logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP50

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Nyuma y’iminota mike twageze mu mugi rwagati. Gusa natunguwe no gusanga Brad anjyanye ahantu horoheje ntacyekaga pee. Gusa nanone hari ahantu bakora za pizza na burger, ibintu ntakunda


*Brad:* Hano bategura hamburger za mbere mu gihugu ndazikunda kubi


*Veronica:* Ni nde se wakubwiye ko nzikunda? Ubu koko ukurikije ibiyoga nywa, ndiye za burger urumva ntahita nshwanyuka kubera kubyibuha kandi nikundira agataille kanjye rwose


*Brad:* Ahaa. Jye rero mba nkeneye gusana ibyo siporo yangije mu mubiri wanjye


*Veronica:* Indoro yawe irambangamira Brad, ntukandebe utyo rwose biranzonga


*Brad:* Ndumva duhuje ibibazo kuko nanjye indoro yawe iransaza neza neza. Ubwiza bwawe burankurura rwose pee.


*Veronica:* Uravugisha ukuri se koko?


Hahise haza umukozi waho tumuha commande nuko ubwo yabizanaga


*Brad:* Ariko se koko urafata salade gusa?


*Veronica:* Wowe ceceka urye izo burger zawe. Nako ubwo ufite ibyo ushaka kongera sinakwishinga


Yarandebye araseka. Rimwe na rimwe ntera urwenya iyo nabishatse si ko mporana umunabi, keretse iyo hari uwankoroze. Aho ho rwose shitani ihita iva ikuzimu ikanjyamo


Ntitwatinze aho kuko twamaze iminota itarenga 30 turahaguruka ngo tugende


*Brad:* Ubu se ntitwajya gufata akantu gakonje?


*Veronica:* Ariko urabona izi saha koko ari izo gufata agakonje? Oya rwose.


*Brad:* Nta kundi ndahombye nako tugende


*Veronica:* Ubuzima burakaze mwana


Nabivuze nikanda ku ijosi nk’umuntu unaniwe


Brad yaranyitegereje nuko amfungurira urugi rw’imodoka ndinjira


*Brad:* Nifuza umunsi umwe kuzagukorera ka massage karyoshye uwo munaniro ukagabanyuka. Nubishaka ntuzabure kundya akara nzaba mpari ku bwawe.


*Veronica:* Aho nawe urarengereye rwose wikitera amajeki.


Yaramwenyuye nuko aratsa imodoka turagenda. Yangejeje iwanjye araparika ndasohoka


*Veronica:* Uraguma mu modoka se ubwo?


*Brad:* Hari gahunda ngiyemo, ubwo tuzasubira kandi wakoze gusangira nanjye


Byarantunguye ukuntu Brad atemera kuza muhaye karibu. Ubanza koko ashaka kuzana impinduka mu buryo ateretamo
Nahise ndeba isaha mbona ni saa cyenda kandi Aida na Leon ntibarataha. Ubu se kandi babaye amahoro ra cyangwa hari ikibazo cyavutse?


Nahise mpamagara Leon ngo numve niba hari ikibazo bagize nuko ambeshya ko mu muhanda huzuye umubyigano w’imodoka, ntiyari azi ko nanjye ari ho mvuye


*Veronica:* Umva Leon wizana ibyo kumbeshya kuko rwose ubu tuvugana nanjye mvuye mu mugi


*Leon:* Turaje ariko turi hafi kuhagera mabuja.


Nabaye ngikupa numva umuntu arakomanze nihutira gukingura numvaga ari Ryan cyangwa Brad ugarutse


Ariko ngikingura nasanze ari Celia n’agasahani kariho twa biswi
Mu gihe nashakaga kumwenyura by’uburyarya we yari yamaze kwinjira mu nzu


*Celia:* Sinumva ukuntu umukobwa uba wenyine aba mu nzu ingana gutya ariko


*Veronica:* Ese nigeze nguha karibu mada?


*Celia:* Ikiboneka cyo uwo wigira we si we uri we, hari ikibyihishe inyuma
Yavuze atyo ahita yicara mu ntebe rwose nk’uwageze iwe


*Veronica:* Rero tutabiciye ku ruhande ndumva byaba byiza unsohokeye mu nzu kuko nta kaze uhawe hano ntuzanigera urihabwa.


Nabivuze nkingura umuryango ngo asohoke


*Celia:* Kwiyoberanya kwawe hari igihe kuzarangira ukamenyekana. Gusa nguhaye inama nziza wamvira ku muhungu kandi ugashaka uko waba inshuti yanjye kuko kuba umwanzi wanjye byo wazabyishyura. Ntawigeze aba umwanzi wanjye ngo bimugwe amahoro


*Veronica:* Iryo ni iterabwoba kandi ntuzi uwo utera ubwoba uwo ari we


*Celia:* Ubyite uko ushaka icyo nkubwiye ni icyo


*Veronica:* Ndagusabye nsohokera mu nzu


*Celia:* Nubundi icyanzanye hano ni ukukubwira ko ntakwizera na gato. Ubu bibaye kabiri unsohora mu nzu yawe, itegure ingaruka zabyo.


Yarasohotse mukurikiza ipulato ye ariko yari yamaze gusohoka nuko za biswi yari azanye zinyanyagira muri salon.




Mbega umunsi mubi. Nari nsubiye mu cyumba numva Aida asakuza ambwira ko atashye.


*Veronica:* Ariko se kuva ryari guhaha bifata umunsi wose?


*Aida:* Utabusya abwita ubumera koko. Kuko utajya uhaha niyo mpamvu uvuga ko bitagoye ariko uwakugezayo


*Veronica:* Leon ari hehe


*Aida:* yasubiye hahandi. Gusa disi Leon ni umwana mwiza weee


Naramwitegereje akanya kuko burya umuntu unezerewe kubera ibyo avuyemo ntiwamuyoberwa


*Veronica:* Simbyumva. Waryamanye na Leon?


*Aida:* Ubibwiwe n’iki we


*Veronica:* Ukuntu uri kwisetswa, utugambo ufite biragutamaje


*Aida:* Twabikoze gatatu ariko Mana weeee, ukuntu byari bimeze


*Veronica:* Umva sinagusabye kumbwira uko byagenze ahubwo subira mu cyumba cyawe vuba niba wamaze gushyira ibyo wahashye ahabyo


*Aida:* Ese waretse nkagutegekerereza uko byagenze koko ko bwari uburyohe ma


*Veronica:* Sinkeneye kubimenya. Vuba vuba mu cyumba cyawe.


Yaremeye aragenda ariko ukabona agenda aseta ibirenge, mbese adashaka.


Numvaga naniwe nirambika mu ntebe ariko nkangurwa n’urusaku rw’imiziki yo Aida yacurangaga. Nahise nkupa umuriro.


*Aida:* Umuriro se uragiye?


*Veronica:* Subira mu cyumba cyawe se nyine.


Ubwo yagendaga nahise mbona Victor ageze ku rugi agiye gukomanga nahise mpaguruka njya kumukingurira


*Victor:* Wiriwe Veronica


*Veronica:* Bite se? Wiriwe ute?


*Victor:* Numvaga nshaka umuntu tuganira, umuntu kandi mbwira akanyumva


*Veronica:* Ndahari kandi nyizera nguteze yombi


*Victor:* Umuhungu wanjye Fernando yavuye iwanjye yigendeye kandi rwose urabona, nako banza umpe ikirahure cya divayi nsome


*Veronica:* Victor, ubushize uribuka ko wanyoye icupa ryose none ngo ushaka inzoga nanone koko?


*Victor:* Ikirahure gusa. Ntabwo nshaka gusinda humura.


Nahise njya gushaka divayi nibuka ko urumogi nambuye Aida na rwo rugihari, maze mu ibanga ndubanza mu kirahure nsukaho divayi, ubwo nageragezaga kuvanga yahise andeba


*Victor:* Rekera iyo irahagije sinshaka nyinshi


*Veronica:* Umugore wawe avuye hano mu kanya kumbwira ngo ntabwo anyizera


Yaranyitegereje ntiyavuga arongera areba cya kirahure kirimo divayi


Natangiye kumuganiriza ngo byibuze iminota yisunike bibanze byivange neza
Nuko ako kanya mbona Aida aramanutse


*Aida:* Vero wakupye umuriro ko mbona ahandi umuriro uhari?


*Victor:* Uyu ni nde?


*Aida:* Nitwa Aida ndi inshuti ye


*Veronica:* Iyo mvuze ngo ugume mu cyumba ntabwo wumva ariko?


*Aida:* Nari nje kunywa amazi ariko ndabona kano karahure hari icyo kankorera rwose


Yahise akaranguza adatinze


*Victor:* Iyi nzoga yari iyanjye rwose


Aida yahise arambika ikirahure hasi. 


*Victor:* Ibyo by’umweru mu kirahure ni ibiki?


Akivuga ayo magambo Aida yahise yitura hasi, Victor ajya mu kumwegura


*Veronica:* Mumfashirize umujyane mu cyumba cye.


Yahise amujyana nanjye nsigara mpanagura ikirahure ngo rwa rumogi rwasigayemo atagaruka akarubona, nuko ubwo yagarukaga


*Veronica:* Sinifuzaga ko ubibona, uriya mukobwa afite ikibazo cyo kwitera ibiyobyabwenge ubu rero ndi kumufasha kuko umuryango we wamujugunye.


Victor yaraje yegera cya kirahure arebye abona nta kintu kirimo


*Victor:* Ariko nari nabonye ibintu byera mu kirahure. Yewe reka nkureke ndabona ufite ibindi ugiye kwitaho.


Yaramwenyuye arasohoka nta nzoga yindi anyatse


*_Ubu ntamuvumbuye? Ubu se Aida nyiranda koko uru rumogi anyoye aho ntirumurangiza? Agace ka 51 ntuzagacikwe_*

Comments