logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka  Liana abwira  Ruger ko ubuzima babayemo budahagije.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Iminsi yaricumye. Liana  ahagaze imbere ya miriwari arimo kwireba. Uko yirebaaa akitekerezaho.
Kurundi ruhande  Ruger nawe ahagaze kuri Company yabo  afite aka juice arimo kunywa atekereza nawe. Ikiri muri we ni amagambo  ya Liana amubwira ati” Ubu buuzima tubayemo  ntabwo buhagije. Akibuka amubwira  ngo nashake akandi kazi gafatika  kabaha amafaranga nabo ubuzima bugahinduka.
.
Akomeza gutekereza  yibuka n’igihe Lea amubwira ko nabishaka azamuha akazi yakora kandi kamuha amafaranga meza.
amaze  gutekeza ibyo byose ahita ava aho ai amanuka hasi aho bapakirira asanga imodoka ye ntakintu barashyiramo.
.
Ndetse ahubwo manager  ahita amubwira ko uyu munsi ntakintu we aribujyemure.  
Ruger ati” Noneho naba nigiiriye muri gahunda zanjye??
Manager ati” Genda ariko ejo uzaba ufite akazi kenshi.
Ruger ati” Ntakibazo.
.
Kurundi ruhande  Liana nawe avuye mu rugo hari aho agiye.  Ruger nawe ari mu nzira arimo kujya kuriya Supermarket ya Leya. Arahagera  agira amahirwe asanga Leya aranahari.
Leya amuha ikaze.
Ruger ati” Uyu munsi ntakintu nkuzaniye.
Leya araseka ati” N’ubundi ntacyo narinatumye. Ariko kuba unaje  n’ibyiza ndabikunze.   Ndimo kwiyumva nkaho naringutegereje.
.
Ruger  araseka ati” Ngo waruntegereje se  gute se??
Leya ati” Uri inshuti yanjye. Cyereka niba kuri wowe bitaragera aho.
Ruger ati”Oya  niko bimeze ntakibazo.
Leya at” Uko bir kose hari impamvu uje kundeba reka tuyiganireho.
Ruger ati”  Narinje kukubaza iby’akazi wavugaga ko wampa.
Leya ati” Akazi karahari. Ubaye wakwemera ukagakora.
Ruger ati’ Ese  ni kariya ko mu kabari?
.
Kurundi ruhande  Liane nawe yaje kwa Onette. Onnette aramwakira. Liana yibuka amagambo ba Berine baje bavuga ko Onnette yamugurije amafaranga.
Liana ati”   Onnette warakoze kunguriza amafaranga ariko warambabaje.
Onnette ati” Nakubabaje gute se kandi??
Liana ati’ Ese  byari ngombwa k ubwira ba  Berine ko wangurije amafaranga??
Onnette ati” Berine hari amafaranga ye nagombaga kumuha. 
Liana ati” Noneho ayo wampaye yari aya Berine??
Onnette ati’ Yego. Niyo nagombaga kumusubiza ariko kiriya gihe wambwiye ko ukeneye amafaranga cyane  numva nabaza kugufasha ukabanza wakemura akabazo warugize noneho Berine nkazayamuha nyuma umaze kuyansubiza. Ariko nyimara kuyaguha yahise ayambaza.  Ntakindi narimfite kumubwira kubera ko mbaere nari namwemereye ko ahari utaravugana nanjye. Rero nahise mu bwiza ukuri uko byagenze. None ikosa nirihe??
.
Liana arabyumva. Kandi koko n’ubundi bipfa kuba byaribyarenze kuri we ntabanga ryari rikirimo.
Onnette ati” Ahubwo se urayazanye.
Liana ati”Oya.
Onnette ati” Maze narinzi ko uyazanye.
Liana ati’ Uraba unyihanganiyeho ikindi gihe gito.
.
Tugaruke kuri Supermarket ya Leya aracyarikumwe na  Ruger bavugana.
Leya ati”   Ruger akazi numvaga nagua cyereka turi aho kari ukareba  ko wagakora nibyo byiza.
Ruger ati” Ariko nubu wakambwira. Gapfa kuba amafaranganjye ndi tayali no kuba nahita nkatangira.
Leya abanza kumureba maze araseka.
Ruger ati” Ko ubuseka se. Njyewe nkeneye amafaranga pe!
.
Leya ati” Ruger ejo uzaze mu rugo iwanjye tubanze tubiganireho neza nibyo byiza.
Ruger ati” ubu ntabwo wakambwira.
Leya ati” Sinshaka kukakubwira ahubwo ndashaka kukwareka.
Ruger ati” Ntakibazo ejo nzaza.
.
Leya amua adress yaho atuye. Ruger aragenda.
.
Kurundi ruhande Liane nawe avuye  mu rugo kwa  Onnette.  Agenda yivugana  mu muhanda ati’ Nanjye ngomba  kubona icyo nakora  uko byamera kose.  Sinkwiye gukomeza kubaho gutya.
.
Ni  joro we na Ruger   bari mu rugo bagiye kuryama, Ruger abwira   Liana   ko yashatse akandi kazi hari amahirwe yo kuba agiye kukabona.
Liana ati” Rwose  cher ibyo n’ibyiza hri icyo bizahindura kumibereho yacu.
Ruger ati:” Nanjye nibyo  nshaka. Umugore wanjye agomba kubaho uko abyifuza.
Liana ati”Oya cher aho uvuze nabi. Sinjye ukeneye kubaho hano. Ni twese   hano dukeneye kugira ubuzima bwiza  n’abana bakajya kwiga ahantu hazima hafatika.
./
Ruger ati”Uretse ko naho bigaga atari habi da!
Liana ati” Ndabizi. Ariko nabo bize mu bigo bifataika ntabwo byabagwa nabi.
Ruger ati” Ntakibazo cher!  Nzakora burikimwe gishoboka.
Liana aramusoma ati”Thanks so much my husband.
.
Ruger ati’ Nawe urakoze.
Liana ati”Nanjye vuba nshobora kuzabona akazi.
Ruger ati” Wowe ntugahangayike  cyane. Ntakiba mu nsi y’ijuru kitapanzwe n’Imana.
.
Liana  ati” Yeah.
Nuo bajya mu gitanda,  umwe hajuru y’undi maze bajya mu byabo bemerewe nk’abashakanye.
.
Bwaracyeye, Ruger aza kuri Adress ya  Leya yamuhaye ahagaze abona ni mu rugo ruhambaye cyane rukomeye.  Kuri geti hari abashinzwe umutekano. Avugana nabo ababwira ko aje kureba Mabuja Leya.
 Abo barinzi babanza kubaza maze baramureka arinjira.  Ruger arakomeza yinjira muri iyo nzu y’ikitabashwa. Uko igaragara inyuma niko imeze imbere birenzeho cyane noneho. Ni nzu ngari cyane imwe bita mansion.
.
Leya aramanuka aza hasi aho Ruger aza.  Aza  yambaye amapinjama  asuhuza  Ruger maze amuha ikaze.
Ruger ati’ Burya iwawe ni hano??
Leya ati”Yego.
Ruger ati” Rwose kbsa.
Leya araseka ati” Ikaze rero.
.
Ruger at”  Urakoze  cyane.
Leya ati’ Umeze ute se??
Ruger ati” Ni sawa.
Leya ati” Mbwira bagutekere iki wumva ushaka?
Ruger ati” Oya  ntakibazo mfite ubu njye nshishikajwe n’akazi.
Leya ati” Ukunda  guora.
Ruger ati” Cyane.
.
Leya ati”  Akazi uraza kukabona n’ugashima. Ariko nicyo ushaka ko bagutekera mbwira ntakibazo. Kandi nunashaka ko arinjye unagutekera ndabikora.
Ruger aratangara ati’ Mabuja wanjye akajya kuntekera se?/
Leya ati” Ariko sindaba mabuja wawe.
Ruger ati” Ariko niho bagana. Kandi nizeye muza  kumpa akazi. 
Leya ati”Mbwira yawe.
Ruger ati”Icyo bateka cyose.
Leya ati” Ubwo reka   nkuhitiremo kandi ninjye ubikora.
Ruger ati” Sure??
Leya ati” Am sure.
Ruger ati” Nyabona mbyemeye ntuze kubifata nkaho mbasuzuguye.
Leya ati” Ahubwo ntubihakane.
.
Ruger araseka.
.
Leya arabanza yikoze ibikoni kandi afite abakozi n’agakozi.    Ubwo arategura asoje azana kumeza aha ikaze Ruger maze bararya.
Ruger ati” Nkaba ndiye ibiryo byateguwe n’akaboko ka Mabuja.
Leya ati” Bitwaye  iki?
.
Nuko barangije bajya ku ngingoy’akazi.
Leya ati” Akazi nshaka kuguha nako kwita kumutekao w’urugo rwanjye.
Ruger ati” Ariko nabonye ufite abakozi ba company ishinzwe umutekano bagucungira umutekano.
Leya ati’Yego barahari ariko ndashaka ko ari wowe ubakurira. Nako wowe wanakurira abakozi bose. Akaba ari wowe ubajyenga. Urabyumva ute??
.
Ruger ati” Ako kazi nakanga gute??
Leya ati” Umushara  ni 400k najya nkuha ku kwezi.
Ruger agwa mu kantu ati”Ayo mafaranga yose??
Leya ati’ Yego. 
Ruger ati” Njyewe nemeye akazi. Ahubwo amasaha y’akazi ni ryari ngo mpite ntaha njye gusezera ako nakoraga??
Leya ati”Oya sinangombwa ko usezera ako wakoraga niba ubishaka. Wajya  gukora akandi kazi kose ushaka. Hanyuma ukaza hano saa kumi nimwe z’umugoroba.
Ruger ati” Ubwo hano ni ukujya  nkora ijoro??
.
Leya ati”Yego
Ruger arishima   cyane ati’ Mana yanjye ibi ni Imana ibikoze nukuri.
Leya akamureba  cyane.
.
Ruger ati”Mabuja murakoze  cyane  nukuri
Leya ati” Ubwo rero ejo uzaze utangire akazi.
Ruger ati” Ubwo ninabwo uzapresanta Umugabo wawe n’abana bawe.
Leya ati” Njye ntamugabo ngira yarapfuye.
Ruger ati’ Mwihangane.
Leya ati” Ntakibazo. Mfite abana babiri bakuru biga hanze mu bwongereza bajya baza inaha mu biruhuko gusa.
.
Ruger ati” Bivyze ngo uba muri  uru ruzu rwose wenyine.
Leya ati’Yego. 
Ruger ati”Mbega ukuntu bitangaje!  Gusa urakoze  cyane ejo nzaza gutangira akazi.
.
Ruger aramusezera aragenda. Leya asigara yisetsa.
.
Udacikwa na Episode ya  5

Comments