logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
“Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro, kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babuloni. … Inzoga ikaze yabahaye muyiyihe irushijeho gukara incuro ebyiri. Aho Babuloni iyo yageze yiha ikuzo n’umurengwe, muhageze kuyiteza ububabare n’icyunamo. Dore iribwira iti, ‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi, sindi umupfakazi kandi sinteze kugira uwo ngira mu cyunamo bibaho! Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe, ari byo ndwara zica no gupfusha n’inzara bizayigwira icyarimwe. Izashya ikongoke, kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo rubanza igira amaboko. Abami b’isi bihaye gusambana n’icyo cyatwa Babuloni bakarengwa, bazarira baboroge … bagire bati, ‘Mbega ishyano! Mbega ishyano rikugwiriye, wowe Babuloni mujyi w’icyatwa w’igihangange! Isaha imwe irahagije kugira ngo akawe kabe gashobotse!”
.
Duheruka Jenerari atanze itegeko ngo bakuremo mask ya natasha bisho ngo barebe igisura cye. Ese koko ni natasha bishe?
.
inkuru ya navio kki dable le. Ndabashuhuje mwe mukurikira ibihangano byanjye muri mu mpande z'isi zitandukanye. Mbahaye ikaze.
.
ubwoba , gutegurwa ndetse n'amarira menshi niyo mike yarafite. Yumvaga ibya uwera azi biragiye, yatekereza ko yamubwiye ko amukunda bikamurenga. Yabuze amahoro n'amajyo, yatekereje byinshi yiyimpa byinshi. Ubwe yumvaga nawe atazi Uwariwe. Yatambutse yegera aho bakoze uruziga maze abona umusirikari ufite ubwoba bwinshi niwe ugiye gukuramo mask natasha. Umusirikare yaratambutse yegera natasha uwo wapfuye , abaminisitiri bose ndetse n'umwami bari bafite amatsiko yo kureba isura ye. Umusirikari uko yakamwegereye arunama atagira gukuramo mask. Bituguranye cyane bose batuguwe no gusanga ari Natete. Umukobwa w'ikinege wa Fideri bose bikanze bareba fideri , fideri nawe ati:" Ntibishoboka. Umukobwa wange gute yaba ariwe natasha? Aka ni agatego."
Jado n'uburakari bwinshi ati:" mu mufunge."
Mike we aho ari yariruhukije mu mutima ati:" Natasha uri natasha koko! Ninde wakuvumbura ? Ubu ndi kwibaza aho uri?"
.
.
sasa ko twasize Natete agiye kuryamana na Poul, uriya upfuye ni nde? Reka tuze kurundi ruhande aho poul akiri gukuramo imyenda natete bari munzu ya bonyine imyenda yose poul amaze kuyikuramo. Sasa dore ngo aratagira kwegera atagira kwirwanaho. Uko yagatagiye yikanzemo . Mu ijwi ririmo ubwoba ati:" isugi? Umh! Nate, gute wabaye isugi? Tumaze Amezi menshi, menshi minshi ariko! Turyamana none warogeye uba isugi?"
natete uwo ati:" erega sheri ndarya. Kandi urya arakura bivuze ngo umubiri wange wasubiye uko waruri nyiri umwana."
Poul n'ubwoba bwinshi azamura ipantaro  afunga umukandara atagira kugenda asubira inyuma. Uko yagasubiye inyuma hari uwo yasitaye ho mugukebuka abona ni natete uryamye hasi. Arogera akebuka umwe bari bagiye kuryamana umwe w'isugi abona nawe ni natete. Ati:" ibi bishoboka bite? None ko wiyuburuye uyu ninde?"
sasa umwe bari Bagiye kuryama yamuhindukiriye mu maso ye abona abaye natasha. Poul n'ubwoba bwinshi yikubita hasi agenda akurura ikibuno yihindira kurukuta, natasha ati:" witinya erega sinkugirira nabi."
poul ati:" ntunyegere ahubwo. Gute ubwira ngo ntugirira nabi kandi natete wange wamugiriya nabi? Bundi simeruka wagiye guhura na abaminisitiri ngo bakwice? uri hano gute?"
Natasha ati:" n'ubundi banyishe. Uramenya ahubwo ntuzazimure ko wambonye aha. Baraza kujya gutwika njye bishe rero uramenye ntuzimure."
Poul ati:" gute ubwira ngo sinzimure kandi waranyiciye umukunzi wange waragiza ukigira we?"
Natasha ati:" reka daa! Dore ntiyapfuye , singuyu se."
Poul yakebutse aho natete aryamye atugurwa no kumubona abyuka atagira kugenda amusanga aramufata amureba mu maso ati:" sheri bite?"
Natete mu ijwi ryoroheje ati:" meze neza. hari ikibazo se?"
Poul ati:" kidahari se? Urabona umwanzi ukomeye wigihugu atari hano? None ho kandi yari yigize wowe iri dayimo ni?"
Natete ati:" sheri bifate gahoro. Uyu si mubi imbere yacu rero witinya kandi wigira ubwoba bwinshi."
poul ati:" eeeh! Sawa.
.
.
sasa reka twiyizire kurundi ruhande Fideri we bari kumufunga gusa nubwo bamujyanye muri gereza natuje arigusakuza ati:" nyagasani rwose wikwizera biriya ariya ni amacenga ya natasha w'idayimoni.
Jado ati:" ceceka aho se nyine. Wowe uracumbikira ikitso murugo iwawe waragiza ukisobanura."
Fideri ati:" ese urakeka ko yaza kuba ari natasha w'ukuri wari kumwica kuriya? Wikwigira nkaho tutabigerageje inshuro nyinshi. Turiya twambi wa murashe mbera waramurasaga imyambi igahindukira ikica abayirashe. Yajyaga kumwegera akabura. None ubu wizeye ko wishe natasha w'ukuri? Aho kwaba ari ukwibeshya nyagasani. Ushobora kwizera ko wishe natasha w'ukuri nyuma ukazatugurwa umubonye agarutse."
Jado n'uburakari ati:" cece ka aho se nyine."
Jenerari ati:" ariko nyagasani ibyo fideri ari kuvuga nange ndumva ari ukuri."
Jado ati:" ushigiyehe wumva ko ari ukuri?"
Jenerari ati:" reka twumve ikimenyetso cye nawe."
Fideri ati:" njye ndabizi neza ko atari umukobwa wange ni ikimenyimenyi mugende muramusanga murugo."
Jado ati:" ariko, ni dusanga adahari n'imbabazi nari kukugirira ndagaruka nkuca umutwe ntambabazi nkugirira."
Fideri ati:" cyane rwose uwuce."
.
.
sasa kurundi ruhande poul ntari kwiyumvisha ibyo abona na amaso ye aracyare murujijo. 
poul yitegereje mu maso ha natete ati:" kuki wemeye ko yihindura wowe?"
Natete ati:" yarari mibibazo twagombaga kumufasha rero."
Poul ati:" eeeh! Ugafasha umwanzi wigihugu ntasoni ufite?"
Natete ati:" si umwanzi w'igihugu ahubwo ni ugifasha."
Poul ati:" ibyo ndabyizera ari uko mbonye isura ye. Niba koko ahamya ko atari umuntu mubi, natwereke isura ye."
Natasha ati:" sawa ndayikwereka ariko ubanje kunyizeza ko utaza kuzimura."
Poul ati:" yego sindi buvuge."
Natasha bidatinze yatagiye kuzamura mask ngo abereke isura ye, Gusa atarazamura jenerari na abasirikare bahise binjira bakibona abari mwimbere barikanga...................
......................
...........................loading episode...36
.
Natasha none ho nibaba bamubonye?
Yuweeh! Burya natasha ni isugi?
utazacikwa agakurikira ndabakunda cyane. Dusubire kuwa kabiri.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::|

Comments