Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Uncle Emile wa Click Man avuga ko bagiye kubyutsa ikirego cyo guhangana na Leta.
,
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Tony mu masaha ya mugitondo, Zawadi na Grace niho baraye barimo kwitegura Bambara.
Tony nawe ari mu gikoni arimo gutanganya ka cyayi.
Muri ako kanya Saranda nawe aba aramukiye aho abona Zawadi na Grace araseka.
Saranda ati” Niko we mutambwira ko mwaraye hano
Zawadi ati’ Niho twaraye rwose.
Saranda ati” Ariko muri mu gapangu nyabaki gatuma munyibeta.
Zawadi ati” Ntago tukwibeta ariko nanone ntago wakajyamo kuko wavuze ko twakugiriye inama mbi yo gutandukana na Click Man
Grace areba Saranda ati’ Ariko ubundi uvuga ko twakugiriye inama mbi umwanzuro ntiwari amahitamo yawe? Uretse ko n’inama twaguhaye atari mbi kuko twarebaga icyakugirira umumaro ntao twari tuzi ko bizaragira kuriya.
.
Saranda aricara Tony azana icyayi muri Saro.
Saranda ati” Ntakibazo ibyo byarangiye kuko n’ubundi namaze kubona inzira ngiye kwisubizamo Click Man.
Tony ati” Saranda sinzi ko bizakorohera kuko biba bigiye cyane kongera gusana icyo washenye.
Zawadi ati’ Wimutera ubwoba. Kuva ariwe wagishenye azi n’uburyo bwo kuroshye bwo kongera kugisana
Tony ati”Ngaho nomneho nimunamufashe kongera gusana kuki ajya kurusenya nimwe mwamutije umuhoro.
Grace areba Tony ati’ Ese ko mba numva ushaka kwikuramo nukugira ngo abe ari wowe uba mwiza muri twe? Uretse ko twe tutamufashije kurusenya ahubwo twamuhaye ibitekerezo byamufasha kwihitiramo ikizima.
Saranda arabareba ati’ Mureke gusigana n’ubundi mfite uko nzabyikorera.
Zawadi araturika araseka ati’ Mbese wamaze kumva ko wihagije
Saranda ati” Oya suko nihagije ariko nshaka kubikora mu buryo bwanjye. Cyane ko ari najye uzi Click Man kuruta undi muntu wariwe wese.
Baramureba.
.
Kurundi ruhande Click Man na Uncle we Emile bari mu modoka barimo kugenda baganira. Click Man agiye mu kazi.
Emile ati ati” Click Ugomba kureka ubwoba ukanyumva, nawe uri mu bakeneye kubona ubutabera. Reka dusozeibyo twari twaratangiye cyera.
Click Man abitekerezaho
Emile ati” Amaraso y’abapfuye twituma amera nkaho yamekeneye ubusa.
Click Man aramureba ati: Uncle suko ntakumva ariko biragoye
Emile ati” Umva nubwo bigoye ariko ntakirusha ijwi kuhera kure.
Click man aramureba. Baba bageze ku kazi aho Click akora aparika imodoka.
Emile aramureba ati” Click abantu turikumwe bakeneye kongera kumva ijambo ryawe.
Click Man abitekerezaho.
Emile aramureba ati’ Nizere ko uza guhitamo ikintu cyiza cy gukora.
.
Emile ahita ava mu modoka ye aragenda. Click Man nawe ava mu modoka yinjira mu nyubako bakoreramo.
Agiye kugera kuri Office ye abona Fanny niho ahagaze, arakomeza aza amusanga amugezeho aramureba cyane.
Fanny ati’ Nananiwe kujya muri Office yanjye ngo ntangire akazi ntarakubona
Click Man araseka ati” Ese ubwo ntuba urimo no gukabya.
Fanny ati’ Niko wowe wabyumva kubera ko utazi ibirikubera mu mutima wanjye. Ariko ntagihe mfite cyo gukabya muri ibi.
Click Man aramureba cyane.
.
Fanny ati” Windeba gusa ngaho basi mpobera
Click Man aramwegera aramuhobera barahoberana maze Fanny ahita amwiba bizoux aramusoma.
Click Man aramureba
Fanny ati’ Wihangane ndabikoze gusa ntibikubabaze
.
Fanny ahita acaho aragenda, Click Man amukurikiza amaso, Fannye ageze imbere nawe arahindukira areba inyuma abona Click Man arimo kumureba aseka bahuza amaso. Fanny arakomeza aragenda yumva ashimihijwe cayne nuko Click Man yakomeje kumukurikiza amaso.
.
Tugaruke kwa Tony. Zawadi na Grace baciyeho bagiye, Saranda na Tony barasigarana.
Tony aramureba ati’ Ndumva ngize amatsiko yo kumenya uko bizarangira.
Saranda araseka ati” urumva se bizarangira gute Rega n’ubund Click Man arankunda ntago yakwanga kunyumva.
Tony ati” Ese uzamujya imbere umwikubite imbere uvuge ngo mbabarira.
Saranda ati”Ntekereza ko batazagera aho hose. Uburyo Click ankunda nkimara kumubwira ko ngarutse azahita abyakirana yombi.
Tony ati” Oye ntago bishoboka koyahita akumva. Cyereka abaye ari ikimara. Ariko umuntu wese muzima arashidikanya.
Saranda ati’ Nanjye ndabizi ko azanshidikanya. Ariko kunshidikanya kose ntago bizakuraho ko yanyakira
Tony ati” Ese ubundi urabizi neza ko acyikwiyumvamo
.
Tugaruke ku kaz kwa Fanny.
Rosette aje muri Office ya Click Man asanga Click man ahiguye ku gishushanyo arimo gukora. Cyakora nawe aramureba.
Rosette aramwegera abanza kureba igishushanyo armo gukora aragishima cyane.
Click Man ati’Urakoze cyane.
.
Rosette aramureba ati” Click kubera iki Saranda agenda avuga ahantu hose ko uri umugabo utujujeubugabo?
Click Man ati” abivuga gute?
Rosette ati’ Numvise avuga ko ntacyo wamumariraga mu buriri. Nyibyumva avuga gutyo byarambabaje cyane.
.
Ukp barimo baganira, Fanny araimo kuza aho azanye imbuto.
Rosette ati” Nubwo mwatandukanye ntago numva ukuntu umugore yagenda agusebya ahantu hose.
Click Man aramureba ati Ni uburenganzira bwe kuvuga ibyo yumva ashaka byose.
Rosette ati” Nonese kubera iki yagenda agusebya ahantu hose?
Click Man ati” Ibyo aba avuga nukuri.
Rosette agwa mu kantu, Fanny nawe aba arinjiye yumva bavuga ibyo.
Rosette ati’ ngo ni ukuri?
.
Fanny akibyumva aita aza yitambika Rosette ati’Rose urakora iki hano?
Rosette ati” Navugana gato na Click Man
Fanny ati’ None ibyo urimo kumubaza nibiki?
Rosette ati’ Nonese kuba mubajije nkoze nabi?
Fanny ati” Ikibazo wamubazaga narinakigusubije.
Rosette ati’ Ariko wowe warambeshye. Kandi we ambwiye ukuri.
.
Fanny arababara ati” Rose urambabaje.
Rosette ati” kuki wababara se? kubera ko Ckick ambwije ukuri byakubabaza koko!
Click Man arabareba ati” Mwishwana ntakibazo gihari.
.
Fanny areba Rosette ati” Subira mu kaz kawe.
Rosette ati” Ntakibazo Mabuja
Rosette ahita agenda, Fanny asigara asa n’ubabajwe cyane nawe. Click Man aramureba ati” Fanny bite wibabara ntakibazo.
Fanny aramureba ati’ Click ntago ari ngombwa ko abantu bamenya uko umeze.
Click Man ati” Nubundi yariyamaze kubimenya.
.
Fanny aramureba ati” Njyewe narinamuhakaniye ko Saranda amagambo armo kugenda avuga aba agusebya kubera ko mwatandukanye.
Click Man aramureba ati” Yooo nuko uba uhishira ibanga ryanjye
Fanny ati’ Yego
Click Man ati’ Unkoze kumutima ndabigushimiye cyane.
Fanny ati” Nubundi se ko birangiye ubyangije ukaba ubivuze.
Click Man ati’ Umbabarire nabonaga asa n’ubaza yiyerurutsa ariko azi amakuru.
Fanny ati’ Ntuzongera kugira uwo ubwira ibyawe uretse njye.
Click araseka.
Fanny ati’ Ba uretae gukora uze ubanze urye imbuto.
.
Tuze muri Office ya Rosette. Nawe ababajwe n’uburyo Fanny amuvugishijemo imbere ya Click Man, arumva asa n’uwamutesheje agaciro. Biramurakaza cyane. muri ako kanya James ahise aza muri Office ye aramureba.
James ati” Bite ko warakaye?
Rosette ati” Mvuganye nabi na Fanny. Ariko ntabikaze cyane
James ati’ None ko wambwiye ko ugiye kumfasha niki umaze kugeraho?
Rosette ati”Maze kubona amakuru ya danger.
James ati” Mbwira vuba.
Rosette ati”Buretse se genda gacye. Amafaranga yanjye arihe mbere na mbere.
.
James akora mu mufuka arayamuhereza.
Rosette arayafata arayabika amaze kuyabika, James aramureba ati”Mbwira vuba
Rosette ati” Click Man ntabugabo agira.
James agwa mu kantu!
.
Utazacikwa na Episode ya 28
Comments