logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
.
∆∆ Episode 19 ∆∆
.
Duheruka Papa Cloy abwira abana be ndetse na bamwe bagize family yabo ko hari ikibazo cyabaye kumurambo wa Mama wabo.
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Abana n'abagize umuryango barikanze.  Gaza ahari umurambo baratwikurura ngo barebe niki cyabaye kumurambo.
Mukureba babona umurambo wumagaye cyane ndetse wabaye umukara cyane nkaho washiririye. Ndetse babona anariho ikimenyetso cy'umusaraba ucuritse. Bose barikanga baranatungurwa!
Moses ati" Papa ibi n'ibiki byabaye kuri Mama?
Papa Cloy ati" Nanjye simbizi.
Cloy ati" Nonese abaganga basonuye ko byagenze gute ?
Papa Cloy ati" Abaganga nabo ntabwo bazi uko byagenze.
Uncle wa Cloy ati" mana nyirijuru!
Papa Cloy ati" bose nabo byabacanze.
Moses ati" nonese ubundi bavuze ko gupfa kuriya byatewe niki?
Papa Cloya ati" babuze inkomoko y'ibyateye urupfu rwe rumeze kuriya. Kubera ko  ntibigeze banabona ko wenda yaranarwaye indwara itazwi.
Cloy ababaye ahangayitse cyane ati" ubwo ahari Mama yishwe n'amarozi.
Uncle wa cloy ati" amarozi se ntabwo byari kugaragara.
.
Moses akomeza kwitegereza Mama we. Akareba umusaraba umuriho ucuramye.
Moses ati" ese ahubwo murabona atari imigenzo yakoreweho?
Papa Cloy ati" oya wivuga ibyo bintu. Imigenzo se yakoreweho n'abande ko muri family yacu tudaterekera.
Sifa ati" ndibaza.  None ubwo uku ameze uku harabaho umuhango wo kureka abantu bakaza gusezera ku murambo.
Uncle wa Cloy ati" murabona se bishoboka.
Sifa ati" none abantu barashyingura batasezeye umurambo se ?
Papa Cloy ati" aho kwiteza abantu se !?
.
Kurundi ruhande, Katiana yicaye muri salo muri apartment ye abamo. Arimo kunywa kuri ya juice. Hashize akanya mu nzu ye haza igihu kijimye cyane kirimo kwakamo umuriro ukoze mu ishusho y"umuntu.
Muri icyo gihu hatangira kumvikanamo ijwi rivugana na katiana.
Iryo jwi riti ati" Katiana! Twanejejwe n'imirimo yawe.
Katiana araseka ati" nanjye nshimishijwe nuko nyagasani wanjye ashimye imirimo yanjye.
Ijwi riti ati" Komeza neza imirimo yawe, tugere ku ntego zacu. Ikamba ryawe rirateguwe 
Katiana ati" ndimo kwita kuri burikimwe cyose. Kandi bizagenda neza kuva abantu buzuye ubwibone n'irari ry'ubusambanyi. Ibyo ni inzira yoroshye izatuma mugera kuri roho ya buri wese.
Ijwi riti" Ngaho komeza utera intambwe.
.
Igihu kiragenda. Katiana araseka.
.
Tugaruke mu rugo kwa Cloy. Moses nyuma yibyo bamaze kubona byabaye kuri mama wabo. Asohotse mu nzu yumiwe yataye umutwe. Velas aramubona maze agenda amusanga amugeraho.
Velas ati" Moses komera mwana.
Moses yataye umutwe ati" Ibayabye kuri mama biteye ubwoba.
Velas ati" Nonese mu maze kumenya icyateye urupfu rwe ?
Moses ati" Oya. Byose ni amayobera.
Velas ati" uravuga ibiki?
Moses ati'" Abaganga ntabwo bigeze babona icyateye urupfu rwe. Ahubwo hari n'ibindi biteye ubwoba byabaye kuri Mama. Wagira ngo ni imigenzo yakoreweho.
Velas arikanga! Ati" yakoreweho imigenzo?
.
Moses aba yibutse ko ntakintu bagombaga kuvuga. Baribafashe umwanzuro ko ntakintu kigomba kujya hanze. None Moses yisanze amaze kuvuga.
Velas ati" mama wawe se ni gute yakorerwaho imigenzo.
Moses ati" man nataye umutwe sinzi nibyo mvuze.
Velas ati" mwana ndi hafi yawe. Wambwira kugira ngo ushire agahinda.
Moses ati" ntacyo.
Velas aramufata ati" Moses wanyizera. Imigenzo wavugaga yaba yarakorewe kuri Mama wawe ni iyihe ?
Moses ati" Sinzi ibyo ndimo kuvuga nanjye man
.
Velas arabibona ko Moses ahise yisubira ariko ko hari ikintu gikomeye azi kandi yaragiye kuvuga.
.
Bidatinze, abantu babona isandugu irasohowe bashyira mu modoka. Abantu bamwe na bamwee batangira kwibaza impamvu umurambo ujyanwe hatabayeho wa Muhango wo gusezera.
Velas arabibona nawe maze areba Moses ati" nonese ko mbona umuhango wo gusesera kumurambo utabayeho?
Moses ati" ubundi se ibyo aba aringombwa cyane.
.
Moses ahita ava imbere ya Velas aragenda. Velas asigara atekereza byinshi acyeka byinshi. Yibuka amagambo moses yaramaze kuvuga ko wagira ngo Mama we hari imigenzo yakoreweho. 
Agihe akibyibazaho , abona Cloy asohoka ari inyuma y'abari batwaye isanduku. Yitegereza imiterere ye. Anibuka nuko Cloy yanganaga mbere yuko abura. Cloy yari Umukobwa uraho gusa. Adafite ikibuno asigaye afite.
.
Berekeje ku irimbi bajya gushyingura.  
Sam na Ruby baza aho Velas ahagaze.
Sam ati" kubera iki hatabayeho gusezera umurmbo?
Velas ati" nonese ibyo ninjye murimo kubibibaza.
.
Imihango yose ibera ku irimbi iraba. Hageraho umwanya wo gushyiraho indabo. Abantu bagenda bashyiraho bahereye kuri family. Cloy agezeweho agiye gushyiraho indabo , ahita abona Mama we arimo kumureba n'ubundi arimo kuruka amaraso , maze arikanga agwa kuruhande agwa agaramye.
.
The next Episode 20

Comments