Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dusize Daria abonye ko bimurangiriyeho.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Nyuma yuko Luwero yavuye mu kigo atorotse ntaruhushya afite, na Daria nawe akaba yarabaye umufatanyakosa ryo kumuvugira abeshya, barahanwe bahanishwa kumara icyumweru cyose aribo bakora amasuku mu kigo cyose.
.
Basohoka muri office ya Master.
Luwero arerba Daria ati” Kubera iki wamvugiye ukishyira mu byago??
Daria araseka ati” Wangu nuko njye ndimo kugenda nkwiyumvamo.
Luwero ati” Ubwo se iyo uvuze ngo wamaze kunyiyumvamo bisobanuye iki??
Daria ati” Leya bisobanuye ko ntabirenze. Uri akana keza .
.
Fanny na Briana bari muri Class ariko barimo kureba hanze. Barimo kubona Daria na Luwero basa n’abahuje urugwiro.
Fanny ati” Wasanga Daria ariwe ugiye kuba umu lesbiane mu kimbo cyawe.
Briana ati” Ni uburenganzira bwe biramureba.
.
Daria na Luwero
Daria ati” None ubu tugiye guhere he??
Luwero ati” Ese ko wagira ngo urabyishimiye. Wowe jya kwiyigira nzajya nkora mu kimbo cyawe hose.
Daria ati”Oya baduhaye igihano hamwe.
.
Luwero ati” OK.
Daria ati” Ese ubundi ni gute watorotse ikigo wanyuze he ?? cyangwa warugiye he??
Luwero ati” Naringiye kureba umuntu w’ingenzi.
Daria asa n’utunguwe ati” Hari undi muntu w’ingenzi se kuri wowe kuruta Briana??
Luwero ati” Kubera iki uvuze Briana??
Daria ati” Ntumukunda se?? rega nubwo ari ibintu bidasanzwe kubona umukobwa yakunze umukobwa mugenzi we. Ariko nyine bibaho. Njye natangiye no kukumva.
Luwero araseka ati” Rero ibintu mwatekereje ntabwo aribyo.
Daria ati” Ntabwo aribyo gute ?? nonese ntabwo umukunda??
.
Briana na Fanny barimo kuza babasanga. Luwero abonye Briana aramurangarira n’ubundi aho guhita asubiza ikibazo cya Daria.
Daria ati” Ntabwo wahakana ikiri indani muri wowe.
Luwero ati” Koko ndamukunda ariko urukundo rutandukanye nurwo mutekereza. Kandi nkwiye no kubaha kutamubangamira.
.
Luwero abonye baza ahita acaho.
Briana aramureba ati”Leya bite ko utubonye ugahita ugenda.
Luwero ati” Ngiye gukora igihano cyanjye. Kandi ndacyibuka amagambo wambwiye.
Briana ati” Ariko nawe warabikomeje cyane.
Luwero ati” Bria, narakumvise pe! Kandi ibyo wambwiye byose ni ukuri. Kandi ikibazo warufite muri wowe utuze ubu byose bimeze neza. Nukomeze guhangayika.
.
Briana biramucanga ati” Uriya avuze ngwiki ra!
Fanny ati” Aravuze ngo utuze ureke ikibazo ufite kiguhangayikishije.
Briana arabiseka ati” Nonese we yatekerezaga ko ari mu bibazo mfite?? Ko yaba yahuse mukwiyumva cyane?
Daria ati” Nyine ubwo niba atariwe kibazo ufite, avuze ikindi kibazo ufite kandi kirahari.
Briana ati” Ikibazo mfite ni icya mama urwaye.
Daria ati” Nyine se ubwo sicyo kibazo ufite avuze.
Briana biramucanga ati” ariko mube muretse gato. Nonese yaba amenye gute ko aricyo kibazo mfte?? Ubundi kuki sinkomeze guhangayika byose bimeze neza.??
Fanny ati” Aho twese tuguye mu rujijo nyine.
.
Briana ahita ahindukira areba Luwero agenda.
.
Iminsi iricuma. Buri mugoroba Daria na Luwero nibo bakora amasuku n’igihano bahawe.
Barimo bakora Dorene na Pellila baraza bareba Luwero.
Dorene ati” Leya bite byawe??
Luwero arabareba ati” Ni sawa.
Dorene ati” Wowe tugomba kuvugana.
Luwero ati” Ariko mwe ntacyo nyivugana namwe.
Dorene ararakara ati” Ukomeje kunyitwaraho gutya waza kubyicuza.
.
Daria ati” Ese mwahaye umuntu amahoro.
Dorene ati” Ziba wowe.
Dorene Luwero ati” Turavugana cyangwa??
Luwero ati” Njyewe ndimo gukora igihano cyanjye mugende.
Dorene ahekenya amenyo ati” Ok.
.
Baragenda. Igihe nacyo kirisunika.
Muri doro ya ba Briana mu masaha y’ijoro. Briana afite aga telephone. Arumva ashaka kuvugisha Jamali.
Fanny ati” Ko udahamagara se??
.
Briana arahamagara, Jamali aritaba.
Jamali ati” My Bria cava.
Briana ati” How is you??
Jamali ati” am ok, but am very miss you.
Briana araseka ati” Njyewe urabizi ni buri segonda.
.
Daria abona Briana avugana na Jamali kuri phone maze hafi.
Daria ati” Ngaho mu baze niba yaba yaragiye kureba mama wawe.
Briana ati” Nonese Chou waba waragiye kundebera mama uko ameze?
Jamali ati” wapi sinigeze mbona umwanya.
.
Daria araseka. Briana ahita akupa telephone areba Daria nabi.
Briana ati” Bite wowe ko umvangira?
Daria ati” Umusore ufite imodoka kandi wigenga yananiwe kujya kureba mama w’urukundo rwe.
.
Kurundi ruhande Luwero aje muri toilet kunyara maze anyara ahagaze kubera ko ari Umuhungu. Ntiyasutama. Cyane ko ari ni joro abona ko ntawe umureba.
Kubwo ibyago, Cleny araje nawe muri toilet atambutse kumuryango Luwero arimo aramubona abona arimo kunyara nk’abahungu ahagaze. Luwero nawe aramwikanga , ahindukiye Cleny aba abonye ko ari Umuhungu burya Atari Umukobwa.
.
Next Episode 25
Comments