Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGIHT OF NYASHI
.
∆∆ Episode 21∆∆
.
Duheruka Cloy aje kwa Katiana amusaba ko akeneye kunywa kuri ya Juice yajyaga amuha
.
Author: Chris Nandi Ishimwe.
.
Katiana amuha ikaze mu nzu. Cloy aricara maze Katiana aza kumurebera Juice. Afungura frigo akuramo jage nini cyane irimo juice isa umutuku cyane ndetse ndetse irambutsemo n'agace ka kaboko ku muntu. Afata ikirahuri asuka juice arangije ayizanira Cloy aramuhereza.
Cloy ashyira kumwa aragotomera cyane akura kumunwa ayimaze.
Asubiza Katiana ikirahuri ati" Ndashaka kunywa nyinshi. Ese byashoboka ?
Katiana ati" Yego
Cloy ati " Ngaho nzanira indi.
.
Katiana ajya kumuzanira indi. Aramuhereza. Cloy nawe aragotomera cyane. Ako agotomera akumva iramanuka neza kumuhogo we ikagera ku nyota ye yose. Ndetse akumva impinduka zidasanzwe imbere muri we. Akumva atakaje stress zose akumva ibihe bidasanzwe bizenguruka imbere muri we.
Katiana aricara aramureba. Cloy yumvise aho agejeje atereka ikirahuri kumeza.
Cloy ati" Iyi juice imeze gute ko mba nyumvamo ubuzima budasanzwe!
Katiana ati" ni juice nziza cyane.
Cloy ati' wari waranyemereye kuzanyigiaha kuyikora. Nkajya nyikorera.
Katiana ati'" mugihe kiri imbere.
.
Cloy ati" rero hari ikibazo mfite. Ubundi mbere yuko Mama apfa nabanje kubonekerwa nabyo.
Katiana ati" Ibyo ni ibisanzwe bibaho.
Cloy ati" ariko se none kuki bikomeza kungarukira bishaka kumenyekanisha iki? Ese hari ikibi naba narakoreye Mama?
Katiana ati' oya witekereza nabi. Kandi nuko urupfa rwa Mama we rukiri muri wowe ariko bizarangira.
Cloy ati" Buri uko ndimo kubona Mama ndimo kwiyumva ukundi ntazi.
.
Kurundi ruhande Papa Cloy na Moses bari mu rugo bonyine baricaye baracecetse.
Papa Cloy ati" Ese mushiki wawe yagiye he
Moses ati" yavuze ko kuguma hano birimo gutuma akomeza kudatekana mu mutwe. Yagiye kuri ya nshuti ye.
Papa Cloy arabyumva
.
Tuze muri Ghetto kwa Velas. Mugihe abandi bakomeje inkuru z'abakobwa. Velas ahugiye mu gusoma cya gitabo yarakuye mu cyumba cye.
James arabibona ko Velas yatwawe no gusoma. Ahaguruka aho yicaye aza hafi ya Velas.
Velas ati" James utaba uje kumvagira.
James ati" Ese kubera iki ukunda gusoma cyane.
Velas ati" buriya inyandiko ziba zibitse amabanga menshi.
James ati" niyo mpamvu ukunda gusoma.
Velas ati" Cyane.
James ati" niyo mpamvu uba uzi ibinti byinshi bitandukanye.
.
Ruby na Sam bareba Velas.
Sam ati" Velas ko wigiriye mu bitabo uyu munsi si wowe warikuducomera.
Velas ati" mwihangane namwe mubikore.
Ruby ati" Man reka ibyo bintu
Velas ati" Man munyumve hari ikintu kingenzi ndimo gushaka. Nshaka kumenya.
Ruby ati" urashaka kumenya iki?
Velas ati" ndakibabwira maze kukimenya
.
James arahaguruka ava imbere ye. Velas akomeza kwisomera icyo gitabo afite. Hari ingingo yabonyemo ashaka arazisoma cyane. Amaze kuzisoma azitekerezaho.
Aribaza ati' bivuze ngo ni uburyo bubiri umuntu ashobora kugiramo iyerekwa ry'ibizaba. Iyerekwa ry'umucyo, n'iyerekwa rivuye mu gice cy'umwijima. Iyerekwa rivuye mu gice cy"umwijima umuntu ashobora kugira, ni igihe ibyo abona biba bifite aho bihuriye n'ibikorwa bye bibi. Iyerekwa ry'umucyo ni iyerekwa ryiza rikomoka kubyiza biba bigiye kuba bivuye kuruhande rw'umucyo.
.
Velas akomeza gusoma neza izo ngingo. Agera aho abona ko iyo iyerekwa ribi wagize rikomeje kukigarukira na nyuma yuko riba akenshi biba bisobanuye ko ibyabaye bifite inkomo ya hafi yawe
Velas amaze kubisoma abitekerezaho cyane. Bituma yongera kwibuka neza amagambo ya Cloy. Yibuka ubwo Cloy yamubwiraga ko arimo gukomeza kubona Mama we aruka amaraso. Ngo kandi yarinabibonye mbere yuko Mama we apfa kuriya.
Amaze kubyibuka abihuza ni icyo guce amaze gusoma mi gitabo.
Velas aribaza ati" Nonese wa mugani habaye hari icyo wasanga Cloy yarakoze? Ariko se byashoboka gute ?
.
Tugaruke kuri Cloy aho aryamye kwa Katiana. Araryamye arasinziriye ntabwo baryamye hamwe. Baryamye mu byumba bitandukanye.
Cloy aho aryamye atangira kugira inzozi. Yibona aryamye ahantu kumeza nini cyane. Ndetse akibona aryamye kuri iyo meza yambaye ubusa buri. Hari abantu benshi bamuzengurutse. Yumva bamubaza bati" Cloy ukunda iki?
Cloy agasubiza ati" Nkunda Mama wanjye ?
Bakongera bakamubaza bati" Ukunda iki Cloy ?
Nawe agasubiza ati" Nkunda Mama wanjye.
..
Hashize akanya abona Katiana aje imbere ye ahagarara imbere ye aramureba.
Katiana aramubaza ati" nonese urumva witeguye ?
Cloy ati" yego
Katiana ati" Iyo hari icyo ushaka rero hari icyo uba ugomba kubura.
.
Cloy ahuta akangukira hejuru afite ubwoba. Arabyuka yicara mu gitanda. Hashize akanya yumva ukomanga ku cyumba ava mu gitanda aza kumuryango arafungura abona ni Katiana.
Katiana ati" bite ko udasinzira ?
Cloy ati" ngize indoto mbi.
Katiana aricara ku gitanda ati" Ugize indoto zimeze gute ?
Cloy ati" Mbonye ndi ahantu ndyamye kumeza nambaye ubusa. Nzengtutswe n'abantu benshi barimo kumbaza ngo nkunda iki? Maze hashize akanya mbona nawe uraje uhagarara imbere yanjye urambaza ngo nditeguye. Ndagusubiza ngo yego. Maze uravuga ngo iyo hari icyo ushaka hari icyo uba ugomba kubura.
Katiana ati" nonese uratekereza ko ibyo ubonye zari indoto?
.
Cloy ati" none ntabwo zari indito se?
Katiana ati" Oyaaa nonese wibagiwe ko byabaye ?
.
Cloy agwa mu kantu!
.
Udacikwa na Episode ya 22
Comments