Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.
Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Hello guys ! Ndongeye kubasuhuza mbifuriza ibihe byiza no kugubwa neza n imiryango yanyu aho muherereye hose kwisi. Uyu musi mbazaniye indi nkuru nshya ijyanye n ubuzima bwa misi yose tunyuramo. Ni inkuru yigisha ndetse inahanura kubuzima ducamo uyu musi. Nayo si iyindi ni WHAT TIME TOOK FROM ME ( Icyo umwanya wantwaye ) Gusa mbere yo Gukomeza banza urebe ko wakanze Follow Ndetse uzajye unibuka gutanga Comment kuri buri Episode kuko idufasha guhindura no kunoganza imikorere y’Inkuru zacu. Uzajye unibuka gukora Shares nyishi mumagroups urimo kugirango inyigisho ukura hano zigere kuri benshi. Reka nizere ko tuzaba kumwe kugera kumusozo.
❤
❤
❤
❤
Dutangiriye Kwamuganga aho hari umudamu urwaye umeze nabi , Arimo kutwiganira inkuru agira ati “Umwanya ! Umwanya ni ijambo rito cyane kuvuga ariko ubusanzwe ni ikintu gikomeye cyane. Ushobora kutagura imodoka uyu munsi ariko ejo ukayigura, ushobora kutubaka ariko ukazubaka, yewe ni byinshi utakora uyu munsi ariko ejo ukazabikora gusa hari ibindi iyo umwanya ugucitse utabikoze utazabikora ukundi . Narimfite urugo ndetse n’umugabo mwiza ariko kubera ukudakoresha neza umwanya wanjye nabibuze byose…”
.
.
.
Reka uko atwiganira twe tugende tubisoma munkuru ,
Hari igihe kimwe murugo rumwe, ni urugo rwiza bigaragara ko abarutuyemo bifite kuko tugerageje kureba indani uko hasa, haba muri sallon gusa birigaragaza ko ari mubakire koko ! Hari umugabo wicaye muri sallon ari kuri telephone, yambaye neza bigaragara ko hari ahantu agiye kujya. Akiraho hari uwamanutse kuri escalier amusanga muri sallon nawe yambaye neza gusa imyenda yambaye bigaragara ko ari iyo mubiro. Umugabo amubonye arikanga ati “Cherie iyo niyo myenda tugiye gusohoka wambaye kweli ? Oya rwose subira mucyumba ukure iyo myenda y’Akazi wambare isanzwe uyu musi ni uwacu!” Umugore arasubiza ati “Cheri kukazi bampamagaye bambwira ko hari akazi kankeneye kandi kihuta, rero ibyo gusohoka uyu munsi tubihindure tuzagenda weekend itaha !” Umugabo ati “Cherie, ufite conge uyu munsi, ikirenzeho nge nawe dufite gusohoka tukishimira urukundo rwacu. Babwire bikore undi wowe ko udahari !” Umugore arahindukira areba umugabo ati “Chr ndabyumva pe, gusa wibuke ko hako ukinisha akazi wakinisha amafaranga ugakuramo. Kandi urabizi ko dukeneye amafatanga ngo tubashe gutunganya neza ahazaza hacu !”Ahita amusoma arangije ati “Wirirwe Chr!” Ahita asohoka aragenda umugabo asigara yumiwe gusa yibaza ukuntu ugusohokana kwabo kurangiriye aho ariko ntacyo yari bukore !!!
❤
❤
❤
Twigarukire kukabari, Sasa umugabo nyuma yo kuba urugendo rupfuye yahise aza kwinwera, Yiyicarira imbere mbere ya Contoir. Hari undi mugabo wahamusanze arangije ati “Habaye iki se mwana ko ndeba watangiye kuziyahuza kare ?” Umugabo arasubiza ati “ Oooh Robert. Uhagereye ogihe, Saba nawe baguhe tube tuganra” Robert arasaba maze wamugabo ati “Sha mwana uyu musi nazitangiye kare kuko nabuze icyo nkora. Uyu musi narimfitanye gahunda n’umugore wanjye wo kuba twasohokana tukishimira urugo rwacu cyane ko kuva twabana duhora busy n’akazi. Sha reka mbyuke nitegure agakote keza nkubitemo maze ngire ntya mbona madam asohotse yambaye imyenda yo muri office ye arangije arambwira ngo kukazi hari akazi kamukeneye ibyurugendo tubisubike. Nagerageje kumwumvisha ariko aranga aba aragiye”
Robert ati “ Mwana ndumva waferinze kabisa. None se ntiyari afite conge ?” Umugabo ati “Cnge yari ayifite yewe nanjyeubwanjye business narinazisubitse zose. Amaze kubyanga nibwo nahisemo kuza kwifatira kamwe kuko ntanakazi mfite!”Robert ati “hmn, sha icyo nicyo ntinya kikambuza gushaka nonaha !” Bakomeza kwinwera !!!
💞
💞
💞
Tuze kuri Madam wasibije urugendo. Koko yaje muri office ye ahura n’abashoramari baganira kuri business barangiza barangije basinya amasezerano baragenda nawe asigara mubiro. Niko kwibuka umugabo we ko bari bafite gusohoka ahita afata phone aramuhamagara ariko undi ntiyayifata. Arangije arivugisha ati “Uyu ndabona Yarakaye, sasa igihari reka nkomeze akazi kuko n ubundi twabihinduriye weekend itaha !” Yikomereza akazi ntiyabiha umwanya cyane ko bari buhurire murugo n’Umugabo bakabikemura !!
💞
💞
💞
Bidatinze amasaha yaje kwiterera Umudamu arataha. Ahamagara umukozi amubaza niba umugabo yari yatahs ariko umukozi arahakana. Ntiyabitindaho akomeza mucyumba ahindura imyenda, Yinjira muri Douche arabanza aroga arangije aza kwicara muri sallon, afata phone ahamagara umugabo ariko n’Ubundi umugabo ntiyafata phone. Atamgira kwibaza byinshi cyane ko bwari bunamaze kuba sayine zijoro. Acyibaza byinshi umuryango warakomanzwe ajya gukingura abona ni umugabo utashye ahita yifata kumazuru ati “Izo ni inzoga wanyoye gusa cyangwa bazigusutseho !!”Kumbe umugabo yaje yasinze arangije ati “Urambaza iki se ? Wanze ko dusohoka mpita nijyanira n’Inshuti zirangije ziransengerera. Urumva nari kuzireka ?” Umugore arumirwa arangije ati “Kuba tutasohotse nibyo byatumye ujya kwiyahuza inzoga utyo ?” Umugabo arangije ati “Mbisa niyinjirire, udakomeza kumbaza ibibazo nka polisi kandi uri munzu yanjye” Arinjira ahita yiryamira kuntebe zo muri Sallon aranasinzira !! Umugore yaramurebye abura icyo akora ahita azana ishuka amworosera muntebe arangije we azamuka hejuru kuryama mucumba !!
💞
💞
💞
Bidatinze bwarakeye umugabo arikangura asanga yaraye muri Salon, agerageze kwibuka ukuntu yaba yaratashye yibuka neza ko ubwo yasindaga mushuti we yamufatiye Taxi iba ariyo imutahana. Acyibaza byinshi madam yamanutse kuri escalier yarangije kwitegura ngo yerekere kukazi. Amunyuraho atamuvugishije maze umugabo ati “Chr niki ko uri kuncaho nkaho utambona ?” Umugore arahindukira ati “Nari nibagiwe, Mwakeye mugabo wanjye !” Umugabo ati “Mwakeye, wampa iminota 5 tukaganira ?” Umugore ati “Chr nacyererewe ndakeka turi buze kubiganiraho mvuye kukazi” umugabo ati “Ariko chr…” Umugore ati “Wirirwe !” Ahita asohoka aragenda. Umugabi nawe ntakindi yari afite gukora usibye nawe kubyuka nawe akitegura akajya kukazi ubona ko we ariwe boss muri company iwe, gukererwa ntacyo byamutwara……..LOADING EPISODE 02
Ese iyi nkuru iragana he ? Turacyari kuntango weho komeza ube hafi gusa mugukanda Follow kuri page yacu.
Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.
Comments
Login to comment.
No comments yet.