logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_Dusubire kuri Celia_


Byari bigeze mu ma saa sita n’igice, ubusanzwe ni yo saha yo kurya iwacu. Nagiye ku meza nsanga Brad na Brandy bicaye ku meza bategereje ibyo kurya


*Celia:* None se uyu munsi turarya iki?


*Brandy:* Yewe sinzi ibyo turya kuko ni Julia wagiye mu gikoni


Mana yanjye, umukazana wanjye ni we noneho watetse. Ikibazo rwose ndabizi ntabwo azi guteka sinzi rero ibyo kurya ari butugaburire uyu munsi. Brad we ntiyanamenye ko naje yari yibereye kuri telefoni ye, ibi njye mbibonamo agasuzuguro


*Celia:* Brad ushobora kuzimya icyo giterefoni cyawe cyangwa ugakuramo ijwi?


*Brad:* Umva mama sinkiri umwana w’imyaka itanu ni we babwiriza icyo gukora cyangwa kureka. Telefoni niba igusakuriza shaka uko ufunga amatwi cyangwa nawe usakurishe iyawe


*Brandy:* Jyewe ndisonzeye muve muri ayo




*Julia:* Turarya ipilao niyo nabateguriye kandi muri buryoherwe rwose


*Celia:* Reka ndumva ntashaka kurya umuceri rwose ndawanga nawe urabizi


*Julia:* Umva mukecu, niba udashaka umuceri jya mu gikoni uteke ibyo ushaka si jye nakubwiye kwirukana Carole.




Umwe mu bakozi bandi yahise azana ibiryo ku meza


*Brandy:* Mperuka ipilao iba ari umutuku, umuhondo cyangwa icyatsi sindabona ipilao isa n’umukara tsiriri. Ndumva mpise mpaga rwose


*Celia:* Yewe si wowe gusa udashaka kurya nanjye nsanzwe ntarya umuceri ariko rwose iyi pilao ya Julia sinayirya




Julia yasigaye akanuye areba ibyo biryo bye buri wese yanze kuko uretse gusa nabi byari binafite impumuro yihariye rwose.


*Brad:* Jyewe rwose nikumburiye ibiryo bya Carole


*Julia:* Yewe niba ubikumbuye uzajye ujya kurya kwa ya nshuti yawe niho asigaye akora


*Brad:* Iyihe nshuti yanjye se?


*Julia:* Wa mukobwa w’umuturanyi niba ngo ari Veronica sinzi


Celia:* Ngo iki? Nashakaga ko iriya njiji ijya kure yanjye n’umuryango wanjye none ahubwo icyo yakoze ni ukuba hafi akajya gukorera ikigoryi cy’umuturanyi?


*Brad:* Mama uzatuke abandi ariko kuri Veronica twabipfa. Ikigoryi nta soni? Uramutunze se?


*Brandy:* Umva Brad twigire kurya resitora mwana


Bahise basohoka bajya kurya muri resitora, gusa ibyo si byo byari bindaje ishinga. Carole ndamuzi rwose afite akarimi gahora karegarega, azavuga ibyo azi rwose kandi sinzi impamvu ariko uriya mukobwa ndamwishisha rwose. 


*Julia:* Ese mukecu, ntukunda Veronica?


*Celia:* Reka rwose simukunda na gato. Afite ikintu ahisha muri we pee. Kandi ngomba kugishaka mpaka nkimenye


*Julia:* Icyakora sinzi ibyawe. Uriya mukobwa yagutwaye iki?


*Celia:* Icyo nkubwiye ni uko afite icyo ahisha kandi nzakivumbura vuba uko byagenda kose.


Nahise ngana mu biro byanjye, hari umuntu wa ngombwa nashakaga guhamagara. Nabanje kureba niba ntawe unyumva, nuko mfunga urugi nshyiramo ikare, maze ndahamagara.


*Celia:* Allo. Ni Celia, hari ikintu gikomeye nifuzaga ko unkorera.


*Peter:* Celia urabizi ko ikintu cyose wansaba nagikora nshishikaye rwose


*Celia:* Urakoze cyane. Ni wowe muntu rukumbi burya njya nizera


*Peter:* Nzahora mparanira ko icyo cyizere ugikomeza


*Celia:* Nshaka ko ushaka amakuru ku mukobwa utuye imbere y’iwanjye witwa Veronica. Byose kandi. Aho akomoka, amabanga ahishe, mbese buri kimwe kimwerekeye. Uranyumva neza?


*Peter:* Ahubwo kupa mpite ntangira akazi urabizi aho nerekeje amaboko nkorana umwete wose.


Uwo ni Peter, umwe mu bantu ntuma aho rukomeye bakankorera akazi kose. Imyaka 15 ishize yamfashije kwikiza umuryango ukomeye, umuryango wari ufite amabanga uhishe, twari dufatanyije ubucuruzi. Narabikijije ubundi ibyabo mbyigengaho, ubu ndavuga rikijyana rwose.


Uwo muryango bari abantu badashobotse, tutumvikanaga. Gusa uko nakomezaga kwibaza kuri Veronica sinzi impamvu byanzagamo iby’umuryango narimbuye. Nahise nibuka ko ngomba kujya gucecekesha Carole nuko mpita nerekeza yo. Ngeze ku muryango ndakomanga




*Carole:* Veronica wibagiwe iki se (Akingura)


*Celia:* Si Veronica wibeshye (Yinjira)


*Carole:* Uje gukora iki hano Celia ko nta kaze uhafite


*Celia:* Ese aha ni ho uwo Veronica aba? Aba mu nzu nziza uyu muvunamuheto gusa


*Carole:* Sohoka hano se vuba


*Celia:* Ariko aka ni akumiro, irebe wirebe ariko. Rwesamadongo nka we injiji itarize ni wowe umbwira utyo?


*Carole:* Uribuka ko ntakigukorera ariko?


*Celia:* Umva neza. Ntabwo uzi neza uguhagaze imbere, rero niba ushaka amahoro ndagutegetse ngo urare uvuye muri uyu mugi ujye kure yanjye




*Veronica:* Kuva ryari basigaye baza gutanga amategeko mu rugo rwanjye?


Narahindukiye mbona uwo ngo ni Veronica ahagaze inyuma yanjye mu muryango


*Celia:* Veronica nishimiye kukubona


*Veronica:* Jyewe rero ntabwo binshimishije rwose


*Celia:* Yewe nagatangaye koko, ndabona ari injiji ebyiri zisigaye zibana




*Veronica:* Umva ubanza wibeshye ahantu winjiye cyangwa ukaba ufite ibishorobwa mu mutwe. Umuryango urafunguye *NSOHOKERA MU NZU*


*Celia:* Umva muko nta muntu wigeze…




*Veronica:* (Yikubita mu mutwe) Ehhhh, umva nsohokera mu nzu vuba ibisazi bitaramfata se nkakwereka aho mbere injiji wa kagore we 


Nabonye bikaze numva nta kindi nakora uretse gusohoka aho. Gusa abonye uwo yiterereza uyu Veronica, ajye njye, azambona. Ubu kuri lisiti ni we nimero ya mbere mu banzi banjye




*Veronica*


Uyu mugore wibwira ko yica agakiza ni cyo gihe ngo mwereke ko byose bishoboka kandi ko ntari agafu k’imvugwarimwe. Iyo ngira uburyo mba mushoje neza neza ariko nako reka mbanze mwice umutima ababare azapfe ari kwisiga akisanga


*Carole:* Mabuja urakoze cyane kumunkiza


*Veronica:* Nta kibazo mama. Ngiye koga rero ndaje




Numvaga nkeneye kuruhuka bihagije. Gusa maze koga nibutse ko nta telefoni mfite, nuko numva ngomba kubanza kujya gushaka telefoni nahise nsohoka ngo mfate imodoka ngende ariko ntarakingura urugi rw’imodoka numva inyuma yanjye umuntu


…: Nyakubahwa Veronica nako Angela, mumeze mute?




*_Ayiweee. Uyu ni nde umuvumbuye se kandi? Cyangwa ni Peter ushaka kumenya neza ko ari uyu bacyeka? Agace ka 29 ntuzagacikwe_*

Comments