Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GUTANGA CYANJYE
.
Episode 12
..
Duheruka, Jobbe aje gufungura kandi umuntu uje ni Sheilla.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Jobbe agiye kugera ku gipangu ngo afungure, Melinda aza amuhamahara Jobbe arahagarara.
Melinda ati" buretse gufungura.
Jobbe ati" kubera iki ?
Melinda ati" ushobora gusanga haje umuntu utari mwiza kuri twe. Wowe genda witsimbe ndebe uwariwe.
.
Jobbe ahita agenda. Melinda aba ariwe ufungura abona ni shella. Afungura igipangu cyose yinjiza imodoka. Ava mu modoka nawe areba ubwiza bwaho hantu aratangara cyane. Melinda aramureba.
Sheilla ati" melinda Imana yaraguhaye pe! Mbega ahantu?
Melinda ati" kubera iki uje hano?
Shella ati" hari ikintu kingenzi kinzanye.
Melinda ati" ikihe ?
Sheilla ati" twagize ikibazo cyo kuba utarimo kuza ku kazi.
Melinda ati" none hari ikihe kibazo ?
Sheilla ati" Karya yateye umutwe. Abanya Dubai bamumereye nabi. Nawe twaguhamagaye ntiwafata telephone.
.
Melinda ati" nonese barimo kubaza ibiki?
Shella ati" Barashaka kumenya niba isoko nwahaye rukomeje cyangwa irangiye bagakorana n'abandi.
Melanda ati" genda ubwira Kary mubabwire ko dukomeza.
.
Shella abona imodoka bahaye ejo Jobbe ajyanye roporo iparitse aho ati" ese ejo Jobbe nawe yagusanze aha?
Melinda ati" yego. Haba hari ikibazo kuri we?
Shella ati" yego.
Melinda ati" yagize ikihe kibazo?
Shella agiye ko ataragera mu kazi arifata afunga umunwa ntiyamutanga.
.
Melanda ati" ko utavuga ?
Sheilla ati" oya ntacyo ntakibazo yageze no mu kazi..
Melinda ati" sawa rero genda subira mu kazi.
.
Shella ati" ariko nizere ko ntakibazo ufite?
Melinda ati" ntacyo.
Shella aramureba asubira mu modoka aragenda.
.
Tuze kuri Company. Kary aricaye arantegereje arategereje igisubizo Shella aza kuzana, agasubiza abanya Dubai.
Uwo mwanya Peru aza yitambutsa.
Paru ati" kary
Kary aramureba.
Paru ati" bite ko utuje cyane?
Kary ati" nuko nshaka umutuzo.
.
Paru aricara ati" ariko sibyiza guceceka cyane ?
Kary ati" Sheilla yagiye none muvugane nande?
Paru ati". Ntacyo ba uvugana nanjye.
Kary aramureba ati" ushaka ko tuvugana iki ?
.
Paru ati" tuvuge kuri melinda.
Kary ati" melinda tumuvugeho iki?
Paru ati" Byinshi umuziho ndashaka kubimenya.
Kary ati" kubera iki.
Paru ati" ntacyo nshaka kumusobanukirwa gusa. Tugakorana muzi neza. Kandi wowe mwarakuranye uramuzi neza.
Kary ati" Paru ntabwo ari byiza ko njye nawe tuganira ku muntu. Byaba byiza ugiye ukazivuganira nawe.
Paru ati" wiba gutyo se.. wowe mbwira ntacyo bitwaye. Melinda ubona ko muri iyi minsi ntawe ashaka kwiteza ngo bavugane.
Kary aramureba.
Paru ati" mbwira wana. Nshaka kumenya ni muntu ki ? Akunda iki? Yanga iki?
Kary aramureba.
.
Paru ati" twanatuma n'akantu tukaba tukaganiriraho
Kary ati" reka ndebe Paty aze tumutume.
.
Kary arahaguruka paru aramureba amukubita agashyi ku kibuno.
Kary aramureba ati" Paru mfite umugabo.
Paru ati" hari umugabo wawe se nkozeho.
.
Jobbe ari mu gikoni, melinda amaze kuvugana na Shella aba araje.
Jobbe aramureba ati" yari nde?
Melinda ati" habuze gato Sheilla yaragiye kukubona.
Jobbe ati" mbega weeee! Urugamba ntabwo twari kuzarukira.
Melinda ati" Sheilla agira umunwa urenze uw'abanyamakuru.
Jobbe ati" Imana ishimwe ko atambonye. Hagati aho tujyane ibiryo kumeza byahiye.
Melinda ati" tujye kurira hanze.
Jobbe ati" n'ibyo ushaka?
Melinda ati" yego.
Jobbe ati" hagati hari impano nfufitiye.
.
Melinda ati" yimpe ndebe sha! Amatsiko aranyishe.
Jobbe akurayo yaciye hanze arakamuhereza. Melinda aragafata arseka.
Jobbe ati" urakishimiye se?
Melinda ati" cyane.
.
Baza kurira hanze.
.
Paru na kary barimo kuganirira ku kantu!
Kary ati" ese kuki washatse kumenya amakuru ya melinda cyane aho kubaza aya lex kandi ariwe mukorana bya hafi?
Paru ati" ariko igihe kinini Melinda niwe uba uri hano. Umugabo we ahorana ingendo. Urumva ko rero ari melinda tuzajya tuba dukorana igihe kirekire.
Kary ati" ok. Ibyo ni sawa.
Paru ati" rero nyiherea amakuru yose.
.
Shella aba araje .
Kary aramureba ati" Sheilla wamubonye ?
Shella ati" Yego.
Kary ati" ameze ate?
Shella ati" nk'ibisanzwe yarahindutse yamvugishije ari serie cyane.
Paru ati" ese yabaye iki kureba iki yitwara kuriya?
Kary ati" nta muntu n'umwe uzi icuamubayeho.
Shella ati" gusa ariko nabonaga ameze nk'umuntu wishimye ariko udashaka kubigaragaza.
Paru ati" ngwiki? Gute umuntu aba yishimye akabihisha.
Shella ati" simbizi neza ariko njye niko nabubonye. Yamvugishaga ari Serie ariko nkabona adafite umushiha noneho asa n'umuntu wishimye.
.
Kary ati" nyibwirira igisubizo yaguhaye.
.
Twigarukire kuri melinda na Jobbe bari muri pisine barimo koga.
Melinda ati" Jobbe uzi n'ikindi! Uzava hano ejo tugiye mu kazi. Kandi umugabo wanjye nawe azaza ejo.
Jobbe ati" none imyenda nzambara se ko ntazasubizayo iriya
Melinda araseka ati" imyenda se n'ikibazo urajya kugura imishya yose ushaka uzagenda wambaye.
Jobbe ati" ok. Ndemeye mbaye iwawe.
Melinda ati" uzemera se no kuba uwanjye burundu!
.
Jobbe araceceka melinda aramureba araseka.
Melinda ati" Jobbe ugize ubwoba se humura? Ntabwo nagufata bugwate. Kubera ko ntabwo ndi shuga mami.
Jobbe ati" rwose ntabwo uriwe pe!
Melanda ati" ufite imyaka ingahe?
Jobbe ati" 24.
Melanda ati" njyewe mfite imyaka 28 ubu igiye kuzura 29
Jobbe ati" ntabwo ari mukuru.
Melinda ati" yewe harabura agahe gato nkataranuza wa mwana we.
.
Jobbe ati" ese uzabwira umugabo wawe ko wamuciye inyuma.
Melinda ati" icyaha ndacyemera pe! Ko namuciye inyuma. Ariko ntabwo nzi neza ko niteguye kubimubwira. Kandi igitangaje nuko numva umutima wanjye utarimo kunshira urubanza.
Jobbe aramureba.
.
Utazacikwa na Episode 13
Comments