Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 1
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiranye n'uhererekane rw'imodoka nziza kandi zihenze zikurikiranye. Zirimo umukobwa wa President n'abasore bashinzwe umutekano we bamuherekeje. Amazina ye yitwa Crea ( kureya ). Mu modoka arimo ihambaye yicaranye n'umugabo witwa Karenzi ni umunyapolitike ukomeye utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Papa w'uwo mukobwa ariwe president.
.
Karenzi yitegereza Crea mu maso aramwenyura maze aramubwira ati" wa mukobwa we Crea uranshimishije cyane. Ndetse urantangaje bikomeye. Bimpaye ikizere gikomeye ko wowe uzaba urumuri rwongera guhuza abanyagihugu, kandi ugashyira ubuzima bw'umuturage imbere y'ibindi byose.
Crea nawe arahindukira aramureba bahuza amaso.
Karenzi ati" Ndagushimiye mbikuye kumutima kuba wowe wemeye gutera intambwe ukemera kuza kuvugana nanjye.
Crea amwenyura gake atuje cyane ati" twese ibyiza nibyo twifuriza iki gihugu.
Karenzi avuga asa n'ubabayemo gake ati" Ariko siko ubutetegetsi bwa Papa wawe butubona.
Crea ati" Sinitaye kubya data njyewe ndumva nshaka kubumva.
.
Tuze kuri presidence muri office imwe muzihari. Hari umugabo ariko ukuri muto wicaye muri office mu ntebe amagaru yararambitse ku maboko y'intebe. Yitwa Paru. Asa nuri kure mu bitekerezo.
Kumuryango hahagaze undi mugabo witwa Fazil ni umujyanama wa hafi wa Paru akaba nushinzwe umutekano we.
Kurukuta rw'iyo office hamanitse amafoto atandukanye. Ifoto ya President n'ifoto ya Paru arikumwe na Crea umukobwa wa President.
Fazil areba iyo foto ya Paru na Crea , amaze kuyireba arahindukira areba Paru. Paru nawe aramureba abona Fazil arimo kumureba cyane.
Paru ati" niki?
Fazil ati" ndimo kwibaza icyo urimo gutekereza kuba Umugore wawe ariwe ugiye kuzasimbura Papa we kubutegetsi akaba president.
.
Paru agiye kumusubiza telephone ye irasona. Areguka arayifata. Uhamagaye amubwira ko Umugore we arikumwe na Karenzi bafite ahantu berekeje.
Paru akupa telephone ahita ahaguruka yihuta cyane, ava muri office ye aza muri Office ya President arinjira ahagarara imbere ya President atanga icyubahiro.
Paru ati" Nyakubahwa President aka kanya nakiriye amakuru ko Umugore wanjye Crea ahuye na karenzi bari muri convoyeee bafite ahantu berekeje.
President ahita arakara ati" Kemura icyo kibazo. Uriya mugizi wa nabi mutandukanye n'umukobwa wanjye.
.
Paru ava muri office ya President, ashyira telephone kugutwi arahamagara.
.
Tugaruke kuri comvoyee irimo kugenda, irimo Crea na Karenzi utavuga rumwe n'ubutegetsi
Karenzi ati" Crea ntekereza ko ibiganiro byanjye nawe biraza kuvamo ikintu kizima.
.
Uwo mwanya sasa batangiye kuruswaho , kandi amabombe aremereye cyane. Abarinzi b'umukobwa batangira guhangana n'ibitero batazi aho biturutse. Intambara ya masasu mu muhanda irakomera.
Imodoka Crea na Karenzi barimo iraswa mbombe ya Lockete irabirinduka irenga imuhanda.
.
Mu masaha make akurikiyeho, Crea umukobwa wa President azanywe muri ambulance yirukanka cyane..azanwa mu bitaro bimwe bya mbere bikomeye cyane mu gihugu. Karenzi we tayali yari yamaze gupfa.
.
Nyuma y'iminsi itatu Crea ari mu bitaro yitabwaho n'abaganga. President yicaye iruhande rw'igitanda Crea aryamyeho. President afite agahinda kumaso. Arimo kureba umukobwa we.
Aravuga ati" Mwana wanjye kubera iki utanyumvise?
Uwo mwanya haza umu doctor ukomeye urimo kwita kuri Crea atanga report kuri president. Aravuga ati" Nyakubahwa President, Crea yarangiritse cyane bikomeye. Bigiye kuzafata igihe kinini kugira ngo azakire yongere kumera neza.
President ati" Bigomba kuba ibanga.
Doctor ati" Yego Nyakubahwa . Bizaga ibanga mbirahiye kubuzima bwanjye.
.
Hashize imyaka ibiri twizire kure cyane y'umurwa mukuru w'igihugu. Ahantu mu gace kimisozi gusa. Ni mu masaha y'ijoro.
Hari umusore witwa Rome urimo gucaracara mu nyibako y'abandi y'umukire wo muri ako gace. Rome aza kuri stock yabo. Akoze kumuryango harafunze.
.
Abandi bararyamye ni mu gicuku.
Rome afite ukuntu afite utumannyeri twe umuryango arawusetsa. Arinjira. Abona stock rwose irizuye irimo burikimwe cyose.
Aravuga ati" Mana niba abantu bose bangana imbere yawe , ni ukubera iki udusumbanisha mu buzima bigeze aha ? Bamwe tubaho twipfumbase mu nda ibihe byose, mugihe abandi ibyo kurya byangirikira muri stock .
.
Akora mu mufuka w'ipantalp yambaye akuramo agafuka. Arangije ahera kumuceri adaha. Afata n'akandi kantu abonye aho ayora kawunga. Agenda afata n'utundi dutandukanye. Afata nakajerekani kamavuta.
Arangije asohoka anyomboka , acungacunga. Abona zamu waho yasinziriye mu ntebe yicayemo. Rome agiye kurira igipangu biranga arahanuka yikubita hasi , imbwa yaho iba yamubonye itangira komoka.
.
Rome atangira kubarana n'imbwa bacungana...Zamu nawe aba arakangutse sasa.
.
Next Episode 2
Comments