logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Liana na  Ruger bateze bus  batashye mu rugo.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Muri bus bataha. Abantu bari mu modoka barimo kujya bareba   Liana, Liana  agatekereza  ko barimo kumwibazaho maze akamanura agakanzu yambaye akageze kumatako neza.  Ruger arabibona.
Ruger ati” Ufite ikihe  kibazo ko mbona   udatekanye??
Liana ati”,Wapi  ntacyo.
.
Ruger ntiyabitindaho  ariko nawe yabonye gakanzu   Liana yambaye abona  ni  ikibazo ariko yanga kubitindaho arabyihorera.
.
  Bus  ibageza  hafi yaho batuye  maze bus irakomeza.  Binjira mu rugo rwabo. Abana baza babasanganira. Dona na Mally barebye uko mama wabo  yambaye nabo biratabatangaza.
Dona at” Ariko wagira ngo uyu  ntabwo ari Mama!
Molly ati” Ni Mama nuko yahinduye  uko  yambaraga.
.
Liana ati”Murabona   ntaberewe rata.
 Molly ati” Yego mama  urasa neza.
Dona araseka ati” Wambaye nk’umukobwa   muto.
.
Liana  afata Dona ati” Dona n’ubundi maa wanyu ntabwo ashaje.
.
Baza  mu nzu.
Molly ati” Kubera iki  waraye mu kazi nijoro??
Liana ati” bana banjye mba nkora  cyane kugira  ngo namwe  nzabahe ubuzima bwiza.
.
Ruger ahagaze aho arimo kubareba.
Dona ati’  Ariko    mama ntukivune cyane  niyo twakomeza kubaho gutya  ntakibazo.  Umuryango wacu upfa kuba uhuje gusa. Wowe na papa  tubabona mwishimye ntakibazo.
Liana ati” Byose  bizagenda  neza . namwe mukwiye kuzabona ibyiza.
.
Ruger ava aho arikomereza.
Liana aramureba agenda.  Disi abona  ko afite umugabo w’umunyamahoro udakomeza  ibintu.
.
Liana nawe aba aje mu cyumba asanga Ruger arimo kwiyogosha ubwanwa.  Ruger abonera Liana muri mirwari yinjira.
Ruger ati”  Ejo niyogoshe iyo hepfo  nkutegereje  ariko nibagirwa kogosha  ubwanwa.
.
Ruger amaze kuvuga gutyo araseka  arahinduira areaba Liana ati”  Urumva ubwira narimfite.
Liana ati” Wihangane  ntibyakunze ko ntaha.  Ariko wumvise  nawe irungu nabaga mfite cyangwa  nararanaga.
Ruger ati”  Ariko  nyuma na nyuma nabaga ndibuze.
Liana ati”Nigihe wabaga uziye   ngo wazaga unaniwe  cyane  udashaka kunyikoza  da!  Warandambiwe.
Ruger ati” Bea ntagihe nigeze nkurambirwa..  ahubwo uyu munsi reka  tuze kuwukoresha  neza njye nawe. Urukumbuzi twese dufitanye turwimare.
.
Liana  ati”Ntakibazo.
.
Liana  akuramo iyo myenda  yambaye. Ruger aramureba ati”Wabonye iyo myenda  yatumye n’abana bakuyoberwa.
Liana ati” Ese wayigizeho  ikibazo??
Ruger ati”  Ntakibazo nagize kumyenda  ariko nayibajijeho kur wowe?
Liana  ati”Wayibajijo iki??
Ruger ati” Ndimo kwibaza  niba wabonye neza ariyo ugukwiriye??
Liana ati” Wowe se  wabonye utankwiriye  cyangwa  itambereye??
.
Ruger ati”   Icyo umutima wawe ushaka  n’ingenzi cyane. Niba wabonye  ugukwiriye njye nahera he nyihakana.
Liana ati” Ni byiza  ubwo ntakubagamiye.
Ruger ati” Ariko  cher  niba ushaka  guhindura  imyambabarire  uzabanze  wongere ubitekerezeho neza.  Ubanze wisobanukirwe bihagije  kugira ngo  utazajya uhushwa mu myambabarire.  Kandi nanjye icyo nsaka nuko umugore wanjye yajya agaragara neza.
Liana ati’ Ntakibazo.
.
Ruger ati”Reka  njye gutegura ibyo turya.  Nawe jya gufasha abana  umukoro babahaye kugra ngo baryame mukanya  bamaze kuwukora.
Liana ati” Ntibaza kuwukora se babyutse.
Ruger ati” Ubu ntacyo barimo gukora. Bawukoze mbere byaba ari byiza kurushaho. Nanjye ngiye kubatekera neza  hanyuma ninjye nawe.
Liana araseka ati”Sawa.
.
Rger aramufata ahita amusoma ati”Ndagukunda  cyane  cher.
Liana ati” Nanjye.
Ruger ati”Nawe iki??
Liana ati”Nanjye ndagukunda.
.
Ruger ati” Ariko mbere  ntabwonavugaga ngo ndagukunda  ngo unsubize ngo nawe. Ahubwo nawe wahitaga watura  ko unkunda  cyane.
Liana ati” Cher ntabirenze  ubwokari kandenzeho.
.
Ruger ajya guteka. Liana nawe aza  gufasha abana. Ruger asoje  baza kumeza bararya barishima   bararyoherwa.
Molly ati” Dufite Papa na  Mama bazi guteka.
.
Ruger na Liana barareban baraseka.
.
Basoje, Ruger areba abana ati” Ngaho mujye kuryama muraza  kurba film mukangutse.
Molly  ati ati”Yego.
.
Abana bakimara kuryama. Abakuru nabo baza mu  cyumba  gukora ibyabo.  Barategurana bihagije  maze barahuza  bakora   umukoro w’abakuze.
 Haviye akanya barimo kubikora  telephone ya  Ruger irasona.  Ruger atereye amaso kuri secreen abona ni madamu Leya urimo guhamagara maze arayifata aritaba.
Ruger ati” Karame.   Ntaibazo ndaje aka kanya.
.
Ruger ahita ava kuri Liana.
Liana ati” Cher ibyo n’ibiki?
Ruger ati’Bea urihanga  mbonye amahirwe  tudapfusha  ubusa.  Ibi   turaza kubikomeza ni mugoroba.
.
Liana  biramurya. Ruger afata imyenda arambara vuba  vuba. Liana amureba. Ndetse  Liana yumva aramurakariye  cyane.
.
Ruger  afata corogate ajya kuborosa. Liana abona Ruger telephone ayisize aho maze arayifata areba uhamagaye abona  ni Leya  ahita arakara arivugisha ati” Uko nabikekaga.
.
Ruger aragaruka maze afata telephone ye aragenda. Amaze kugenda  Liana ava mu buriri arakaye  cyane bikomeye.
Nawe ahita afata telephone ahamagara  Landy.
Landy ati” Liana wanjye.
Liana ati’ Umeze ute wavuye mu kazi??
Landy ati” Yego.
Liana ati’ Wagiyeye hahand wavugaga ko turi bujyane.
Landy ai”Yego ndimo kujyayo
.
Liana ati’Mfte irungu ese twajyana?
Landy ati” Umugabo wawe se??
Liana ati” Umugabo wanjye aracyafite ibindi aba yitayeho.
.
Landy ati”Reka nze nkufate.
Liana ati”Urasanga maze kwitegura.
.
Liana ahita yitegura  vuba vuba. Landy mukanya  gato nawe aba arahageze.  Liana ava mu nzu ahita yinaga mu modoka yee baragenda..
.
Kurundi ruhande   Ruger ageze kuri  Supermarket   ya Leya. Leya akimubona atangira kumiraza amacanwe.
Ruger aza imbere ye.
Leya ati” Ruger nishimiye kongera kukubona.
Ruger ati” Mabuja  turasa  ku ntego.
.
Leya ati”Ariko banza ukindakariye    cyane.
Ruger ati”Oya  ibyo ni amateka yarangiye.
Leya ati”   Ndabibona ku maso hawe.
.
Ruger ati” Ibyo ntacyo bivuze, reka aka kanya dupfane akazi niba gahari koko nk’uko waribuze.
Leya ati”Yego karahari hari ibintu ugiye  kunyanira    ibirasirazuba.
Ruger ati” Basoje gupakira imodoka.
Leya ati’Genda urebe.
Ruger ati”Urakoze  cyane.
.
Ruger aza  kureba maze ahamagara Bona kuri telephone.
Rugerati”Bona  urimo gukora iki se twajyanye iburasirazuba.
Bona ati’ aho kuruhuka   ugiye ibirasirazuba kandi.
Ruger ati”  Sha ahari wibagiwe ko nkeneye amafaranga.  Umugore wanjye aba ambwira buri kanya ko ibyo ninjiza mu rugo bidahagije.
Bona  araseka.
.
Kurundi ruhande Liana na Landy nabo barimo kugenda umuhanda wose basakuza  bacuranze  umuziki  bazamura  volume  yose, barimo  kugenda  bishimisha uko bashaka. 
.
Udacikwa na Episode  15

Comments