Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W’UMUNYABENGE
.
Episode 25
.
Deheruka Sonna na Tole bashyushyanya imibiri.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Ibyo Sona na Tole barimo, Amilia ahagaze hanze, hashize akanya asubira mu modoka ye yakodesheje yubika umutwe kuri Volla. Ibyo abonye biramubabaje cyane. Hashize akanya yegura umutwe awukura kuri Volla ahanagura amarara maze aratwara ava aho arataha.
.
Ava mu modoka ynjira mu nzu abana baza bamusanganira baramuhobera
Keza ati” Papa arihe mama
Amilia yibuka aho abonye Umugabo we ariko abeshya abana ati” Papa wanyu ari mu kazi kandi ntabwo ataha.
Taby ati” Papa asigaye yita ku kazi cyane twe yaratwibagiwe.
Keza ati” Twumvise imodoka ye tugira ngo muratahanye.
Amilia ati” Oya.
Keza ati” None imodoka twumvise ni iyande??.
.
Taby ahita asohoka hanze ajya kureba. Abona imodoka iparitse mu gipangu cyabo itandukanye niyo bari basanzwe bazi ya Papa abo.
Tabyagaruka mu nzu ati” Mama nawe yaguze imodoka.
Keza ati” Mama waguze imodoka??
Amilia ati” Oya ni imodoka natijwe n’inshuti yanjye. Tujye kurya muryame ahubwo.
.
Kurundi ruhande mu masaha ya saa yine, Tole ari mu modoka aratwaye arimo kwerekeza mu rugo.
.
Kurundi ruhande Sonna na Jolie bari mu nzira hari aho barimo kujya. Baza kuri hotel nziz cyane bafata aho bicara.
Jolie ati” Ukaba ugiye kuntamo.
Sonna ati” Cyane. Uri inshuti yanjye ntabwo nakwibagira.
Jolie ati” Ibyo mba mbizi. Tole banza urimo kumukuraho amafaranga menshi.
Sonna araseka ati” twaraye tugiranye ijoro ridasanzwe none nubu mbere yuko dutandukana ampaye amafaranga nari namubeshye ko ari ayo kwishyura Bank.
.
Jolie aratangara.
.
Tole ageze iwe mu rugo akigera mu gipangu ahasanga indi modoka atazi. Abaza zamu we amubira ko ari iyo umugore we yatashyemo.
.
Amilia nibwo arimo kubyuka. Tole yinjira mu nzu ahura na Amilia aribwo akibyuka. Amilia akimukubita amaso yibuko yaraye abonye asomana na Sonna bakinjira mu nzu.
Amilia amaze kubyibuka aramureba ati” Ese bazaguha akaruhuko ryari ko umaze igihe ukora cyane??
Tole ati” Simbizi. Kandi kuba ndio gukora cyane ntacyo bitwaye.
Amilia ati” Ni byiza da nuko narinkuangayikiye ntekereza ko urushye.
Tole atti” Wingiraho ikibazo. Iriya modoka yavuye he ni iyande??
Amilia ati” Ni akamodoka inshuti yanjye yabaye intije.
.
Tole ati” Ok, none ko mbona uri hano utagiye mu kazi??
Amilia ati”Mfite konje muri iyi minsi.
Tole ati” ok.
Tole arikomereza ajya mu cyumba, Amilia amukurikiza amaso.
.
Tugaruke kuri Sonna na Jolie aho bari kuri hotel. Ameza ari imbere yabo ateretseho ibyo kurya bitandukanye n’icyo kunywa barimo kwihereza.
Jolie ati” Ese Sonna niba uriya mugabo agukunda byukuri , ntuzamubabaza bikomeye akakugira umwanzi.
Sonna azunguza umutwe ati”Ibyo ntibizabaho.
Jolie arikanga akanura amaso ati” Noneho nawe watangiye kumukunda?
Sonna ati” Oya.
Jolie ati” Ese ubundi wamukunze ko ubona ari umugabo ufite burikimwe.
Sonna ati” Jolie uriya mugabo urubatse afite Umugore.
Jolie ati” Ibyo se bivuze iki??
Sona ati” Jolie ni kangahe wabonye abagabo bata abagore babo bakajya kubana n’amahabara yabo??
Jolie araturika araseka ati” Wiyise ihabara.
Sonna ati” Niko bimeze tuba turi amahabara uko twabihakana kose.
.
Jolie ati” Ariko uriya mugabo aragukunda.
Sonna ati” Ibyo ndabizi. Ariko biragoye ko yasiga umugore we n’abana ngo aje kubana nanjye. Ibyo urabizi ko bitajya bipfa kubaho. Umugabo yagukunda akakwitaho bitewe nuko nawe umufata cyangwa umukorera.ariko gupfa gusenya ngo nuko aje kubana nawe ni gake ku ijana bishoboka. Ijanisha rinini ry’abagabo baba batakishimira abagore babo, ariko bagahitamo kugumana nabo kubwo icyubahiro cy’umuryango. Icyo bakora bakajya babaca inyuma gusa kuri ayo mahabara.
Jolie ati” Ibyo uvuga nibyo.
Sonna ati” Twe rero icyo tuba tugomba gukora ni ukubyaza umusaruro ubujije bw’abagore bari hanze aha.
Jolie ati” Ese umugore wa Tole uramuzi??
Sonna ati” Ntawe nzi. Kandi no kumumenya ntibinshishikaje kuko ntacyo byamfasha.
.
Jolie ati” Umunsi we azakumenya azaza guhangana nawe ameze nk’intare y’ingore.
Sonna araseka ati’ Ibigore by’ibimara niko bimeze. Biza byasama gusa bitekereza ko aritwe twagiye mu mago yabo kujyana abagabo babo. Reka twirire tureke ikiganiro nkiki sicyo cyatuzanye aha.
.
Iminsi iricuma indi iraza.
.
Sonna hari Alimantation arimo, arimo gushakamo Juice ajya akunda kugura. Arayibona arayifata aragenda maze aba agonganye na Amilia, juice ye igwa hasi bararebana.
Amilia ati” Umbabarire Sonna sinarinakubonye.
.
Udacikwa na Episode 26
Comments