logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 38

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Roxy abaza Juliana niba atwite.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe 
.
Dutangiriye ku kazi kwa Varu. Yicaye muri office.  Gusa nubwo arimo gukora arasa nuri kure mu bitekerezo.
Naru arinjiye maze abona Varu ntabwo ari hano hafi 
Naru ati" bite Varu bimeze bite ?
Varu ati" ni Sawa.
Naru ati" Uko mbibona ntabwo Ari sawa.
.
Varu ati" ya ni sawa Nuko ndimo gutekereza cyane.
Naru ati" ibitekerezo mbona bigiye guca umutwe wawe bimeze gute ?
Varu ati"  naryamanye na Juliana. Nashakaga kumukuraho umwana. Ariko bisa nkaho atari umwana nashakaga gusa.
Naru ati" wamaze no kumukunda.
Varu ati" ya. 
Naru ati" ngaho!
Varu ati" none urumva ntafite ishingiro ryo gutekereza!
Naru ati" cyane ahubwo. Kuko kugeza ubu ufite abagore babiri mu nzu imwe.
.
Varu ati" byacanze.  Nabaye umugabo mubi wananiwe kwihangana  no gutegereza maze aca Umugore we inyuma.
Naru ati" nonese nuko ubitekereza.
Varu ati" sinzi   ngo ndimo gutekereza ibiki ! Ariko se siko byafatwa hanze?
Naru ati" Varu akenshi tugiye tubaho uko abantu babona ibintu nuko babifata ntagihe umuntu yaziberaho. Wowe ubwawe ni wowe uba Uzi ibyo wakoze. Nicyo Umutima wawe waba ubivugaho.
Varu ati" aho wenda wowe uravuga ukuri. Gusa byacanze nakora iki?
.
Naru ati" wavuze ko Julianna wamushakagaho Umwana. Mwarabivuganye gutyo arabyemera.
Varu ati" yego.
Naru ati" niba yarabyemeye ndumva aho ntakibazo gihari. 
Varu ati" ikibazo kiri mukuba naramaze kumwiyumvamo kandi mfite na Roxy nk'umugore wamewe n'amategeko.
.
Tugaruke mu rugo kwa Varu Roxy aracyarikumwe na Julana hanze bavugana.
Roxy ati" ariko warahindutse cyane. Wagira ngo hari ikintu cyakubayeho.
Juliana ati" Mabuja rwose wimpangayikira  ntakibazo mfite.
.
Roxy aramurebaaa Juliana nawe akomeza ibyo arimo gukora. 
Roxy ati" hari ikindi nshaka kukubaza.
Juliana ati" yego.
Roxy ati" igihe ntari mpari nikihe kibazo Varu yagize. 
Juliana ati" ntakibazo kidasanzwe nigeze mbona afite. 
Roxy ati" Koko!
Juliana ati" yego .
Roxy ati" nonese wamwitayeho neza uko wagombaga kubikora !
Juliana ati" mabuja Wenda sinabikoze neza nkuko warikubikora wowe iyo uza kuba uhari. Ariko njye nabikoze nkuko nagombaga kubikora nk'umukozi.
.
Roxy arabyumva ati" ok. Ibyo urimo  gukora waba ubiretse ukajya mu gikoni vuba kuko hano hari umushitsi ugiye kuza.
Juliana ati" Ntakibazo.
.
Tugaruke ku kazi. Varu aracyavugana na Naru.
Naru ati" ugeze muri cya gice kigusaba umutima ukomeye wo gufata umwanzuro nyine.
Varu ati" Nonese ubu Koko naha umugore wanjye gatanya ! Namuha gatanya nshingiye kuki? Nanone kandi nareka Juliana umugore untwitiye umwana akagenda!!! Nonese  niyo twanagimana ko namaze kumukunda ?
Naru ati" uri hamwe rero umuntu ataguha inama y'umwanzuro wafata. Hano hakenewe umutima wawe gusa. Icyo umutima wawe wumva ushaka nicyo amahitamo yawe 
.
Varu aratekereza ati" aha sinzi ko nza kuhacika.
.
Mu rugo.
Hari ukomanze Roxy aza gufungura abona ni Aniya uje kumusura niwe yaranategereje.
Roxy ati"  Aniya Cher ni karibu.
Aniya ati" urakoze bimeze gute se!
Roxy ati" ni gutya tooo. Ni saw cyane.
Aniya ati" bitaba sawa cyane se mugihe utuye mu bwami bungana gutya.
Baraseka.
Aniya ati" ahaaa ndabona hashize utunsi da waremeye kuba umugore wo mu rugo.
Roxy ati" gute se! N'ubundi ko vuba mfite urugendo 
Aniya ati" ase we buriya utuma Varu yiyumva nk'umugabo washatse umugore !
Roxy ati" yawe sha banza kugenda ngiye kubigabanya.
Aniya ati" wowe se ugabanya  ra! HabA habaye iki?
Roxy ati" Umugabo wanjye bisa nkaho arimo kugenda anyibagirwa.
.
kurundi ruhande kwa auntie Yamu wa Roxy. Hari umugore ukuze urimo gukomanga iwe. Yamu arafungura babonanye barahoberana bikomeye 
Yamu ati" ariko Ami iyo ugenda ukibagirwa family yawe Koko!
Amina ati" Nibagiwe family none ndaje ! ??? Ese wowe?
Baraseka maze bajya kwicara.
Amina ati" bite se ?
Yamu ati" sawa sha ! 
Amina ati" nonese Roy amakuru ye ko mba mbona yahungabanyije isi muri biriya by'imideli ye.
Yamu ati" Araho arakomeye mu rugo rwe. Nuko njya mbona imideli yaramwibagije ko ari umugore washyingiwe .
Amina ati" aragenda agata umugabo.
Yamu ati" uwa bandi ntacyo biba bimubwiye.
.
Tugarike kwa Varu. Roxy aracyaganira na Aniya. Juliana abazanira ibyo kurya no kunywa. Abateguriea hafi yaho bicaye.  Uko arimo abategurira Aniya aramureba cyane aramwitegereza.
Juliana amaze kubategurira aragenda.
Aniya ati" uriya mukozi wawe ariko aratwite.
Roxy araseka ati" oya da ! 
Aniya ati" nyamara aratwite. Njyewe sinayoberwa umuntu utwite.
Roxy ati" nanjye Niko nabanje kubitekereza ariko yarampakaniye 
Aniya ati" aratwite. Kandi ubwo hari impamvu yaguhakaniye. Uba wagiye wataye umugabo wawe. Wanze kumubyarira.
Roxy abitekerezaho ati" nonese ugiye kuvuga ko...
.
Udacikwa na Episode 39

Comments

John Blaise MUHOZA: Warasimbutse Episode 37 Chris