Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dusubire kwa Veronica_*
Nari niyicariye ndi kunywa agacupa ndi no gupanga gahunda zizakurikiraho, ni bwo nabonye Brad yinjiye na za pizza mu ntoki. Uyu na we rwose itereta rye riransetsa. Ubushize namubwiye ko ibintu birimo ibivuta ntabikunda none ari kwetetana za pizza zitampaye agaciro.
Ubu koko ni nde wamubeshye ko jyewe Veronica nshukishwa za pizza nk’abana b’imyaka 20? yego sinkuze cyane ariko nanone oya. Iyo aba ashaka gutereta neza yari kuza ahubwo ati reka dutegure ibya mu gitondo dusangire.
Namubwiye ko nta gahunda ya za pizza mfite gusa mubwira ko yakicara tugasangira agacupa.
Yaricaye abanza kunyitegereza cyane
*Veronica:* Brad ese ujya wibaza ku biba bizanye buri munsi Clark iwanyu?
*Brad:* Uzi ko na Julia ibyo ahora abimbwira
*Veronica:* ariko afite ukuri. Wakagombye kumenya icyo akora hamwe na nyoko
Nabivuze mukorakora ku maguru. Ntimwumve ko nshaka kuryamana nawe ahubwo Brad ndamuzi aroroshye kandi kumukorakora biratuma aha agaciro ibyo mubwiye
*Brad:* Uri kuntokoreza ubwonko mbabarira ukureho ikiganza
*Veronica:* Hanyuma se ibyo ngusabye uzabikora?
*Brad:* Nzabitekerezaho
Ntiyatinze aho yahise agenda adatinze nuko ubwo nasubiraga mu cyumba nasanze Ryan yampamagaye inshuro zitabarika. Ubundi se ubu we aranshakaho iki?
Nabitse telefoni ubundi niyemeza kujya kwa Clark gushaka amakuru ubwanjye. Rimwe na rimwe bisaba kwikorera akazi iyo ubona abakakagukoreye batihuta uko ubishaka. Nashakaga kumenya gahunda agirana na Celia kuko yaranshishaga
Nagezeyo kwinjira ntibyangoye kuko nta barinzi iwe bahaba. Nahise mubona ari mu busitani bwo mu gikari na Amber. Ninjiye muri salon ntungukira ku meza ari mu kandi kumba wakita ibiro, yuzuyeho ibipapuro nuko nkuramo telefoni ntangira gufotora.
Hari huzuye dosiye nyinshi izigaragaza imyirondoro y’abantu, sheki yasinyiwe, izo yasinye na za kontalo zinyuranye, byose ndafotora.
Nari nkiri muri ibyo numva Amber avuga yinjira mpita nikinga inyuma y’urugi ariko niteguye gutangira umurwano igihe cyose bambona
*Amber:* Clark uzi neza icyatuzanye hano ariko, ntabwo twaje mu marangamutima umbabarire
*Clark:* Umva Amber nakubujije iteka kumbwira uko ngomba kwitwara.
*Amber:* Ntacyo uriya nzamwitaho ariko nawe ukibeshya ugafungura ipantalo tuzaba babiri
*Clark:* Ese kuki iyo bigeze kuri Veronica buri gihe uhindura isura
*Amber:* Uriya mugore ndamwanga yewe.
Kumbi ni jye bavugaga ko bagiye kwitaho? Nasohotse mu nzu yabo bucece ngeze hanze y’igipangu mfumyamo ngana iwanjye dore ko hatari kure.
Nahise numva umuntu
…: Veronica wakoraga iki muri iriya nzu?
Narahindukiye mbona ni John ari imbere y’imodoka ye. Ahuiii. Nahise niruhutsa neza neza. Nari ngize ngo ni undi
*Veronica:* John urankanze ariko nanone ndumva nduhutse.
*John:* Naguhamagaye narushye
*Veronica:* Ko ntigeze numva telefoni isona se?
Nahise nisakasaka nsanga ntayo mfite nibuka aho naba nyisize ko ari kwa Clark.
*Veronica:* Yewe ga John uzi ko nyibagiriwe kwa Clark
*John:* Ubundi se wakoragayo iki?
*Veronica:* Umva reka mbanze njye kuyizana ibindi ndabikubwira nimvayo
Nibajije niba nongera kwinjira bujura cyangwa se ninjira nkomanze, niyemeza gukoresha kwirwanaho nkoresheje impano nahawe. Nahise mfungura ibipesu bibiri by’ikanzu nari nambaye ku buryo uretse imoko ariko amabere yasaga n’aboneka yose, ubundi njya kwa Clark ndakomanga
*Clark:* Veronica urakora iki hano?
*Veronica:* Ntukunda abashyitsi batunguranye se?
*Clark:* Sinari mbyiteguye rwose
*Veronica:* Numvaga ubushize tutaraganiriye neza nari nje ngo dusubukure
*Clark:* Ariko aha si ho twaganirira nanone
*Veronica:* Ese ntushaka ko umugore wawe abimenya?
*Clark:* Basi tuze gusangira ibya nijoro ahantu hiherereye. Ba utegereje iminota ibiri ndaje
Yahise agenda ansiga muri salon nanjye nahise nirasa mu biro nsanga telefoni irambitse ku meza inyuma y’urugi ndayibatura nsubira kwicara ku buryo utamenya ko nigeze nananyeganyega. Hashize akanya aragaruka afite ikarita mu ntoki
*Veronica:* Icyo se ni igiki?
*Clark:* Iyi ni ikarita ya hoteli, ni aderesi. Tuhahurire nimugoroba saa kumi n’ebyiri tuganire birambuye
*Veronica:* Ndabitekerezaho
Nahise nsohoka nsubira mu rugo nsanga John yinjiye yicaye muri salon
*John:* Telefoni urayibonye se?
*Veronica:* Ndayibonye. None se amakuru uzanye ni ayahe?
*John:* Ryan arafunze azira gushimuta umwana Pablo
*Veronica:* Ayo makuru wayakuye hehe?
*John:* Mfite umuntu hariya
*Veronica:* Ni nde se wamufungishije?
*John:* Ibyo byo biracyari ibanga mu kurinda umutangabuhamya
*Veronica:* Ariko iyo maneko yawe yakaguhaye amakuru ahagije. Ntumuhemba se?
*John:* Veronica ibyo si byo ngombwa ahubwo hari ibindi twavugana
*Veronica:* Ariko ntawundi ni Julia tu. Yabonye atanshobora none ahisemo gufungisha Ryan
*John:* Ibaze kubyarana n’umuntu nyuma ukamufungisha. Na byo biri mu bituma ntazashaka umugore
*Veronica:* Umva John ntabwo bishekeje. Ahubwo ohereza Leon anzanire Julia hari ibyo ngomba kuvugana na we
*John:* Sha Leon ntahari yagiye Texas gushaka musaza wawe
*Veronica:* Urazi John, ntarabona Julia hano muri salon ndumva ntari butuze
Nubitse umutwe ntekereza ibintu biri kuba muri iyi minsi, noneho ndabona biri kwivanga rwose
*John:* Bigenze bite Veronica?
*Veronica:* Umva John nshakira amakuru kuri Clark na Amber
*John:* Ibyo bindekere ndabikoraho. Wowe gusa umpe amakuru y’ibanze ufite. Ikindi kandi ntiwivange mu bya Ryan
Yahise asohoka aragenda nanjye nsigara nicaye aho nibaza byinshi kuri Ryan. Nyuma telefoni yanjye irasona ndebye mbona ni nimero yihariye
*Veronica:* Allo ni nde tuvugana?
*Ryan:* Eeeh noneho wemeye gufata telefoni se
*Veronica:* Umva Ryan ni ibyawe na Julia ntunzanemo ndagusabye
*Ryan:* Ese wanabimenye. Umva ndagushaka uze kundeba
*Veronica:* Ibyo byibagirwe rwose sinshaka kubyivangamo umbabarire
*Ryan:* Veronica ndakwinginze uhagere iminota icumi gusa irahagije
Naremeye gusa nari mbizi ko John yambujije gusa numvaga nshaka kujya kumva ibyo Ryan ambwira
Naragiye ngezeyo mbabwira ko nje kureba Ryan. Banjyanye mu kumba afungiyemo, inyuma ya za ferabeto
*Veronica:* Ryan ushaka ngo nkore iki?
*Ryan:* Nari mbizi ko ubimbaza rwose
*Veronica:* Umva Ryan iyo umenya ubwenge ntiwari gushimuta Pablo. Narakubwiye ihubuka ryawe n’ubugoryi bwawe
*Ryan:* Ariko sinigeze mushimuta kuko ni uwanjye
*Veronica:* None se urabona nyina atagufungishije
*Ryan:* Winyibutsa injiji ukuntu yaje ikabanza kumpa ituru naho yapanze byose
*Veronica:* Ese nzakugire nte koko? Ushwana n’umuntu nyuma ugatinyuka kumujya mu maguru? Iyo anakwica ahubwo sinari kukuririra. Hagati aho mbwira icyo unshakira ngende
*Ryan:* Ndabizi wize amategeko, mburanira nsohoke hano
*Veronica:* Hamagara Julia aze akuburanire. Ubwenge buke bwawe byibuze hari isomo bugiye kukwigisha. Ikigoryi gusa
Nahise nigendera
*_Ryan muri gereza, Leon gushaka Sebastian, Julia gushakwa na Veronica, John gushaka amakuru ya Clark na Amber. Agace ka 66 ntuzagacikwe_*
Comments