Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Luwero agiye kwiga hanze. Ariko asiga hari amasezerano agiranye na Briana.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Luwero amaze kujya muri Amerika hashize imyaku 4 yose. Briana nawe hashize iminsi mike asoje Kaminuza, kimwe n’inshuti ze zose.
Jamali nawe yarasoje asigaye akora muri company y’iwabo.
.
Briana aba ashakisha akazi ahantu hose hashoboka. Aratashye asanga mama we arimo gutegura imboga zo guteka.
Mama we ati”Uyu munsi se birakunze??
Briana ati” Nugutegereza.
Mama ati” Hose baba bakubwira gutegereza??
Briana ati” Aba boss niko bamera.
.
Kurundi ruhande Lucas na Jamali bari mu kabyiniro barikumwe n’abandi basore bagiye bagina. Bihuje kugira ngo basangire nk’abanyeshuri bagiye bigana.
Jamali abona inzoga barimo kunywa zirimo gushira maze arahaguruka ajya kuri kontwari gusaba izindi.
Umukobwa uri Kontwari amwakira neza. Ndetse uwo Mukobwa arasa n’uwamwishimiye cyane. Arimo kumwakirana care zirenze.
Jamali ati” eee ugira care za hatari??
Brendine araseka ati” Yego ariko biterwa nuwariwe.
Jamali araseka ati” Biterwa nuwariwe nukuvuga iki??
Brandine ati” Nk’umusore nkawe biba ari agahebuzo kumwakira.
Jamali araseka.
Blandine ati” Ahubwo mwakoze kutugana.
Jamali ati” Noneho mwatwishimiye?
Blandine ati” Cyane. Nakwishimira no kubakira birenze kuri ibi.
Jamali arabyumva maze araseka.
Blandine ati” Ariko niba mwanyurwa nanjye.
.
Jamali aramwitegerezaaa. Igikobwa nacyo n’icyiza ntacyo abaye.
.
Ako kanya telephone ya Jamali irasona arebye abona ni Briana ntiyamufata aba amuretse akomaza kuvugana na Blandine.
Lucas abona Jamali yatinze kuzana inzoga yagiye agiye kuzana arahaguruka aza kuzirebera.
Lucas ati” Uyu mukobwa ko yakwibagije inzoga waruje kuzana?/
Jamali ati” Uyu mukobwa ni Umwana mwiza araganira cyane anafata abakiriya neza.
Lucas araseka maze afata inzoga arigendera.
.
Hashize akanya na Jamali abagarukamo. Yicaye hafi ya Lucas.
Lucas aramureba ati”Mwana kiriya gikobwa….
Jamali ati” si kimeze neza se??
Lucas ati” Ese man ibintu nk’ibi ubikora gute??
Jamali arabiseka ati” Wowe se birakunanira.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Briana yarimo ahamagara Jamali abona ntabwp amwitabaye. Mama we aba azanye ibiryo kumeza.
Mama Briana ati” Ese noneho amakuru ya Luwero??
Briana ati” mama urayambaza urumva nayamenya koko!
Mama Briana ati” ariko uriya musore yari umwana mwiza. Yazaga kunsura none amaze igihe.
Briana ati” Yagiye kubaho ubuzima bwe mama mureke.
.
Tugaruke hamwe ba Jamali bari amasaha amaze gukura.
Jamal aho yicaye arimo kurebana na Blandine maze buri wese agaseka. Ba jamali batashye abona na Blandine arasohotse.
Jamali ahita aza kuvugana nawe ati” nonese uratashye?
Blandine ati”Yego shift yanjye iba irangiye.
Jamali ati” Nakugeza mu rugo.
Blandine ati” Bibaye bitabangamye.
Jamali ati” Oya wowe jya mu modoka ntakibazo.
.
Blandine ajya mu modoka.Jamali nawe aza mu modoka, ako kanya telephone ye irongera irasona abona ni Briana.
Briana ati” Bea ko utafataga telephone hari habaye iki??
Wihangane natumye uhangayika. Ariko byatewe n’inama narindimo.
Briana ati” Nubu se uracyayirimo ndakurogoye?
Jamali ati” Oya. Inama yarangiye ariko n’ubundi ndi busy turavugana mu mwanya.
Briana ati” Ntakibazo.
.
Jamali ava kuri telephone areba Blandine ati’ Wihangane.
Blandine avuga aseka ati”Oya ntakibazo.
.
Ubwo Jamali yatsa imodoka baragenda.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Briana. Mama we arimo gusasa agiye kwiryamira.
Mama Briana ati” Nonese ubwo niba aza ajo nzabatekere iki??
Briana raseka ati” Mama uzateka ibihari. Wibigira ibya danger
Mama Briana ati” Mfite amatsiko yuwo musore mukundana ntarabonaho narimwe.
Briana ati” Nyine mama ejo uzamubona.
Mama Briana ati” nizere ko yuzuye ubumuntu nka Luwero?/
Briana araseka ati” Ariko mama ntukagereranye abantu. Buri wese aba afite uko ameze.
.
Kurundi ruhande, Jamali agejeje Blandine aho atuye. Atuye ahantu heza.
Blandine ati” Murakoze cyane. Ariko ninakaribu.
Jamali ati” Cyane se urakomeje!
Blandine araseka ati” Ahubwo se wowe waza?
Jamali ati” Buriya se naguhakanir.
Blandine ati” Ubwo ibirenge byanyu bikandagiye mu nzu yanjye naba mbaye umunyamugisha.
.
Barinjira bajya mu nzu.
Bageze mu nzu Blandine azana aka wine baba banywa. Uko banywa batanganira kuganiramo. Gake gake bagenda bahuza urugwiro maze bisanga batangiye gusomana.
.
Udacikwa na Episode ya 35
Comments