logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize, Sheilla asaba Jobbe ko yamushyiraho umutima kugira ngo asobanukirwe.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Jobbe ajya kwicara mu ntebe abitekerezaho. 
Shella araza aramwegera yicara iruhande rwe aramureba.
Sheilla ati" Jobbe wikomeza gutekereza ahahise hanjye nawe. Bara ibishya. Nanjye mbere pe sinakwiyumvangamo ariko ubu byarahindutse niyo mpamvu nemeye kwishyira mu byago ariko nkagutabara.
Jobbe ati" ese koko ibyo uvuga n'ukuri melinda afatanyije na Lex kugira ngo banyice?
Sheilla ati" nyizera rwose.   Nyuma yuko melinda yaramaze gufatwa, akamenya ko wowe na we mwamucaga inyuma. Ntakindi melinda yakoze uretse kumusaba imbabazi maze amwemerera ko bagiye gushaka uko bakurangiza.
.
Jobbe ati" melinda yarikundeka aho gupanga kuba yanyica.
Sheilla ati" bisobanuye ko udashaka kunyizera. Kandi ntacyo utiboneye.
Jobbe ati". Ibyo sinabyumva pe?
Sheilla ati" uzibonera ukuri. Ariko njye basi ndishimye ko twabashije kukuvana hariya hano uri ubu uratuje. .
.
Sheilla arahaguruka ati" reka njye kureba icyo nteka tuza kurya
Shella acaho

Kurundi ruhande., ponety avuye guhisha imodoka. Avuye mu gitari arimo agaruka aba akubitanye na Paru hamwe na Lex bamaze kugera aho bari baje kwitsimba bari baziko nta muntu uhazi.
.
Ponety bamufatiraho feri bava mu madoka bamutumga imbunda. Ponety arabareba gusa
Lex ati" nshaka Jobbe utaruhanyije.
Ponety ati" sinzi ibyo uvuga.
Lex arakara ashyiramo isasu ati" ubwo ushaka kwigira intwari. Ariko nkugiriye inama ntacyo dupfa wampa abo bantu bikarangira.
Ponety ati" sinzi abantu umbaza.
.
Paru ararakara arasa imbere y'ibirenge bye.
Paru ati" umva we ntabwo turimo kukwinginga.
Ponety ati" ariko nanjye ndimo kubabwiza ukuri.
Lex ati" ndabizi neza ko ari wowe wabatwaye
Ponety ati" mwibeshye pe.
.
Lex ahita amurasa mu Kaguru. 
Ponet ahita abona ko bibaye serie. 
.
Kurundi ruhande  Melinda nawe byamucanze. Yaje ku kazi ataye umutwe.ntabwi azi ngo Jobbe nihe Sheilla yamutwaye. Yibuka n'ukuntu yavuze amagambo amuteranya na Jobbe avuga ko We na n'umugabo we Lex bafatanyije gushaka kumwica.
.
Medinda amaze kubyibazaho, ahita ahaguruka aza muri biro ya Kary  asanga kary ari Busy  mu kazi
Kary ati" mabuja hari icyo ukeneye ko nkora
Melinda ati" nshaka kukubaza?
Kary ati". Ntakibazo.
Melinda ati" Sheilla yavuye hano avuga ko agiye he?
Kary ati" Ntabwo yigeze ambwira.
Melinda ati" wimbeshya kary. Sheilla n'inshuti yawe akubwira byose. Mbabarira umbwize ukuri?
Kary abitekerezaho.
Melinda aramureba ati" ndabizi ko wenda udashaka kuba wamuvamo, ariko n'umbwiza ukuri nibyo biza gutabara ubuzima bwa Jobbe.
Kary ati" Jobbe se kandi yabaye iki!
Melinda ati" Lex arashaka kumwica.  Kandi sheilla niwe wamutwaye. Ndimo gutekereza ko Lex aramutse abafashe aza guhita yica Jobbe.
.
Tuze hamwe ba Sheilla bahungiye.
Ponety atunzwe imbunda ndetse yanarashwe mu kaguru.
Lex na paru bagiye kwinjira mu nzu  o
Panety arabitambika.
Lex ati" ese ushaka urupfu?
Ponety ati" ntabwo mwaza mu nzu yanjye uko mwiboneye.
.
Paru ati" Ponety kiza ubuzima bwawe ureke kwitambika.
.
Ponet ahita akurayo imbunda  nawe arayibatunga.
Lex ati" eeeh uhisemo kurwana ?
Ponety ati" ntaho mujya.
.
Mu nzu 
Jobbe aricaye gusa arimo gutekereza ntabwo aramenya ko batewe aho bari. Sheilla we afite akanyamuneza arimo  guteka yishimye kva afite Jobbe.
.
Hanze ponety atangira kurasana na ba Paru hamwe na lex. Jobbe aba yumvise amasaru hanze. Arahaguruka aza kurebera mu idirisha abona Ponety arimo kurasana na ba Lex y'ikangamo.! Uwo mwanya Sheilla nawe ahita aza muri saro, atungurwa no kumva amasasi nawe arikanga!
Sheilla ati" aha bahamenye gute ?
Jobbe ati" bari badukurikiye kare. Bagomba kuhamenya.
Sheilla afata imbunda nawe areba Jobbe ati" ngomba kukuvana hano
.
Hanze,
Ponety aracyihagazeho arwana arasa. Gusa hashize akanya, Lex aba amurashe mu gatuza ata balance. Paru nawe aba aramwongeye mu gatuza. Sasa bamuhuriraho baramurasa baramutobagura bamugira akayungiro. Ponety aba aguye aho.
.
Kurundi ruhande 
Sheilla yafashe Jobbe akaboko bariruka baca inyuma mu gikari. Lex na paru binjira mu nzu basanga bagiye kare.
Lex areba paru ati" baracitse.
Paru ati" ntibaducike.
.
Bahita nabo basohoka mu nzu baza hanze babona Sheilla na Jobbe barimo kwiruka n'amagaru mu gashyamba maze nabo bahita batangira kubirukaho barasa. Sheila na Jobbe baturuka karahava.
 Lex arabareba neza maze ashyira Jobbe muri target ararasa isasu tumufata mu mugongo agwa hasi.
Lex areba Paru ati" umuswa ntabwo aducika
paru ati" ariko ntabwo urashe mu kico
Lex ati" ubwo aguye hasi dukereue urugendo rwe.
.
Lex arakomeza bagenda basatira aho Jobbe yaguye. Bagiye kuhagera. Paru arahagarara asa n'usigaye inyuma y'itegereza Lex amurebeye mu mugongo amutunga imbunda akora mu mbarutso amurasa mu mutwe Lex ahita agwa aho Arapfa.

Comments