Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 13
.
Duheruka Rome ubwo yagarukaga kwa Muganga abona Mushiki we azanwe kwa muganga ameze nabi cyane.
.
Story by chris Nandi Ishimwe.
.
Rome akibibona kuko yabibonerega kure yaje yiruka cyane , agera kuri ambulance abona Mama we ahita amuhobera.
Mama we arahangayitse cyane.
Rome ati" Mama byagenze gute habaye iki?
Mama Rome ati" uku ubibona.
.
Rome areba mushiki we ameze nabi cyane. Bamushyira ku gatanda, abaganga baramwirukankana.
Mama Rome na Rome barakurikira. Umwaha bamuzana muri operation room. Abaganga batangira kumwitaho vuba vuba bamukorera ibyibanze.
Rome na Mama we bari hanze y'umuryango barahangatse barategereje.
Mama Rome areba Rome ati" Nubwo mushiki wawe aje hano urabizi ni ikibazo gikomeye.
Rome ati" Mama ibyo tube tubyirengagije.
.
Doctor Fabien niwe uyoboye Operation yo kumwitaho. Bamaze gukora ibyibazanze arasohoka
Rome aramubaza ati" Doctor , mushiki wanjye bimeze gute ?
Doctor Fabien ati" Sophie akeneye impyiko vuba byihuturwa. Bitabaye ibyo asigaje igihe gito cyo kubaho
Doctor Fabien arikomereza. Rome na Mama we babona Sophie akuwe muri operatiom room bamujyana mu cyumba rusange agomba kuba arwariyemo.
Rome na Mama we baza kumureba. Sophie arasinziriye. Mama yicara ku gitanda.
Mama ati" Turakora iki tuzakura ye doner
Rome yihanagura amarira ati" Birambabaza cyane kuba hagati yanjye nawe ntanumwe wabasha kumuha impyiko.
Mama ati" njyewe agahinda karanyica cyane.
.
Tuze muri cya cyumba Crea arwariyemo. Clemance yicaye aho hari aka office gato bamukoreye aho aba acunga Crea isaha ku yindi.
Arimo kurya, bamuzaniye ibyo kurya bitandukanye. Crea aba yumva impumuro yabyo ariko nyine atabasha kubibona.
.
Nyuma ya kanya, gato umuti usa nutangiye kumushiramo. Afungura amaso, yumva umubiri ntabwo ukora waragagaye ariko agerageza kuwukoresha. Akurara akaguru gake ngo yumve ko imitsi ikora. Bikundamo gake.. arahindukira arega Clemance. Clemance yarangiye kucyo kurya yizihiwe ntabwo abona ko Crea yakangutse.
.
Crea akoresha utubaraga duke afite aramanuka ava kuri icyo gitanda. Aza agenda gake adandabirana ariko akikomeza. Ibaze nawe umunt umaze imyeka irenga ibiri bamutera imiti yo kumugagaza imusinziriza.
Agera hafi ya Clemance. Clemance ntabwo aramubona.
.
Tugaruke mu cyumva rusange Sophie arwariyemo arakangutse abona ari kwa Muganga. Arikanga abona Mama we na Rome bari iruhande rwe.
Sophie ati" nageze hano gute ?
Mama ati " Sophie tuza uzi uburyo ujya utungurwa.
Sophie avugana amarira ati" nongeye kubagore nubundi.
Rome ati" Sophie tuza.
Sophie arabareba aratuza.
Mama amukoraho ati" ntabwo uri ikibazo kuri twe. Twavuze ko tuba twuzuye iyo turi 3
Sophie abarebana agahinda ati" mu mbabarire.
Rome ati" Sophie iyo uvuze gutyo nibwo undakaza.
Sophie ati" ntabwo nongera. Ariko nanjye birangora.
Rome ati" turabizi ariko dufashe ukomere.
Mama ati" ahubwo nkushakire iki hanze cyo kurya?
Sophie ati" nshaka makaroni.
Mama ati" reka njye kubigushakira.
.
Mama Rome aragenda.
.
Tugaruke muri Vip room. Crea yageze kuri Clemance afata kuto ayishyira kwijosi. Clemance arimo gutakamba amusaba ko atabikora.
Crea avugana ijwi rito kubera akuka gake ati" mu nkure hano cyangwa niyice birangire.
Clemance ati" Shyira kuto hasi mpamagare President.
.
Crea yibuka ibigambo Umugabo we yigeze kuza kumuvugira hejuru. Amaze kubyibuka azunguza umutwe at" Oya hamagara Police.
Clemance ati" mpamagare police yiki se kandi nyakubahwa.
.
Crea ati" urahamagara cy?
Clemance ati" reka mpamagare umuyobozi w'ibitaro
Crea arabyanga atangira kwikata. Clemance ashaka kumwegera ngo amufate amwake icyuma. Kandi azi neza ko haramutse hari ikibaye kuri Crea , nawe bitamugendera neza.
Akomeza kumusaba amwinginga kutihemukira.
Crea ati" ndavuze ngo hamagara police. Cy birangire kuko nubundi ko munyica gake gake.
.
Udacikwa na Episode 14
Comments