Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse Click Man abona Snow muri garderobe aho yariyishishe.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Click Man amaze kumubona Snow akorwa n’amasoni menshi. Saranda ubwoba buba bwinshi muri we. Click Man areba Snow cyane.
Snow ava muri garderobe afite ikimwaro gikomeye.
Click Man akomeza kumureba arongera areba na Saranda, Saranda yanga guhuza amaso nawe areba hasi.
Snow agiye gusohoka go agende Click Man aramufata ati” Buretse kugenda.
.
Click man arabareba bose, arangije areba Snow ati” Kubera iki wari wihishe muri garderobe
Snowaraceceka
Click Man ati’ Snow uri umuntu w’umugabo kuburyo utananirwa gusubiza ikibaz cyanjye.
Snow ati” Ntacyo mfte nagusubiza. Uje ndimo kuvugana n’umugore wawe noneho ntekereza icyo ndibuze kukubwira unsanze mu cyumba cyawe mpitamo kwihisha kuira no ndinde ibibazo wagirana n’Umugore wawe.
Click Man ati” Ibyo mwarimo byose nta mpamvu warufite yo kwihisha kuriya.
Snow ati” Ntabyo twari turimo usebye kuba twariturimo kuvugana.
Click Man ati” Nanjya ntago mvuze ko hari ibyo mwakoze. Ariko sawa igendere.
.
Snow ava aho yihuta cyane agenda atareba inyuma.
Click Man asigarana na Saranda
Saranda afte amasoni n’ikimwaro gikomeye cyane.
Click Man aramwegera ati’ Kubera iki mbona ufte ikibaz kand ibyo wakoze warubzi?
Saranda ati” Mbabarira.
Click Man ati” Nkubabarire iki ?
Saranda ati” Kuguca inyuma no kub usanze Snow mu cyumba cyawe.
Click Man ati” Kuki utigeze umbwira ko byakugoye?
Saranda ati” Ibiki?
Click Man ati”Kutabonana n’Umugabo..
Saranda ati” Narinagerageje kwihangana ariko sinzi Satani wanteye.
Click Man aramureba ati’Ese ni Satani cyangwa nuko aribyo washakaga?
Saranda ati” Oya cher.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Fanny. Fanny kuva yagera mu rugo yahise aryama. Mama we aza kumureba mu cyumba abona araryamye arasinziriye.
Mama ati” Fanny! Fanny
Fanny arakanguka aramureba.
Mama ati” Wabaye iki mwana wanjye?
Fanny ati’ Mama natago meze neza.
Mama we ati” Niki kitagenda?
Fanny ati” Nuko ntameze neza gusa
Mama we ati” Urarwaye?
Fanny ati” Oya.
Mama ati” Ngaho ntacyo komeza uruhuke reka nizere ko uza kumera neza.
.
Tugaruke mu rugo kwa Click Man, we na Saranda baje muri Saro bavugana.
Saranda ati” Nonese ntago ubabaye?
Click Man ati” Mbabazwa niki?
Saranda ati’ Cher ntakuntu utababara.
.
Click man aricara ati” Njyewe ntago mbabaye.
Saranda aramureba ati’ Cher sibyiza kurenzaho.
Click Man ati’ Ntagi ndimo kurenzaho ahubwo icyo nibaza kubera iki utegeze ubimwbira>
Saranda ati” Ubwo urumva ari gite narikukubwira ko nkeneye guhura n’umugabo
Click Man ati” Biroroshye cyane. kuva njye ntabasha kubigukorera kandi kuba wabikora akaba ari uburenganzira bwawe twarikubiganiraho.
Saranda aramureba ati” Umbabarire kuba ntarabikubwiye.
Click Man ati” Niba wumva aribyo ushaka ntacyo twategura uburyo bwiza wajya ubikoramo butari buriya bwo kuba wakwinjirirwa n’Umugabo kuriya.
Saranda at” Umbabarire kuba namuzanye mu cyumba cyawe.
Click Man ati’ Nakubabaririye. Ariko ubutahe ujye umbwira tubanze tubiganireho tubitegure.
.
Tuze mu rugo kwa Snow yicaye kuburir bwe arimo kwibuka ukuntu Click Man amusanze mu cyumba cye yihishe muri Garderobe.
.
Igihe kiricuma.
Fanny aza mu kazi akomeje gutegura uburyo Company ye izakoramo. Arikumwe n’abakozi barimo gutunganya neza aho Company izakorera.
James nawe arajari arimo kumufasha. Gusa James kuva kare yabonye ko Fanny atameze neza. Amuza iruhande atangira kumuganiriza.
.
James ati’ Fanny ufite ikihe kibazo?
Fanny ati” Ntakibazo mfite
James ati’ Fanny ndakuzi ntago ari uko usanzwe umeze.
Fany ati” Mba meze gute
James ati”Ubusanzwe uri umukobwa uba ufite moral buri gihe ariko ubu ntago ariko bimeze niy mpamvu mbonye ko ushobora kuba ufite ikibazo
Fanny ati” James reka dukore akazi. Niyo naba mfite ikibazo ntacyo wagihnduraho
James ati” Nshobora gufasha.
Fanny ati” Tubireke
.
Bakiraho Click Man aba araje. Fanny akimubona umutima we uhita uhinduka. Yumv abaye ukundi kuntu.
Click Man abageraho arabasuuza bombi.
Click Man areba Fanny ati’ Fanny umbabarire uba natinze kugera hano mu kazi
Fanny ati” Ntakibazo.
Click Man ati”Gusa ndabona ibintu bimeze neza bigiye kurangira.
James ati’ Yego harabura gato Company ikaba itangiye gukora.
Fanny areba Click Man ati’ Uje wafashe Breafaste/
Click Man ati’ Yego.
Fanny ati” None ubu ngiye kujya kuyifata njyenyine?
Click Man ati” Ihangane ugende ugerageze.
James areba Fanny ati” Niba ushaka uwo mujyana twajyana tukaba turikumwe.
Fanny ati” Oya ntago jye nawe twava hano twese.
.
Fanny areba Click Man ati’ Click Niba ari ntacyo bigutwaye wamperekeza.
.
Tuze mu rugo kwa Saranda ari kuri telephone arimo kuvugana na Bella.
Bella ati’ Nonese bimeze bite wafashe uwuhe mwanzuro.
Saranda ati’ Ntamwanzuro narinafata
Bella ati” Uzaguma muri ibyo. Wafashe icyemezo bikaragira.
Saranda ati” N’ubundi amaherezo ni ugutandukana nawe.
Bella ati” Saba gatanya rero vuba.
.
Igihe kiricuma.
Ntibyitinze umugoroba umwe Click Man atashye Saranda ahita amubwira ko ashaka kuganira nawe.
Click Man amuha umwanya ngo bavugane.
Saranda aramureba ati” Click Man nafashe umwanya uhagije wo gutekereza nsanga njye nawe tugomba gutandukana.
Click Man aba nkuguye mu kantu ati” Kubera iki?
Saranda ati” Naje gusanga aribyo byiza kuko ntago nakomeza kwihanganira kuba njye nawe ntakiba hagati yacu ahubwo buri uko umubir ugize icyo umbaza bigasaba ko tubanza gushaka umugabo.
Click Man ati” Ariko njye ntacyo byari bintwaye.
Saranda ati” Oya Click Man reka dutandukane nibyo byiza. Kuko njye mba numva umutima unshira urubanza.
.
Utazacikwa na Episose 19
Comments