Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubundi baravuga ngo ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose.
Mu gihe Kadafi yabazaga ikibazo ngo amenye koko ko uwo barimo kuvugana ari Gasaro we, nibwo Kimonyo wari aho hafi yahise yereka Umuhoza ko yirakaza
Umuhoza: ariko se dear ubwo koko urumva ibyo ari byo bikwiye aka kanya? Reka nanatange Telefone y’abandi nubundi waransize uragenda ndabizi wishakiraga biriya gusa
Kadafi: oya sha wirakara ngo wivumbure. Basi mbwira umwana wacu ni umukobwa cyangwa ni umuhungu?
Umuhoza: ese buriya ntibyaba byiza uje kumwirebera ra? Ndumva kukubwira ngo ni kobwa cyangwa hungu ntacyo bimaze rwose pee.
Kadafi: sha erega kuza simbyanze ariko ikibazo mfite ni kimwe
Umuhoza: ikihe kibazo se koko? Washatse umugore none ntabwo wabona uko umubwira aho ugiye se cyangwa nta tike wabona izakuzana ikanagusubizayo?
Kadafi: sha ibyo byose ntabwo ari byo. Ahubwo ndi kwibaza uburyo nagutunguka mu maso nkumva isoni ziriyongereye. Nakongera kwibaza umunsi duherukana uko twatandukanye nabwo nkumva amahoro arongeye arabura neza neza.
Umuhoza: ndabizi byose ariko jyewe nkimenya ko ntwite inda yawe nibwo nahise numva ko nkwiye kukubabarira kugirango umwana wacu atazavuka ari mushiha na mujinya.
Ibyo Kadafi yarabyumvise yumva ni ingingo ikomeye cyane kandi yumvikana rwose pee. Kandi yumvaga bikwiye ko abona imfura ye, ndetse akanabona umwanya n’uburyo byo gusaba imbabazi uwo yahemukiye.
Kadafi: none se ubu koko nzaza imbokoboko kandi nzaba nje kureba umwana wacu nkanareba wowe twamubyaranye?
Umuhoza: simbizi ibyo ni ibyawe ubwo nyine uzabipanga uko ubyumva. Gusa nishimiye kongera kuvugana nawe. Reka rero ntange phone y’abandi ubwo nushaka kumvugisha uze kongera guhamagara nimugoroba avuye ku kazi nanone.
Kadafi: sha ndumva nishimye nanjye bidasanzwe kandi warakoze kumbabarira no kunyihanganira pee. Sinzi uko nabona mbivuga ariko ninza uzabibona ko nahindutse kandi nzaza niteguye byose bishoboka. Ubwo turaza gusubira nimugoroba noneho ndi buhamagare nanone bakumpe tuvugane.
Yamaze gukupa ubundi baraseka kuko bari bamaze kumenya ko umutego bateze ashobora kuwugwamo atabizi. Gusa nanone hari hasigaye kumenya niba uburyo bahisemo gukoresha bwaba bwemewe nuko Kimonyo amaze gufata ifunguro rya ku manywa agana ku rukiko aho yashakaga kujya gutanga amakuru no gusobanura ibyo amaze kugeraho.
Ku mahirwe ye, ubwo yahageraga yasanze umwe mu bamukatiye ubwo yafungwaga ahari maze abanza kumwereka urupapuro rumufunguza
Umucamanza: ni wowe Kimonyo se? Ko mbona wabyibushye ra?
Kimonyo: buriya buzima iyo umaze kubumenyera uriyakira ugatuza.
Umucamanza: none se ko uje hano ni amahoro?
Kimonyo: yego ni amahoro. Nari nje gutanga amakuru mashya ajyanye na rwa rubanza rwanjye nyine kuko namaze noneho kubona ibimenyetso binshinjura
Umucamanza: ngo iki? Kimonyo rwose wishaka kunsetsa. Gute se wabona ibigushinjura ubu kandi kiriya gihe utarabibonye?
Kimonyo: nyamara ndabifite ni ukuri. Kandi kuba kiriya gihe bitarabonetse harimo ubujiji no kutamenya ingaruka zo guhisha ukuri no guhisha ibimenyetso.
Umucamanza: ngaho mbwira numve nta kibazo. Ibimenyetso ufite ni ibihe se?
Yahise amuhereza urupapuro rwasize rwanditswe na Gasaro.
Umucamanza yararusomye arongera arunyuzamo amaso bwa kabiri azunguza umutwe
Umucamanza: ubu rero waragiye uricara uti reka mpimbahimbe urwandiko ubundi nduture aho maze mbemeze. Ariko sha ubona turi injiji koko? Ese wibukako inyandiko mpimbano ihanirwa na yo? Wabona usubiye gereza ubyita ibikino.
Kimonyo: ntabwo iyi nyandiko ari impimbano. Muribukako njya guhamywa icyaha mwapimye ibikumwe. Numvaga hifashishijwe ibipimo harebwa ibikumwe biri kuri uru rwandiko, hakanarebwa umwimerere kuri iyi nyandiko na cyane ko hari ahandi nyakwigendera yagiye yandika.
Umucamanza: icyo cyo cyakora ni ingingo yumvikana. Hanyuma ibindi bimenyetso ufite ni ibihe? Ko iki gusa numva kitaba gihagije. Ubundi se uyu Kadafi ni muntu ki?
Kimonyo: ni ho naganaga nanjye. Uyu muhungu rero ubu amakuru ye arazwi ndetse aho aherereye na ho turahazi kandi kumubona birashoboka.
Umucamanza: ndumva akazi kose k’ubugenzacyaha waragakoze erega. Icyakora ubanza gereza yaraguhaye amasomo menshi pee.
Bakomeje kuvugana maze amuha amakuru yandi ndetse umucamanza amwemerera kumufasha bagafatanya n’ubugenzacyaha hamwe n’ ubushinjacyaha ubundi bakareba ko ukuri kwajya ku mugaragaro.
Kimonyo yavuye aho ubundi asubira iwe yumva noneho mu mutima akeyemo, kurenza mbere. Ubwo yageraga iwe yasanze murumuna we agihari ariko arimo kwitegura kujya kureba ababyeyi babo.
Yarasezeye ubundi ababwira ko azakomeza gufatanya na bo gushyira ukuri ku mugaragaro.
Ubwo umugoroba wongeraga kugera bari biteguye nanone kubona Kadafi ahamagaye ndetse koko ni ko byagenze kuko yarahamagaye
Kimonyo: bite se?
Kadafi: ni byiza. Nashakaga kuvugana na Gasaro
Kimonyo: ese ubundi ko utigeze unyibwira uri nde uri kuvugana na we ra?
Kadafi: ese ntabwo yigeze abasobanurira? Numvaga yabambwiye. Ni jyewe twabyaranye uwo mwana gusa sinabashije kuhaba ngo mumenye, nahise njya mu mahanga guhiga ubuzima
Kimonyo: ariko koko babivuze ukuri ngo buri wese ashobora gutera inda ariko si ko buri wese yabasha kuba papa. Umwana ndamurera imyaka itanu yose none utangiye guhamagara ngo ni wowe wateye inda?
Kadafi: ni ukuri ndabyemera kandi icyaha nakoze ndakizi kandi niteguye gucibwa icyiru cyose gishoboka pee. Nanjye ndigaya kuba umwana wanjye arinze amara imyaka itanu yose atanzi ndetse atarambona
Kimonyo: ibaze ko umwana ari jye yita se, ubu se kuzamubwira ngo ni wowe se urumva bizoroha koko ku mwana ukingana gutyo? Sha wa musore we sinkuzi nawe ntunzi ariko rwose aho nzakubonera uzitegure ko nzakunenga nkanakugaya. Ibintu wakoze ntabwo bikwiye umunyarwanda nyawe pee. None se uri mu mahanga ya kure cyane?
Kadafi: oya si kure cyane. Ubanza mutabashije kumenya code y’igihugu nahamagaye ndimo. Nibereye i Bugande ariko ndi hakurya cyane ntabwo ari hafi yo ku mupaka wacu. None se nabasha kuvugana na Gasaro ko mfitemo airtime nkeya ?
Kimonyo : nta kibazo waza kumuhamagara mu minota nk’itanu kuko yari agiye kugura umugati umwana azajyana ku ishuri mu gitondo.
Ibyo Kadafi yarabyumvise muri we yumva koko umwana we yitaweho kandi umwitayeho nta n’icyo bapfana. Byatumye yumva arushijeho kwifuza kuzaza kwirebera umwana we.
Yahise ategereza ngo wa mwanya ugere yahawe nuko ubwo wageraga yaje guhamagara
Umuhoza : ngo wambuze ?
Kadafi : sha nakubuze pee. Ariko nta kibazo naganiriye na bofre wawe. None se umugati wawubonye
Umuhoza : ntabwo nawubura. Ariko se cheri ubwo uba wumva bidateye isoni kuba muramu wanjye ari we urera umwana utari uwe
Kadafi : ndabyumva kandi rwose nshaka kubihindura. Ahubwo namaze kubitekerezaho ndetse gahunda namaze kuyitunganya yose.
Umuhoza : uzaza ryari se we ? mbega ngo ndishima ntaramenya igihe uzazira ?
Kadafi : ntabwo ari kera ariko sindenza iminsi ibiri ntaje. Gusa ndacyafite imbogamizi imwe
*Iyihe se kandi ? Ubu erega ikinyoma bateguye kuri we cyiswe ukuri? Agace ka 20 ntuzagacikwe*
Comments