logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
   ∆∆ Episode 25∆∆
.
Duheruka Katiana yinjir mu kigo abanyeshuri hafi ya bose baramurangarira 
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Abahungu bose, Abakobwa hafi ya bose barangariye Katiana uje mu kigo. Sam na ba Ruby nabo babona Katiana agarutse mu kigo.
.
Velas nawe yaravuye kuri toilet abona Katiana. We ni ubwa mbere yarabonye Katiana. Abona abanyeshuri bose bamurangariye.
Katiana arakomeza agenda yinjira muri Office y'umuyobozi wa Kaminuza. Abandi basigara hanze  bavugavuga.
James areba Sam ati" harya koko urabona uri kurwego rwo kuzatwara uriya Mukobwa ?
Sam ati" cyane!
Ruby na James baramuseka.
Ruby ati" gabanya kurota musa.
Sam ati" ntabwo ndota.
James ati'  Uriya mukobwa uzi agaciro ahagaze ubu?
.
Amelia nawe aba ageze mu kigo. Gentile na Saranda nabo bagerana mu kigo baza muri Class yabo 
Hashize akanya Julia nawe aba arahageze. Ajya muri Class ye.  
Vales aza muri Class abona Amelia cher we maze agenda amusanga, yicara imbere ye.
Velas ati" Hey.
Amelia ati" hey chou.
Velas ati" umeze neza.
Amelia ati' yego
Velas ati" nakumbuye kukubona.
.
Hashize akanya Cloy nawe aba yinjiye ikigo. Nawe kubera ukuntu asigaye yarahindutse abanyeshuri bamuvugiriza induru batangaye cyane! Bitewe nuko bari basanzwe bamuzi. Ruby yumvise induru asohoka class ye aza hanze kureba abona ni cloy.  Nawe aramwitegereza cyane uko agenda.
Uko Cloy atambuka, Ruby akibuka cyera igihe kimwe. Gari igihe yigeze gusebya Cloy amutuka amubwira ko ari agakobwa gaciriritse atakundana nako.
.
None Cloy agarutse mu kigo yarabaye undi mukobwa urenze cyane.
Julia ahagaze mu muryango wa Class yabo ababazwa no kubona uburyo Ruby wari umukunzi we asigaye areba Cloy. 
Agahinda kaba kenshi imbere mu mutima we. Ahita ava mu muryango yicara ku ntebe ye amarira aramanuka.
.
Twigarukire kuri Velas na Amelia.
Velas ati"  Ese wowe ntabwo uba wankumbuye.
Amelia araseka ati" ubwo se uravuga ibiki?
Velas ati" ntabwo ukimbwira ko unkumbuye.
Amelia ati' ariko niyo ntabikubwira. Urabizi ko nkukumbura.
Velas aramureba cyane mu maso.
.
Hashize akanya Katiana avuye muri Office y'umuyobizi wa Kaminuza aza muri Class ya ba Velas. Yiniye abanyeshuri bose baramureba bahita baceceka. Barabo ari undi muntu udasanzwe winjiye.
Sam arikoroza yishuira imbere aza imbere ya Katiana ati" Katiana ni karibu muri class yacu.
Gentile na Saranda barimo kureba ukuntu abasore bose barangamiye Katiana.
Saranda ati" Urabona abakobwa nkatw batagira Nyashi uko duhita duta agaciro imbere y'abariya bakobwa bafite ikibuno.
.
Katiana areba Sam ati" Murakoze.
Sam ati" nakwereka aho wicara.
Gentile aravuga ati' katiana waza kwicara hafi yacu.
Katiana ati" Yego ntakibazo.
.
Velas abona Amelia yarangariye Katiana nawe 
Velas azunguza ikiganza imbere mu maso ya Amelia asa n'umugarura. Amelia aragaruka.
Velas aramwitegereza ati" chr ni gute ushobora gutwarwa n'Umukobwa mugenzi wawe?
Amelia ati" uriya mukobwa ni mwiza chr!.
Velas aratangara maze arahindukira areba aho katiana yicaye. Amaze kumwitegereza arongera arahindukira areba Amelia
Velas ati" nkubwire ikintu kimwe mbonye kuri uriya mukobwa?
Amelia ati" yego
Velas ati" yuzuye ubwibone.
Amelia arabiseka ati" uko ni uguca imanza.
Velas ati" oyaaa. Ubwiza arimo kumva afite  ni ubwibone bwabase umutima we. 
Amelia ati" bea wica urubanza.
Velas ati" Ibi byose abakobwa bigira bishingiye kubwibone no kutanyurwa. Kandi ni umwuka wa satani. Honey ndagusaba ntuzigere narimwe utwarwa n'umwuka w'ubwibone no kutanyurwa. 
.
Amelia aramureba gusa.
Velas amufata utuganza ati" Ubwibone no kutanyurwa ni inzira yoroshye Satani arimo gufatiraho Roho z'abakobwa. Natwe abasore n'Abagabo satani akadufatira byoroshye mu mutego w'irari rishingiye kugukururwa n'ubwiza bushingiye kubwibone bw'abakobwa. 
.
Amelia ati" ndakumva.
Velas ati" nshaka ngo unyumve neza. Uzaba uri umukobwa uri smart igihe uzaba ugikomeje muba proud y'umukobwa uriwe.
Amelia ati" nakumvise. 
.
Hashize akanya umu lecture aba yiniye Class atangira kwigisha.
.
Tuze kurundi ruhande kuri ba Ella. Amaherezo baje kugeza Melisa kwa Muganga arimo kwitabwaho.
Solla na Ella bicaye hanze. Aho abarwaza bakunza kuza gufatira akayaga hanze.
Solla ati" ibaze ariko kuba turwaje ikibuno.
Ella ati" Ariko se uretse kuba wowe byaranze. Ubona umukobwa ufite Nyashi aba adasa neza !
Solla ati" njyewe mba nibaza ubundi ibya Nyashi byaje gute ? Kuki ariko ubundi aho kubagisha ahandi. Isura cy ibindi bice by'umubiri. Usanga ahantu abakobwa bose bitaho ari Nyashi 
Ella ati" Nyashi nizo zihita zigaragaza vuba imiterere myiza y'umukobwa cy umugore.
.
Solla ati" aho rero niho numva harimo umutego.
Ella aramureba ati" ntamutego urimo. Ariko Solla uzarebe nawe Umugore wakeneye nk'igitenge cy akambara ikanzu ntakibuno afite ukuntu aba ateye nabi.
.
Solla aramureba gusa
.
Twigarukire kuri Kaminuza. Igice cy'amasaha ya mbere y'amasomo kirarangiye. Ba Amelia baje kuvugana na Katiana. 
.
Udacikwa na Episode 25

Comments