturije ntiyabigira intambara kugera ubwo abana batashye bavuye ku ishuri maze bararya kuko baje bavuye kwiga coaching na we basanga yamaze guhisha nuko bamaze kurya no kuryama abona noneho Gaspard arahamagaye
Yibajije ibyo ari bumubwire ariko yumva ibyiza ni uko ataca ibintu ku ruhande ahubwo yamubwiza ukuri kweruye akareba icyo amubwira
Umuhoza: ukaba umaze gutereta umwe uje kwikuza uwundi
Gaspard : unyumvire sasa. Gutereta uwuhe se kandi noneho ko nanjye nagowe
Umuhoza: none se utambeshye igihe naguhamagaye ngasanga uri kuyivugiraho ubu sibwo urangije kuvuga
Gaspard: yego ariko ntabwo bivuze ko nari ndimo ntereta
Umuhoza: rero sinkunda umuntu wambeshya cyangwa wankinishiriza umutima pee. Nshaka aka kanya tubwizanye ukuri maze tugendane mu murongo umwe
Gaspard: mbwira ndakumva nta kibazo ariko ureke kunshinja ibinyoma
Umuhoza: warimo uvugana na nde? Izina gusa rirahagije
Gaspard: navuganaga na Jacky
Umuhoza: vuga irinyarwanda
Gaspard: yitwa Muteteri
Umuhoza: mupfana iki
Gaspard: nta na kimwe ni inshuti gusa
Umuhoza: mwararyamanye? Subiza na yego cyangwa oya ntabwo nshaka ubundi busobanuro
Gaspard yibajije icyo uyu mugore agamije. Mu kuri ntabwo yari azi niba Umuhoza na Muteteri baziranye ariko nanone yibazaga igituma ashaka kumenya amakuru yose aberekeye. Ariko nanone muri kamere ye ubusanzwe ntabwo yiyiziho kubeshya
Gaspard: yego.
Yashubije yego Umuhoza yumva mu mutwe birivanze. Yumvaga byibuze agiye kumubeshya maze akabyitwaza amukatira none kuba amwemereye na yo ibaye indi turufu. Umugabo uvugisha ukuri niyo yaba yakoze ikosa baboneka hake. Ubusanzwe uwafashwe ashobora no kukubwira ko yari itarageramo ariko we abyemereye kuri telefoni gusa.
Gaspard: ko ucecetse?
Umuhoza: ndatunguwe. None se nanjye ushaka tujye turyamana nkuko uryamana na we
Gaspard: oya siko bimeze wowe biratandukanye.
Umuhoza: bitandukanye bite se? Ari we si umugore wawe nanjye sindi umugore wawe.
Gaspard: hari umuririmbyi mu myaka yashize waririmbye ngo urukundo uwo rushatse ruramusanga ni nk’urupfu iyo ruje rugatwara umuntu. Uwo ni Mavenge Sudi mu yo yise Simbi niba utari uyizi. Rero kuba hari ibyabayd hagati yanjye na we ntabwo bivuzeko mukunda cyangwa se mbafata kimwe
Umuhoza: ku buryo se muvugana umwanya ungana kuriya ntakindi mupanga utambeshye
Gaspard : kubikumvisha byangora ariko kuva ku munsi wa mbere Ntabwo ari jye namushatse ahubwo ni we wanshatse na cyane ko gabaga ashaka ko munekera umugabo nanjye amakuru yashakaga nkayamuha. Icyo gihe rero yampembye ituru. Iyi nshuro bwo sindi bukubwire icyo yampamagaye ambwira ariko sinjya muhamagara, uko ni ko kuri
Umuhoza yarongeye arashoberwa noneho. Ni gute uyu muntu yaba ari mu kuri Muteteri akaba ari we wabeshye? Ikibazo uko ari kumusubiza wumva nta gihunga birerekana ko ari mu kuri.
Yahisemo noneho guhamagara Muteteri akumva uko we amubeshya.
Yasezeye Gaspard amubwirako bari busubire mu gitondo akamuha igisubizo yamaze gutekereza neza maze amaze gukupa ahita ahamagara Muteteri
Muteteri: aka kanya se urankumbuye mada?
Umuhoza: umva mbese. Ese ntabwo wabonye ko nari nakubuze ko utari wahamagaye ngo wumve icyo nagushakiraga
Muteteri: wahora n’iki ko yahise ashiraho na bip igashira.
Umuhoza: umuntu mwavuganaga ko ashobora kuba ari uwa danger kuri wowe. Umuntu muvugana kugera phone yikupye
Muteteri: sha ni umwana twiganaga narimo mbaza amakuru ye yaherukaga kumbwira ko yarwaje abana nashakaga kuzamusura muri iyi minsi. Urumva rero twavuganye mubaza na we ambaza birangira ashizemo. Ngayo nguko
Umuhoza: eeeh. Sha nashakaga nyine kukubwira ko ibintu wambwiye Gaspard yagukoreye numva nshaka ko yazabinkorera nanjye. Ni ukuri ntakubeshye uko wabimbwiraga ni ko numvaga ubushagarira buza mu mubiri none nabuze amahoro. Ahubwo wowe ubimenyereye wambwiye ahantu heza umuntu yajya ntibamuvumbure
Yamubwiye atyo ashaka kumutesha umutwe ngo arebe niba yakerura akamubwira ibye na Gaspard ko bikiriho
Muteteri: ariko wabuze abandi bagabo bagushimira ahakurya koko ubwo ushaka kujya kuri Gaspard wabaye mucutse umumpe we? Icyakora nkubwije ukuri nimenya ko mwaryamanye sinzongera no kuvugana nawe. Waba ukabije kugaya inama zanjye no kumpinga pee
Umuhoza: ko ubyegereje umutima cyane nyabu. Ubwo ntiwasanga ahubwo warakwamye ukaba udashaka ko dusangira. Gusa numijwe no kuba uri kumpisha kandi ari wowe nari nziko wampa ukuri nyamara Gaspars we byose yabimbwiye. Rero emera tube abakeba ubwo kuko rwose singiye kuzicwa no kwifuza kandi hari uwanzimiriza akariro. Uramuke kwanza
Yahise amusezera ubundi araryama. Yaraye atekereza uburyo azabonana na Gaspard ndetse nuko bazahura, aho bazahurira, byose yumva ni agashya. Ariko nanone byari ngombwa uko yabyumvaga muri we.
Bukeye Gaspard ntabwo yarindiriye guhamagarwa ubwe ahubwo yahise ahamagara Umuhoza ngo yumve igisubizo agiye kumuha maze undi na we amusubiza ko rwose yiteguye ko bahura kandi ibyo amusaba abyemeye gusa amuha conditions ko ibyabo bizakomeza kuba ibanga
Gaspard wari umaze kwemererwa na we ntakindi yakoze uretse gushaka umunsi maze ahura na Umuhoza amukorera ibyo yagombaga gukora ariko umugore uko yari abyiteguye byaramurenze noneho biramutungura cyane hahandi yahise yumva yamugabira
Umubano wabo bageze aho bananirwa kuwuhisha ndetse bigera ubwo abana ba Umuhoza batangira kubona ko nyina yahindutse, yari asigaye atumira Gaspard iwe bakinezeza rwose ntagihunga afite mu gihe yabaga azi ko abana bagiye ku ishuri.
Ibi byose Muteteri yarabimenye maze na we yumva ntabwo ashobora kubyihererana ni ko gushaka uburyo yazabafatisha maze amakuru yose ayaha Gatare mukuru wa Kimonyo ko urugo rwa murumuna we hari umuntu usigaye arwidegembyamo uko yishakiye yahagize akarima ke.
Gatare yabanje kubihakana kuko nubwo yari azi ko Umuhoza yagize uruhare mu ifungwa ry’umugabo we ariko ntiyumvaga ko byagera aho atangira kwinjiza abagabo aho mu rugo rwe.
Gusa koko yaje gucunga maze asanga koko ni ko bimeze inkuru ni kimomo ndetse rimwe abonye Gaspard ahaje arindira iminota nka 30 irashira nuko na we araza arakomanga.
Gusa uwo munsi ibyo Gatare yabonye byatumye hafatwa umwanzuro ukomeye cyane batari biteguye ko wafatwa.
*Uwo ni uwuhe mwanzuro se? Agace ka 8 ntuzagacikwe*
Comments