logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Amagambo ya Carole yatumye ibintu bindenga numva neza neza sinzi. Aya makuru sinagombaga kuyihererana kuko nagombaga kuyamenyesha na John. Twari twarakaranyije ariko nanone ni we muntu wanjye wa hafi nta mpamvu yo kwigira igufa.


Nahaye amafaranga Carole ngo ajye guhaha kuko ubusanzwe sinajyaga nteka. Ntabyo nzi rwose singiye kwiyemera kuko nakuriye ku muhanda, ibyanjye byari inzoga n’urumogi no kurongorwa ku ngufu, kugera ubwo nahuye na John nubwo na we ari umucuruzi warwo ariko amfasha kurureka.


Ubwo Carole yaragiye nanjye mfata imfunguzo z’imodoka nerekeza kwa John. Ubwo nageragayo nasanze ibintu byahindutse kuko ku gipangu cye yari yahashyize umuzamu ubuza abantu bose kwinjira ariko jyewe namubwiye ko ninjira uko byamera kose.


Narinjiye no mu biro bya John kandi ninjiye ntakomanze, nsanga ari gutumura itabi yashyize amaguru ku meza




*John:* Umva ntabwo nigeze ngutumira sinanaguhaye karibu


*Veronica:* Nanjye ariko nta ruhushya nagusabye


*John:* Umva nakurakariye rwose sinshaka kukumva na gato


*Veronica:* Ubwo noneho njyewe sinakurakariye. Mfite inkuru nkuzaniye va muri ayo


*John:* Ntayo nkeneye kumva


*Veronica:* Carmen afite umuhungu burya


*John:* Ngo iki? Carmen afite umuhungu?


*Veronica:* Ubanza noneho wanyumva.


*John:* Ahubwo rasa ku ntego ureke kuntera amatsiko


Nahise mutekerereza ibyo Carole yambwiye byose nanamubwira ukuntu Victor asigaye aza kundeba.


John amaze kumva ibyo byose yahise agwa mu kantu, nuko mubwira ko nshaka kujya kureba Carmen aho afungiye kuko numvaga nshaka kureba uko ari bwitware namenya ayo makuru ko nyafite.


*Veronica:* Carmen waramutse ute ko mbona warushijeho gusaza?


*Carmen:* Noneho se kandi unshaka ho iki


*Veronica:* Nari nje kugusura gusa numvaga ngukumbuye


*Carmen:* Unkumburamo ibiki wa dayimoni we y’umwicanyi. Jyewe aho kukubona kenshi amaherezo nziyahura kuko untera ubwoba iyo nkubonye


*Veronica:* Ahoo. Noneho nzajya ngusura kenshi wenda wakiyahura ukambisa


*Carmen:* Ariko se koko ushaka iki


*Veronica:* Natekereje nsanga Britanny atari akwiye gupfa mbere kuko ari bucura ahubwo nagombaga guhera ku mfura. Ndi gutekereza buriya ntibyaba byiza Fernando ari we nishe ubu noneho?




Yahise ahaguruka arantumbira ku buryo nabonaga aramutse afite ubushobozi yahita anyicira aho ngaho.


*Carmen:* Uzibeshya unamukozeho urutoki jye ubwanjye nzakwiyicira n’amaboko yanjye


*Veronica:* Carmen wibagiwe ko hano ari jyewe ufata umwanzuro ariko? Ibyo uvuga ni ibiki?




Yahise ashonga ndeba, ibyari amahane bihindukamo ubwoba mu maso nawe urabyumva umubyeyi uzi ko umwana we agiye gupfa ariko akaba atabasha kumutabara


*Carmen:* Uriya muhungu ndakwinginze wigira icyo umukoraho ntabwo ari we wakwiciye


*Veronica:* Erega ndabizi Fernando ni umuhungu wawe na Victor


*Carmen:* Nsaba icyo ushaka cyose ariko undekere umwana ndakwinginze


*Veronica:* Oya ahubwo ushaka waba witegura ikiriyo cye kuko ni we utahiwe


Nahise nsohoka nsiga Carmen yabuze ayo acira n’ayo amira.


John yari antegerereje hanze aho kandi ibyo navuganaga na Carmen yari yabyumvise byose


*John:* Ushaka kuvuga ko Fernando ari we ugiye gukurikizaho se?


*Veronica:* Oya ntabwo Fernando nzamwica ahubwo na we azamfasha gutuma nyina avuga


*John:* Noneho wabimubwiraga nk’iterabwoba?


*Veronica:* Urabyumva nawe rwose ni ko bimeze.


*John:* Sha uri ishitani y’amahembe pee.


Fernando ntacyo nzamutwara gusa amakuru y’uko atari umwana wa Celia ni yo nzifashisha ntangire nyeganyeze uriya muryango.
Twarasohotse na John


*John:* Ubwo ndi buguhamagare ndumva ndi buze kukureba nimugoroba


*Veronica:* Umpamagara iki se ntuzi ko nta telefoni mfite


*John:* Ndabyibutse koko ngo wari wayirambiwe uyinaga muri pisine ubu iri koga. Ubwo ndaza kukureba saa mbili zuzuye nijoro.




*_Agakino kashyushye noneho. Carmen disi ubu ntibatuma arwara umutima? Agace ka 28 ntuzagacikwe_*

Comments