Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Uyu ni Veronica_*
Ibirori biri gutegurwa na Celia byari biri bube mu masaha make ari imbere. Ndabizi ko Amber ari buze iwanjye kunsaka, abibwirijwe na Celia. Ngomba kumutegurira agashya. Nari maze gutegura ibyo ngomba gukora neza byose ngo ari Celia na Amber mbagushe mu mutego wanjye kandi nari nizeye kubigeraho.
Nkiri muri izo ntekerezo ni bwo Leon yinjiye iwanjye
*Leon:* Mwiriwe mabuja
*Veronica:* Ni karibu. Bite se?
*Leon:* John yari ampaye iyi dosiye ngo nyikuzanire ngo ibisigaye urabizi.
Aha nahise menya ko ari amakuru yerekeye umucungamari wa Celia na za konti ze.
*Veronica:* Ese Leon ufitanye uwuhe mubano na John?
*Leon:* Ndamukorera akampemba nta kindi
*Veronica:* None se ko nshaka kuguha akazi ukankorera ariko John atabizi
*Leon:* Ariko John ampemba ku kwezi si bubyizi urumva rero..
*Veronica:* Umva gabanya ubujiji. Nshaka kuguha ikiraka kirimo agatubutse ubundi tugatega Amber.
*Leon:* Ubwo harimo agafaranga sinabura kugakora da. Mbwira rero
*Veronica:* iri joro ari buze hano kunsaka. Ndaza gusiga za dosiye zitari nzima aze kuzihugiraho. Ndabizi namara kuzibona arahita ahamagara Celia, ako kanya wowe icyo ukora uhite umushimuta umujyane ahantu umukorere iyicarubozo kugera avuze. Gusa ntumwice. Kandi byose ubikore ku buryo John atabimenya.
*Leon:* Ubwo ndategereza ahamagare Celia mbone kugira icyo nkora.
*Veronica:* Neza cyane.
Ako kanya na John yahise aza njya kumukingurira
*John:* Ese Leon gutanga dosiye bisaba amasaha angahe ku buryo ngutegerezaaaa?
*Veronica:* Ariko yari agiye kuza ni uko twari turi kuvugana ku bya musaza wanjye Sebastian
*John:* Ngo Sebastian? Kuki se wabivugana na Leon jyewe simpari?
*Veronica:* Umva John ntabwo nshaka ko duterana amagambo nanone. Urabizi ko umpisha byinshi, rero aho bigeze reka ngire nanjye ibyo nifasha
*John:* Ariko nta kintu nguhisha rwose
Nahise mfata ya dosiye Leon amaze kunzanira. Owen? Uyu ni we mucungamutungo wa Celia? Ko mbona ariko isura ye inca mu maso ra?
*Veronica:* Ese John ko mbona uyu muntu meze nk’aho muzi?
*John:* Owen uyu yahoze akorera so. Ubu akorera Celia kuva so yakicwa na Celia
*Veronica:* Bivuze ko yafashije Celia kwiba imitungo ya data?
*John:* Niko bimeze rwose kandi ubu ni umukozi we w’intahemuka.
*Veronica:* Uyu musaza ni we wahemukiye data niyo mpamvu Celia ari umukire bidasanzwe!
*John:* None se ugiye gukora iki Veronica?
*Veronica:* Mfite gahunda napanze John. Owen azahemukira Celia, na we abimenye ubundi amwikize. Nzakora uko nshoboye Celia abimenye ubundi naba agiye kumwica mbe ndi hafi mufate video. Urumva iyo video icyo nzayikoresha
*John:* Ariko kugirango ugere kuri iriya mitungo hakenewe isinya ya Celia na Owen icyarimwe, kandi ku mpapuro nyinshi. Urumva ko bigoye
*Veronica:* Jyewe iyo niyemeje mba niyemeje
*John:* Ubwo se wamenye ko nijoro Celia afite ikirori?
*Veronica:* Ndabizi yanantumiye ndi bujyeyo.
*John:* Ubwo uri bumpe amakuru
*Veronica:* John nizere ko nta camera ikiri hano. Ubwo nindmauka nitahaniye ikigabo nizere ko utari bube ureba ibiri kubera mu buriri.
*John:* Uramuke ubwo dusubire
Ubwo bagendaga nahise mbona na Brad ari kuza agana iwanjye sinarindira ko akomanga nuko njya gukingura.
*Veronica:* Brad uragenzwa n’iki se?
*Brad:* Ese sinemerewe kuza hano?
*Veronica:* Nyine ntubyemerewe ariko ntujya wumva.
*Brad:* Ariko kuba nza hano ni uko tuziranye. Sinzi niba na byo ari icyaha
*Veronica:* Umva Brad ushaka wampa amahoro, ukandeka. Nakubwiye ko ibyabaye bitazongera.
Yarandebye mbona ababaye nuko arasohoka aragenda. Hari hasigaye isaha ngo ikirori gitangire, njya kwitegura ngo ngire ngende.
Mbere yo kugenda nabanje kunyanyagiza ibipapuro bidafite agaciro hirya no hino ku buryo Amber ari bubigweho akayoberwa ibyo ari byo, Leon na we akabona uko akora akazi namushinze.
Nagezeyo, mbona hateguwe bidasanzwe, urumva nawe ahantu hagiye guhurira abantu bakomeye cyane, hagombaga kuba hateguye neza. Kwinjira bahitaga baguha ikirahure cya champagne, nuko ndagifata ninjira nsomaho.
*Celia:* Veronica nishimiye kukubona hano
*Veronica:* Yego nanjye ndishimye. Hano hateguye neza cyane
Julia yahise aza
*Celia:* Julia nagusabye kugabanya inzoga. Ba uganira na Veronica
Yaragiye nsigarana na Julia
*Julia:* Reba uriya mugabo ukuntu acyeye ariko
*Veronica:* Nyokobukwe se yabaye umugabo kuva ryari?
*Julia:* Ntabwo ari we mvuga yewe ndavuga Clark. Ateye ubusambo uriya mugabo pee
*Veronica:* Umva Julia ntabwo turi inshuti bigeze aho wambwira iby’abagabo baryoshye. Nta biganiro nk’ibyo nshaka
Nahise ngenda ngo Clark atansangana na Julia na cyane ko nta gahunda nari mfitanye na we
Nari ndi gutekereza ibyo ndi bukore ngo negere Owen kuko iri joro nagombaga gukora uko nshoboye kose tukavugana. Nkiri muri izo ntekerezo umukozi yanzaniye ikirahure ambwira ko ari umugabo ukimuhaye ngo anzanire
Narahindukiye ngo ndebe umuntu umpaye agacupa mbona ni Wellars. Uyu se ko mperuka baramwimuye ari gukora iki hano kandi?
*Veronica:* Wellars, urantunguye rwose. Nari nzi ko bakwimuye da
*Wellars:* Yego ni byo ariko nahise mfata konji y’iminsi mikuru numva ngomba kuza kuyirira hano dore ko ari ho nakoreye imyaka myinshi ni ho mfite abantu benshi tuziranye n’inshuti
Nubwo yambwiye atyo ndabizi ko abeshya ahubwo ari gukusanya amakuru yose hagati yanjye na ba Kaba.
Nahise muva iruhande. Naragiye nihagararira ahantu nitegeye Owen nibaza aho muhera muvugisha ariko ibitekerezo ntibyatinze kuza.
*Veronica:* Mana yanjye. Owen umugabo w’agatangaza mu gucunga imitungo
*Owen:* Muri ba nde ko ntabamenye se?
*Veronica:* Nishimiye kukubona rwose. Nitwa Clara
*Owen:* Clara, nishimiye kukumenya rwose nanjye. Si benshi bagira amahirwe yo guhura nanjye rwose
*Veronica:* Ahubwo rwose kukubona ni amahirwe. Hari umutungo mfite nifuzaga ko wamfasha gucunga
*Owen:* Yewe sinzi ko mfite umwanya rwose wo kuba nabigukorera
*Veronica:* Ese ko wagirango ni udufaranga duke? Ni za miliyoni z’amadolari
*Owen:* Akanya noneho nagashaka. Umwari mwiza nkawe sinakanga kumufasha rwose. Ubwo tuzahure tubivugane vuba ahubwo
Ako kanya ni bwo nahise mbona Celia asaba ijambo, nahise nsa n’usohoka ngo mvugane na Leon
*Veronica:* Leon bimeze bite se?
*Leon:* Aracyari mu nzu imbere, sinzi ibyamutindijemo
*Veronica:* Wowe komeza umucunge sinshaka ikosa na rimwe muri uwo mupango. Umenye ko na Wellars yagarutse inaha, sinshaka ko hari ikibazo kivuka hano
*Leon:* Ushaka ko na we se mwitaho?
*Veronica:* Oya ba uhugiye kuri Amber naho Wellars we ibye tuzabyigaho twitonze.
Nasubiye mu bandi. Wari umwanya wo gufata ifunguro. Numvaga ntashaka kurya. Nabonye Clark aza ansanga
*Clark:* Ese ko mbona uri kunyihunza bite?
*Veronica:* Urabizi ko hari imipaka ariko nashyizeho wiyirenga
*Clark:* Iwanjye nta mipaka ihaba rero
Yabivuze andeba mu maso. Uyu mugabo afite indoro ikurura ku buryo ntwarwa nkumva namwiha wese pee.
*Veronica:* Umva Clark sinkuzi, rero sinzi impamvu twakomezanya birenze.
*Clark:* Ndabizi rimwe uzanyizera. Rwose sindi malayika cyangwa mutagatifu ariko ndi umuntu, kandi nawe urabizi ko utari malayika
*Veronica:* Icyiza ni uko wampa amahoro nta kindi nshaka rwose. Kuko uri kuntera ibibazo mu mutwe
*Clark:* Iri joro urasa neza gusa. Uracyeye bidasanzwe.
Yavuze ayo magambo amfata akaboko anjyana hanze y’aho batwakiriye dufata ascenceur tuzamuka mu nzu ya karindwi. Yahise anjyana mu cyumba
*Veronica:* Tuje gukora iki hano se?
*Clark:* Nta na kimwe gikorwa niba utabishaka gusa nashakaga ahantu tuganirira hatuje, twitegeye umujyi wose.
*Veronica:* Ndumva ntashaka ko unyegera ndetse nta bindi biganiro nshaka pee
Ako kanya telefoni yanjye yarasonnye ndebye mbona ni Leon unyandikiye ubutumwa ko gahunda iciyemo, Amber amaze kumushimuta amujyanye, ategereje itegeko ryanjye ry’icyo akora.
Nahise numva ibyishimo binyuzuye kuko umugambi wanjye uciyemo. Clark aho ari na we yarimo anyitegereza
*_Ubu se Clark ntazi gahunda koko? Cyangwa ni ibihuriranye? Agace ka 70 ntuzagacikwe
Comments