Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_Amasaha 8 mbere y’uko isaha yo gukusanya inkunga igera_
*_Uyu ni Celia_*
Uyu ni umugoroba wanjye, nawuteguye neza nitonze. Nasohotse mu cyumba cyanjye ngo njye kureba aho imyiteguro igeze.
Nasanze Brad na Julia biyicariye
*Celia:* Hanyuma se Brad, ubwo lisiti y’abatumirwa uri kuyitaho?
*Brad:* Ariko nakubwiye ko ntashaka kujya muri ibyo byawe
Nahise ndeba Julia n’inzoga mu ntoki
*Celia:* Julia nshigaje kuguturumbura ukansohokera mu nzu kuko ndarambiwe
*Julia:* Umva mukecu nanyoye ibirahure 2 gusa ariko ibyo waganiriye na Andrew nabyumvise byose
*Brad:* Uravuga iki Julia?
*Julia:* Ndaguma hano ninywera agacupa, kandi nawe Celia usabwe guceceka cyangwa ibanga ryawe ndimene.
*Celia:* Umenye ko ibyo uvuga utabifitiye gihamya. Kandi ningaruka singusange muri uru rugo. Hanyuma nawe Brad, konti zawe zose nta mafaranga akiriho, hari imikino ntagishaka hano
*Brad:* Unkoze ibiki koko? Ubu se nzabaho gute?
*Celia:* Ahubwo nukomeza kunyikwegaho nawe nzakwirukana hano womongane. Ibyo nabonye mvunitse ntabwo nshaka ko mubibyinagiramo uko mwishakiye
Narasohotse nsanga Amber ahagaze ku modoka yanjye
*Celia:* Nshaka igisubizo cyahuranyije rero
*Amber:* Burya papa wanjye ni pasiteri. Ikintu kimwe mwibukaho ni icyubahiro. Banza unsuhuze ubone kuvuga
*Celia:* Nta mwanya wo kwangiza mfite. Ndabibona nyine ko waramutse ndumva kubikubaza atari ngombwa
Nahise ninjira mu modoka na we arankurikira anyicara iruhande nuko umushoferi aradutwara.
*Amber:* None se hari uwo waba uri gucyeka?
*Celia:* Mu byo wahamagariwe icya mbere ni ukumumenya
*Amber:* Yewe ndumva ibyawe bikaze uranambabaje
*Celia:* None niba udashaka kumfasha uri mu biki?
*Amber:* Yewe wa murusiya wawe, niba utanamuzi yitwa Clark. Araza kuba ahari muri ibyo birori byawe nimugoroba
*Celia:* Amber, sinkunda gucyocyorana ariko bigarukire hano. Tube abasirimu tuvugane neza rwose
*Amber:* Ibyo birakureba mukecu
Nahise ngera aho bari gutegura ariko sinahatinda kuko Wellars yari yambwiye ko aza mu rugo gukusanya amakuru yerekeye umwana wabuze ndetse na Victor. Ubwo nageraga mu rugo nasanze yahageze
*Celia:* Nyakubahwa Wellars hari amakuru se muzanye?
*Wellars:* Yego ivu mwazanye ni byo ni iry’umuntu watwitswe kandi imodoka y’umugabo wawe twaje kuyisanga mu ishyamba ahantu hatari kure cyane ya hano
Yanyeretse ifoto mbona koko ni imodoka ya Victor mu ishyamba. Byarandenze neza neza nibaza icyo nkora numva mu mutwe birivanze
*Brad:* None se muracyeka papa yarishwe?
*Wellars:* Turacyakora iperereza dushaka kubanza kumenya aho yagiye uwo munsi aburaho
*Celia:* Yari amaze iminsi mbona akunda kuvugana n’umukobwa w’umuturanyi, Veronica. Nkeka yari asigaye anca inyuma nawe mwamubaza kuko bafitanye amabanga
*Brad:* Ese uravuga ibiki Celia? Kwanza nta nubwo Veronica ahari muri iyi minsi
*Celia:* Yewe ndabizi umwibeshyaho ariko nzi ko yavaga kuri so akakuzaho.
*Brad:* Nsigaye mbona warasaze wowe burundu rwose
*Celia:* Yewe ukuri kurakomeretsa, kandi ikindi umenye ko cherie wawe yagarutse. Ahubwo ukuntu atanakumenyesha ko yaje ndi wowe namuvaho
*Wellars:* Murakoze kuri ayo makuru reka njye kureba na Veronica
*_Tuze kuri Veronica_*
Navuye koga nitegura kujya muri bya birori bya Celia byo gukusanya inkunga. Singihangayitse kubera musaza wanjye kuko John yanyemereye kumunshakira. Ubwo ari we ndizera ko bizagenda neza kandi vuba
Nagiye kwambara numva umuntu akomanze ngiye gukingura mbona ni umugabo wambaye ikositimu
*Veronica:* Mwiriwe. Ko ntabamenye se?
*Wellars:* Ni inspector Wellars, nshaka kubavugisha. Nakinjira se?
*Veronica:* Nta kibazo. Kuki mushaka kumvugisha se?
*Wellars:* Ibyerekeye izimira rya Victor, umuturanyi wawe
*Veronica:* Eeeeh. Yarabuze se Victor?
*Wellars:* Ntabyo wari uzi se koko? Amaze amezi abiri abuze
*Veronica:* Maze igihe naragiye mu kazi nje mu kanya nanjye
*Wellars:* Ese iyi nzu ingana itya uyibamo wenyine?
*Veronica:* Na byo ni ikibazo se kandi? Ni ubwa mbere wumvise umuntu uba wenyine mu nzu?
*Wellars:* Winyumva nabi. None se umubano wawe na Victor wari umeze ute?
*Veronica:* Nakundanye n’umuhungu we ariko rwose uriya musaza wapi pee. Sinzi niba ushaka ko nguha birambuye uburyo umuhungu we twaryamanye nubwo byabaye rimwe
*Wellars:* Oya ubwo ni ubuzima bwawe bwite
*Veronica:* Icyakora nugira amakuru umenya uzambwire uriya musaza yari umuturanyi mwiza
Yaragiye nanjye njya kwitunganya. Narasohotse ngo mbe nimenyereza kugenda nuko ubwo nari mpagaze hanze numva umuntu anturuka inyuma mpindukiye mbona ni Brad
*Brad:* Uragenda ukamara amezi abiri aho ugarukiye ntunavuge koko?
*Veronica:* Harya wari warambwiye ngo njye nguha raporo?
*Brad:* None se ubundi kuki ufite imbago
*Veronica:* Ndumva mu mezi abiri uhise umenya kubaza ibibazo
*Brad:* Nshaka kumenya. Papa koko mwararyamanaga?
*Veronica:* Ariko ibi ni iki koko? Ufashwe n’ibihe bisazi?
*Brad:* Ni jye wabanje cyangwa ni papa? Nako ndacyeka igisubizo ni oya, papa ntiwari kumwiteza
*Veronica:* Mpereza imbago zanjye (Nari negamye ku gikuta, zirahirima)
Yarazimpereje nuko arigendera.
Ubwo bugorobye nafashe urugendo nerekeza mu birori bya Celia ariko gahunda ari ukubisiribanga. Narahageze mbona itapi itukura yateguwe, abakire bateranye murabyumva. Nari nambaye inkweto ziciye bugufi n’ikanzu ndende kuko kugenda urumva nyine byari ikibazo sinari nagakira neza.
Uko nagendaga ndangarira buri kimwe nagonganye n’umuntu ngiye kugwa ahita andamira, aramwenyura. Yari umugabo muremure, imisatsi miremire n’amaso yijimye yari ateye ubusambo ariko ukabona afite indoro irimo ubugome.
Yaransekeye nuko aransuhuza
…: Nitwa Clark. Muraho
Yamfashe ikiganza arahindukiza akirebamo
*Veronica:* urerekwa se cyangwa uri umupfumu?
*Clark:* Imirongo yo mu kiganza cyawe irerekana ko amarangamutima yawe utajya uyapfukirana
*Veronica:* Kubivuga biroroshye cyakora
*Clark:* Ariko wowe ntiwanyibwiye
*Veronica:* Ntiwigize umupfumu se? Na ryo rivumbure
Nahise mwicira ijisho ndigendera
Nahise mbona Celia ahagaze aho bose bamureba nuko afata ijambo.
Sinaryitayeho ariko yavugaga ibyo kugira neza, gufasha abababaye n’ibindi byinshi
Bakomye amashyi nuko numva umuntu ankoze mu mayunguyungu ndikanga mpindukiye mbona ni Ryan
*Ryan:* Ikanzu irakubereye cyane
*Veronica:* Ryan wandekuye koko
*Ryan:* Ariko Vero, ndagutabaye, ngucumbikira iwanjye amezi, urangije ugenda udasezeye koko?
*Veronica:* Sha warakoze nukuri ariko ndekura.
Yahise akura mu ikoti agakarine afata ikaramu arandika “Kuwa 6 saa tatu z’ijoro, Veronica yaranshimiye”
*Veronica:* Kandi mbona wowe nzakwiyicira.
Nakomeje kwitegereza aho niyicariye mbona Celia ari kuvugana na wa mugabo naguyeho, nyuma mbona Julia yiyahuza amayoga. Ako kanya uwatangaga ibyokunywa mbona anzaniye ikirahure ariko giteretse ku gapapuro, ngafunguye nasanze ari Brad ukanditse
*Birantunguye kubona ikiremwa cyiza nka we uri wenyine noneho pee* Brad.
Nikije umutima nuko ndaceceka
Ako kanya Julia yarahagurutse ariko ubona yasinze
*Julia:* Mwese muri ibigoryi, injiji mbi gusa. Ntabwo iyi ari inkunga yo gufasha abakene ahubwo Celia ashaka…
*Celia:* Ceceka Julia uri kwiteza abantu babona ko wasinze
*Julia:* Ceceka ari wowe. Umugore utagira umutima ushaka kuyobora abantu gusaaa uko yishakiye
Ako kanya abarinzi bahise baza kumusohora
*Celia:* Mugerageze ntimumuseke. Umwana we ari we mwuzukuru wanjye amaze amezi 2 ashimuswe. Gusa Julia inzoga si zo zikemura ibibazo ushaka wazivaho
*Julia:* Nzakwiyicira wowe.
Yabivuze asakuza abarinzi bamusohora
Byaranshimishije ukuntu uyu muryango utangiye ubwawo kwisenya
Ako kanya Ryan wari kuri telefoni yaje ansanga ambwira kumukurikira kandi nihuse cyane nkamusanga ku gisenge cy’iyo nyubako. Nabonaga ameze nk’umuntu ufite ubwoba
Nahise ninjira ascenceur musanga hejuru. Ese kuki ashaka ko musanga aho hejuru?
*Ryan:* Washyize iki mu nzoga ya Julia yamuteye ibisazi?
*Veronica:* yabaye se wowe wamutwariye umwana?
*Ryan:* Ndabizi wamuroze kuko ntiwaba waje hano nta mugambi ufite
*Veronica:* Ndarengana ntacyo namutwaye pee
Yahise anyiyegereza atangira kunsoma ku ijosi. Naramuretse aransoma nanjye musoma umunwa wo hasi buhoro. Na we yahise atangira gufungura ibipesu by’ikanzu uhereye hejuru aba atangiye kunkorakora amabere. Numvise ubushagarira nuko ubwo niteguraga kumusoma neza mpita numva ikintu kiraturitse. Ndebye ahaberaga ibirori mbona umuriro watse.
*_Ni nde uhaturikije? Aho se ntiyaba Ryan ubikoze akaba ahamagaye Vero ngo amucikishe adahiramo? Hagati aho se Julia ubu ntamena amabanga koko? Ubu se Veronica azacikira hehe umurusiya Clark na madamu we Amber? Agace ka 60 ntuzagacikwe_*
Comments