Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
TUGARUKE UBU
Ubwo Kimonyo yakomezaga kubaza ibyerekeye umugore we utaramusuye na rimwe muri gereza aho yari afungiye, bagenzi be bakomeje kujya barebana ubundi bagakora uko bashoboye kose bagahindura ikiganiro kuko bumvaga badashaka ko agifungurwa ahita amenya byose
Wenda muribaza uburyo ibyabaye byose atabimenye ariko aho yari afungiye nta makuru yashoboraga kumugeraho atayahawe n’abamusuye kandi yasurwaga na za nshuti ze n’abana be gusa kandi abo nta kintu na kimwe bashoboraga kumwibwirira
Abana bari barabujijwe kugira icyo bamutangariza naho inshuti ze na zo ntabwo zifuzaga ko yata umutwe aho afungiye.
Gusa byageze aho Gatare arembuza Gasana bajya ku ruhande
Gatare: none se musaza dukomeze tubigire ibanga cyangwa tumubwire
Gasana: ndabona kumubwira ari byo byaba byiza kurenza ko we yaza kubyivumburira kuko uko byamera kose ari burare iwe kandi naharara akabona umugore adahari, ari bubaze abana aho nyina yagiye kandi noneho simpamya ko babigira ibanga.
Gatare: turabihera hehe sasa ko ntashaka ko ata umutwe
Gasana: akenshi burya abantu bavuye gereza baza biteguye gusanga hari byinshi byahindutse. Ikindi kandi kuba umugore we ataramusuye muri gereza na yo ni indi mpamvu yatuma abasha kubyakira vuba.
Gatare: sha gusa birakomeye ariko ndumva wa mugani ntayandi maherezo reka tugende tumuhe amakuru yose uko yakabaye ubwo ibisigaye arabyimenyera ntakundi nyine
Bahise basubira aho bari bicaye
Gatare: ese muvandi, ni ikihe kintu uvuye gereza ukumbuye kurenza ibindi
Kimonyo: sha ikintu cya mbere nari nkumbuye ni abana banjye. Ubundi nari nkumbuye umwuka wo hanze, kumva nyine ko mfite ubwisanzure, uburenganzira bwo gukora icyo nshaka igihe nshaka nkajya aho nshaka. Ariko gereza mwe murayizi? Ibintu byose urabitegurirwa utabigizemo uruhare. Ibyo urya, unywa, icyo ukora, aho ujya, sha ni danger
Gasana: uretse ibyo utubwiye se ubwo ntakindi ukumbuye koko utabeshye?
Kimonyo: ikindi nakabayw nkumbura ni umugore wanjye ariko se umugore maze imyaka 5 ntabona ntazi amakuru ye koko, umugore wagize uruhare mu gufungwa kwanjye, yego ndamukumbuye ariko bidakabije
Gacupa: ariko se buriya wamurenganya koko? Yego ndabyumva byarakubabaje ariko wishyize mu mwanya we rwose wasanga nta kosa rinini afite pee. Sinzi uko nabisobanura ariko rwose ntabwo jyewe namurenganya cyane. Gusa nyine yagombaga kurengera umugabo we aho kumutanga amuha rubanda.
Kimonyo: ibyo rero ni byo binshengura umutima gusa ubu nariyakiriye kandi naragorowe bihagije ku buryo inzika nari mufitiye numva yashize rwose nta kibazo gikomeye mufiteho.
Bakomeje kumubwira ibyo bisanzwe bameze nk’aho barimo kumutegura mu mutwe kugera ubwo Gatarw yaje gukorora ubundi abanza kwitsa umutima abona kumubwira
Gatare: rero muvandimwe nyuma yo gufungwa kwawe habaye byinshi binyuranye mu rugo rwawe kandi ni bimwe mu byatumye utabona umugore wawe agusura muri gereza. Twagiye twanga kubikubwira ugifunze ariko ubu wafunguwe ndumva nta mpamvu yo kubiguhisha rwose pee. Yego ni amakuru atari meza ariko ndakeka ko wamaze gukomera mu bwonko ubu nta cyagukanga ngo kigukure umutima na kimwe.
Kimonyo: nta kintu ubu cyankanga kirenze ku kuba narakatiwe imyaka 25 nzira amaherere. Nako sinzi kuko namwe kubibumvisha byarangoye n’ubu sinzi aho nahera mbibumvisha
Gasana: erega iyo ingingo zigushinja zihari kandi zumvikana naho izikurengera wazishaka ntuzibone, ubwo se urambwira ko ari iki kindi wavuga cyangwa wakora koko? Nawe ishyire mu mwanya wacu. Ahubwo ubundi nubwo wenda twaba tukugaruye inyuma utarabwirwa ibindi jyewe sindumva aho bahereye baguha imbabazi kuko ubundi uwakatiwe azira gusambanya umwanya muto noneho wowe hari hanageretseho gutuma abura ubuzima, ntabwo we ajya ahabwa imbabazi. Wowe byagenze bite ngo uzibone
Kimonyo: ese ubwo mwagizengo kubona imbabazi hariya biba byoroshye? Ni nka kuriya mu ishuri buri mwaka bakora deliberation bareba umwana kuwundi bibaza niba yimuka cyangwa asibira kera bwo banarebaga niba bamwirukana. Natwe rero niko biba bimeze buri munsi baba bagenda batwigaho uko twitwara mi bandi kandi banasuzuma neza ibyo wazize, ku buryo bagenda banakubaza ibitandukanye. Rero ni uko nisanze nahawe imbabazi kuko sinigeze nandika nzisaba
Gacupa: ifungamutwe ryawe se shahu wazisaba
Kimonyo: si ugufunga umutwe ahubwo gusaba imbabazi biba bivuzeko cya kindi wafungiwe ubwo nyine ucyemera kandi wagikoze. Jyewe rero murabizi naburanye mpakana nubwo ibimenyetso byerekanaga ko icyaha koko nshobora kuba ari jye wagikoze. Gusa ubu nungutse ubumenyi bwinshi rwose niteguye guhindura ibintu. Munyibwirire ahubwo ibyo mu rugo rwanjye ndabona mwatinye kubimbwira ubanza bikanganye cyane.
Gatare: oya ntabwo bikanganye. Reka ngerageze mbishyire mu ncamake kuko mbirambuye bwakira tukiri hano. Ubwo wafungwaga natangiye kwita ku rugo rwawe uko nshoboye, abana nkamenya ko biga neza, barya bikwiye ndetse nta kindi kibazo bafite.
Kimonyo: sha warakoze cyane kandi nicyo umuvandimwe wese yagakwiye gukorera undi igihe adahari.
Gatare: umugore wawe yakomeje kwitwara neza singiye kumubeshyera ariko nyuma yaje guhinduka bitunguranye atangira kwitwara ukuntu kutari kwiza. Nakabaye mbyumva kuko na we ni umuntu ariko ikosa yakoze niryo ryatumye numva mbabaye
Kimonyo: ntumbwire ko yasuzuguye umuryango kuko ibyo nanjye sinabyihanganira rwose pee
Gatare: kuwusuzugura ntacyo byari bitwaye ahubwo umubiri waramunaniye urangije uramutamaza.
Kimonyo: yinjizaga abagabo iwanjye nabyumvise wikigora. Ubu Ari hehe?
Gatare: ihangane ariko wumve byose uko byagenze. Kuba yari kuryamana ntabwo jye namurenganya, umubiri uryana ukwawo noneho imyaka 25 wari ugiye kumara utari mu rugo, abagore bayihanganira ni bake. Gusa we byarenze aho ahubwo ahinduka nk’uwinjiwe n’undi mugabo ari na byo byambabaje cyane kuko nabonaga ko uburere bw’abana ari bwo bugiye kuhangirikira. Ubwo rero naje gufata umwanzuro njya kumureba ngira amahirwe bikubitana n’uko uwo mugabo yari yaje ahari
Kimonyo: ese ubwo baratinyukaga bakandyamira mu buriri nta soni bafite we? Rubanda rushushwa nabi pee.
Gatare: nicyo cyambabaje kurenzaho nanjye. Mwa bagabo mwe burya nunasambanya umugore wabandi basi uzagerageze wubahe umugabo mugenzi wawe. Nawe kandi wiyubahe. Kuryama aho mugenzi wawe arara cyangwa yararaga rwose ni ububwa n’ubutindi.
Gacupa: icyakora nigeze gushwana na madame dupfuye amafuti niko navuga ni uko numva arivugishijwe ngo mbishatae na hano nabihakorera. Umva naramubwiye nti nushaka uzajye mu isoko ubikoreremo uzataha nkwakire ariko niyo nasanga umugabo wundi ahagaze mu cyumba cyanjye byonyine nta n’ikintu mwakoze, wasohoka ujyana na we kandi sinazaza kugucyura bibaho.
Gasana: jyewe no gusanga umugabo ntazi ari iwanjye ngo yaje kudusura ntahari ubanza ntabyihanganira ako ni agasuzuguro kajoga inyo rwose pee.
Kimonyo: mumbwire iby’iwanjye naho ibyo byanyu birabareba. Gusa umugabo wese akunda kubahwa no guhabwa agaciro iwe. Ibyo birasanzwe
Gatare: uwo munsi rero umugore wawe namuhitishijemo kimwe mu bintu bitatu byashobokaga. Namusabye kwaka gatanya kuko byemewe hanyuma ubwo akaba afite ubwisanzure. Bitaba ibyo akampa abana nkabajyana iwanjye kubarera kuko ntifuzaga ko abasambanira mu maso, ubwo ariko imitungo wasize akagira iyo arekura izajya ivamo ibirera abana. Cyangwa se nanone akamera nk’uwahukanye tukabimenya akazagaruka ufunguwe ariko ntakomeze gusambanira mu maso y’abana.
Kimonyo: sha ubanza ari wowe wenyine tuvukana kuko nanjye ni uko nari kumuhitishamo. Hanyuma rero ahitamo iki?
*Ari wowe wahitamo iki? Agace ka 10 ntuzagacikwe.*
Comments