logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO 
.
Episode 24
.
Twaherutse Fame ategetse ko ntawundi muntu wongera kwinjira muri iyo vip room uretse Fame, Doctor Fabien na Clemance bonyine.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome ahagaze kumuhanda, haje tax voiture arayitega. Ajyamo abwira pilote aho agiye aramutwara.
Afata telephone ahamagara Alias ati" Alias urihe ugeze he ? Nizere ko waje mwana?
Alias ati" ndi munzira. Urabizi iyo unkeneye ndeka byose nakoraga.
Rome ati" Good my Partner friend
.
Ava kuri telephone, Shoferi amugeza aho yaragiye. Rome asohoka mu modoka aramwishyura. Aranamushimira ati" urakoze kwihuta cyane.
Agenda agana ku nyabako imwe hafi aho gusa ageze imbere arakata aragaruka abwira shoferi ati" mpa number yawe nze kuguhamagara mu minota mike ugaruke umfate. 
Shoferi amuha number. Ubwo aragenda aho yaragiye. Yinjira muri iyo nyubako arazamuka hejuru. 
Hari umuryango agezeho arakomanga, afungurirwa na Martin. 
Martin ati" ni wowe twavuganaga?
Rome ati" yego
.
Martin amuha ikaze baza kwicara. 
Martin ati" biriya bibazo byose wambajije birashoboka ariko bifite risk
Rome ati" icyo nshaka kumenya bifite amahirwe angahe yo kuba byatabara umuntu ?
Martin ati" uramutse ukoresheje igihe neza ntihazemo ikosa bishobora kuba byakora. 
.
Martin arahaguruka ajya mu kabati ke arafungura, akuramo imiti n'urushinge abihereza Rome. Maze arongera aricara.
Martin ati" ese ninde ushaka gufasha gutya wa mwana we.
Rome ati" umbabarire kuba ntamukubwira.
Martin ati" Ntakibazo. Gusa ukeneye umuganga wumuhanga mugutera inshinge.
Rome ati" ndamutite.
Martin ati" Good. Ubwo nibitagenda neza mu byakire.
Rome ati" urakoze kumfasha cyane.
.
Barahaguruka.
Martin ati" ariko wamenye gute ?
Rome asekamo ati" Martin uri umwe mu ba doctor bahanga muri iki gihugu. Ni ahantu utari. Nakwizeho kandi mugihe gito.
Martin ati" amafaranga yanjye ?
Rome ati" Cheque your Bank acount. 
.
Rome ava muri iyo nzu amanuka yihuta cyane. Ageze hasi ahamagara wa mu shoferi. Aza kumufata.
Arongera ahamagara Alias amubaza aho agez.
Alias ati" nageze inaha ndimo gushaka imodoka.
Rome ati" wow nkunda ko nawe ukora gisirikare. Sawa duhuze mukanya kubitaro sinahakubwiye?
Alias ati" yego.
.
Rome aramukupa ahubwo ahamagara Denis. Ni umuganga ukora hariya ku bitaro akora. Denis aramufata.
Rome ati" Are you ready 
Denis ati" wamaze kubona ibikenewe se ?
Rome ati" Yago.
Denis ati" am ready to.
.
Rome aramukupa yitsa umutima asenga Imana ati" Mana nyagasani uyu mugambi uyoborwe nawe.
.
Tuze kuri Hosptal Litta ari kuri reception arimo gutekereza kumugambo Mama we yamubwire yo kureka Rome.
Uwo mwanya Daria aba araje inshuti ye. Iramureba iramwitegereza uburyo  arimo gutekereza byinshi.
Daria araturika araseka
Litta amureba nabi
Daria yisekera ati" nkoze iki? Gusa Litta  goragoza intekerezo zawe neza. Buriya kariya gasore nako wasanga karamaze kuguca amazi. Buriya kazi ko wagakunze ukiruka inyuma. Kandi kiteguye kugucunaguza kugire ngo kihagarareho.  Ese ni ryari atari wowe ushyiramo imbaraga nyinshi igihe cyose ushaka kuvugana nawe ?
Litta arabyumva.
.
Rome ageze aho kwa Muganga. Ava muri tax voiture yabandi arishyura maze yinjira kuri geti yaho kwa Muganga
Hashize akanya hari indi modoka ihinjiye. Rome agiye kubona abona ni Alias uyijemo. Alias araparika neza aho baparika.
Avamo ahoberana na Rome.
Alias ati" Man niki kirimo kujya mbere ? Mbonye nakira amagaranga avuye kuri wowe 200k ngo nkodeshe imbaraga.
Rome ati" Ifate nkaho uri umusirikare ugiye kuri mission yo kubohoza umuntu.
Aliasa aratangara ati" Ngwiki ? Ugiye gucikisha mushiki wawe se ? Ubundi se amafaranga wayakuye he ?
Rome ati" ntabwo ari mushiki wanjye ariko ni umuntu wingenzi cyane.
Alias araseka ati" ko naherutse uje gukora akazi ka masuku hano mu mujyi ni gute wake kwigira Commando?
.
Hejuru muri Office Docto Fabien arimo gutegura uburozi bagiye gutera Crea. Fame  aza kureba aho ageze.
Fame ati" harabura iki? Ngo munkureho igitutu cya President ?
Fabien ati" ariko nawe nagende gake.
 .
Kurundi ruhande muri Office ya Rhadia. Aricaye arimo gutekereza cyane.  Aribuka umugabo we amubwira ko bagiye kwivugana Crea. Rhadia yaguye mu kantu!  Ariko Fame amwumvisha ko ariho ubuzima bwabo bwubakiye. Natabikora ntaho azagera. Bdetse bashobora no kuba babura byose
None Rhadia arimo kubitekerezaho akumva umutima umucira  urubanza. Ariko nanone akumva akwiye guhitamo famiky ye.
.
Rome na Alias barimo kuzamuka. Bagera aho babasha kureba neza kuri ya vip room. Babona Clemance ahagaze kumuryango yabaye ibamba.
Alias ati" Bivuze ngo umuntu dushaka gutabara arimo hariya ?
Rome ati" Yego
Alias ati" None uriya mugore  mbona wahabaye ibamba 
.
Rome aratekereza ati" Tuguye kuhamukura ?
Alias ati" Turahamukura gute ?
.
Udacikwa na Episode 25

Comments