Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dukomezanye na Veronica_*
Nyuma yo gukubita icupa Ryan mu mutwe akagwa hasi nahise mupfura imisatsi mike ngo nzayihe Julia tuzayifashishe mu guhimba ibisubizo bya DNA, ni jye nzi uko bizagenda.
Nahise nsohoka aho nsubira mu modoka.
*Veronica:* Ryan atumye ntabasha gukurikira neza Celia
*Leon:* Ese wanyemereye ikibazo cya Ryan nkagikemura burundu koko
*Veronica:* Nguhaye uburenganzira rwose kuko akomeje kwitambika gahunda zanjye zose kandi uko ntinda kumwikiza ni ko ibyanjye bishobora kuzamba.
*Leon:* Ubwo ubinyemereye bibaye inshingano zanjye rero.
*Veronica:* Gusa ndumva nshaka kurangiza na Celia kuko ndarambiwe kandi urugamba rutinze rutwara benshi
*Leon:* Biroroshye ariko. Isasu mu gahanga bikaba birarangiye
*Veronica:* Oya si uko mbishaka nshaka ko azabanza akababara kandi akansaba imbabazi rwose akabona ko na we burya yababazwa.
Sinzi umunsi nzamufata azi neza ko ari jyewe Angela yashatse kwica mu myaka 15 ishize Imana igatabara uko azumva amerewe ariko uwo munsi ndawifuza.
Nkiri muri izo ntekerezo nahise mbona Celia asohoka muri ya nyubako, ku maso habonekaho uburakari budasanzwe, akurikiwe na Owen, bajya mu modoka.
Natwe twarabakurikiye twitonze ku buryo batanaducyeka kugera ubwo bagiye ahantu hitaruye gato umujyi, baparika imbere y’inzu nziza cyane. Natwe twaraparitse mpita nsohoka mu modoka numvaga nshaka kumenya neza ibyo ari gupanga.
*Leon:* Mabuja itonde ushobora kuba ari umutego bavumbuye ko tubari inyuma
*Veronica:* Oya Leon ngomba kumenya ibijya mbere rwose.
*Leon:* Reka rero nguherekeze. Ubu ikintu nakora ni ukukurinda kuko nubwo nahemukiye John ariko nzi ko icyo ashyize imbere ari uko uba muzima.
Naremeye turagenda bwombe tubasha kwinjira muri ya nyubako binjiyemo, twikinga inyuma y’igikuta aho twabashaga kubumva neza.
*Owen:* Iyi nzu ni nini kandi yavamo menshi. Uburyo bwo kuziba icyuho bwihuse ni ukuyigurisha
*Celia:* Kigoryi ntabwo nshobora kugurisha inzu yanjye. Icyo nshaka kumenya ni gute mu kanya nk’ako guhumbya konti zanjye zose zashizeho amafaranga ntanazi aho yagiye
*Owen:* Rwose si jye wibye amafaranga yawe
*Celia:* Urumva nakwizera nte koko? Wahemukiye Gregorio, ni iki kinyizeza ko nanjye utampemukira?
*Owen:* Ibyo ariko sinabikora Celia
Nabonaga ko bigana aho nshaka niko kubwira Leon akuramo telefoni atangira gufata amashusho kuko isaha n’isaha byari kugera aho Celia amurasa rwose
*Celia:* Umva winsakuzaho kuko kuva na kera wifuje gukira utavunitse niyo mpamvu waba ari wowe wabikoze cyangwa atari wowe icyo ngiye gukora ni ukukwikiza kuko ntacyo ukimariye
*Owen:* Ntunkange kuko mfite amakuru yawe menshi natanga ugafungwa burundu ukazapfiramo. Utazicuza rero
Yahise akora mu isakoshi amutunga imbunda
*Celia:* Hagati aho rero ndumva ukwiye kuba ugiye ahacecekerwa
*Owen:* Mbabarira Celia kuko urabizi nunyica ntabwo ibisigaye uzabyikuramo kandi ukeneye umucungamutungo w’umuhanga nka njye
*Celia:* Nakwihanganiye imyaka 15 yose rero ubu singukeneye na mba.
*Owen:* Ugiye kumpora ubusa ariko kandi mfite umuryango ngomba gutunga. Gira impuhwe tuzafatanya gushaka uwabikoze
Ntiyaretse arangiza kuvuga yahise amurasa amasasu abiri mu mutwe, Owen apfa atyo imbere yacu dufata amashusho rwihishwa.
Yahise afata icupa rya whisky ubundi aranywa ubona ko anejejwe n’ibyo amaze gukora.
Twahise tuva aho tujya mu modoka ubundi turagenda
*Leon:* Mabuja ubu se ni iki gikurikiraho?
*Veronica:* Nshaka ko ukora uko ushoboye ku buryo iyi video igera kuri Wellars.
Twahise tugana iwanjye, mu nzira nagiye nshyira ya video kuri flash disk nifashishije mudasobwa nari nitwaje, kuko nta wamenya telefoni yanameneka cyangwa ikibwa.
Ya flash nayihaye Leon aragenda nanjye njya mu nzu mpita mpamagara Julia ngo aze andebe byihutirwa.
Nari mutegereje numva barakomanze njya gukigura nzi ko ari we ariko nsanga ni Clark. Uyu na we akwiye kujya kuri lisiti y’abo kwikiza kuko arakabije.
*Clark:* Nzanywe n’ikibazo kimwe gusa
*Veronica:* Ushaka kumenya gereza uzafungirwamo se?
*Clark:* Reka kungerageza Veronica, kuba unzi neza wakabaye uzi icyo nshoboye
*Veronica:* None uragenzwa n’iki hano?
*Clark:* Veronica uri nde ubundi koko? Nifuza kumenya uwo uri we rwose
*Veronica:* Ahubwo wowe kuki uri kunyikururaho cyane unshakaho iki?
*Clark:* Iyo tuba tutararyamanye simba nkwirukaho, urankurura ariko sinkuzi
*Veronica:* Ntakubeshye uri gukina n’umuriro
*Clark:* Gukina n’umuriro mbikunda kubi rero
Ninjiye mu nzu arankurikira
*Veronica:* Ese kuki ukorera Celia?
*Clark:* Hanyuma se wowe kuki wanga kunyibwira?
Yaranyegereye atangira kunsoma ku itama, amanukira ku ijosi ari na ko ankorakora ku kibero dore ko nagiye gukingura nambaye ishati ndende gusa kuko numvaga ari Julia uje. Numvise ubushagarira bumfashe ariko kuko nari namaze kumenya neza uwo turi kumwe sinatumye amarangamutima andusha ingufu, gusa nanjye namusomye ku rutugu byo kumushotora
*Veronica:* Ubanza ukunda gukina nanjye ariko
*Clark:* Yego kandi ndi umukinnyi mwiza.
*Veronica:* Ubu rero ni jye nyoboye umukino
Yarandebye aramwenyura arisohokera nta kindi arengejeho.
Akijya gusohoka yakubitanye na Julia wari uje kundeba
*Julia:* Uyu mugabo yakoraga iki hano? Ntumbwire ko muryamana
*Veronica:* Reka kwivanga mu buzima bwanjye bwite ntibukureba
Nahise muhereza ibahasha irimo imisatsi ya Ryan
*Julia:* Ibi se ni ibiki?
*Veronica:* Ni imisatsi ya Ryan, uzifashisha ugatuma DNA ipfa ikaba uko ushaka
*Julia:* None se ko ntazi uko nzabikora koko. Nari nzi ko ari wowe uzabikora?
*Veronica:* Ese ibyawe ni ukumansura gusa ntunatekereza? Tekereza basi rimwe icyo wayikoresha iyi misatsi
*Julia:* Nutamfasha rwose simbibasha. Nubundi wamfashije
*Veronica:* Wowe umunsi wo gupima DNA ya Fernando bazakenera imisatsi ye. Uzakora uko ushoboye uze kugurana amabahasha baze gupima umusatsi wa Ryan bazi ko bapimye Fernando.
*Julia:* Ahuii biragoye ariko nzabikora. Urakoze weee
*Veronica:* Taha rero, nusohoka unkingire ngiye kuruhuka.
Nahise nzamuka kuryama nari nkeneye gushyira ubwenge ku gihe kuko ubu urugamba rurakomeye
*_Dusubire kuri Ryan_*
Nakangutse nibuka neza amagambo Veronica yambwiye. Nta wundi mwanzuro nari mfite uretse kubwira ukuri kose Celia kuko byibuze ni we wari kumfasha kuvana Veronica mu nzira. Nasohotse ngana mu modoka yanjye mbona Veronica ari kumwe na ya mbwa imurinda ngo ni Leon.
Nahise menya ko asigaye acunga Celia, mbona bamukurikira kugera yinjiye mu nzu. Nahisemo noneho guha gahunda Celia akansanga iwanjye, ni ho nari nizeye umutekano kurenza ahandi.
Celia ntiyatinze kuza aherekejwe na Amber
*Celia:* Nshaka kumenya ikintu cy’ingenzi ushaka kumbwira
*Ryan:* Nzi neza umuntu ushaka kurimbura umuryango wawe kandi uyu munsi niyemeje kumukubwira
*Celia:* Noneho nta mafaranga ugishaka rero?
*Ryan:* Ubu se ko ubukene bwakwishe nawe koko ngusonge ugurishe inzu ngo umpe amafaranga?
*Amber:* Uyu mugabo ari kudukinisha nk’uko Clark yabivuze.
Celia yatangiye kuraranganya amaso aho turi, yacyekaga ko ari agatego ahari namuteze
*Celia:* Ryan niba uvuga vuga kuko kuva twahura sinakwizeye n’ubu sinkwizeye.
*Ryan:* wikihuta Celia. Mfite ikintu nshaka kukwereka kandi niba ushaka ko Wellars akibona mbere yawe waborera muri gereza.
Nari mfite flash disk nakuye aho bashyira amabaruwa ya Wellars. Ubwo nabonaga ko Leon ari gukurikirana Celia naketse ko hari ikintu bashaka nibwo namukurikiye kugera ubwo nabonaga ashyira ibaruwa kwa Wellars nanjye ndayihakura nsangamo flash disk iriho video ya Celia yica umuntu.
*Celia:* Uravuga ibiki?
Nahise mfungura mudasobwa ncomekaho ya flash
*Ryan:* Ni agafilimi gato wakareba.
Yayirebye ahita asakuza cyane
*Celia:* Iyi video wayibonye ute? Wamfashe amashusho wa kigoryi we?
*Ryan:* Aha ni iwanjye winsakuriza kandi si jye wafashe iyi video. Ushaka wanshimira ko natumye itagera mu maboko ya Wellars kuko ni we yari igenewe.
*Celia:* Iyi video yaba yafashwe na nde koko ko nta muntu wari ahantu nari ndi
*Ryan:* Niba nabashije kuyibona rero umenye ko uwayifashe ashobora kuba afite kopi nyinshi
*Celia:* Ndakwinginze mbwira uwo muntu weee, ndumva nsaze neza neza
*Ryan:* Hashize imyaka 15 wishe umuryango wa Gregorio gusa umurambo wa Angela ntiwigeze uboneka, bivuze ko atapfuye
*Celia:* Ibyo ubizi ute se ?
*Ryan:* Ahahise hawe ndahazi erega wahoze uri akagore k’agakene utarica umuryango wa Gregorio na Patricia ngo utware ibyabo, gusa ibyago byawe Angela yararokotse ni we uri kuguhiga kandi akuri hafi
*Amber:* None uwo Angela ari hehe?
*Ryan:* Ikibazo kiza cyane. Kugisubiza byo ntibiri bworohe konti yanjye itaruzura.
*_Urugamba rurakomeye noneho. Ubu se noneho Veronica natangwa biragenda bite? Agace ka 77 ntuzagacikwe_*
Comments