logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE
.
Episode 31
.
Duheruka, Sonna ahindukiranye Amilia amubaza icyo agamije.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Amilia yikangamo ariko afata umutima.
Sonna aramureba cyane ari serious cyane ati" ese niba waruziranye n'umugore we urashaka amazimwe yo kuzajya kumubwira? Nicyo waje ugamije wigira inshuti kuri njye ?
Amilia ati" Oyaaaa. Sonna wibifata gutyo. Njyewe nakubwiye ko narinsanzwe mbazi gutyo. Ntabwo narimbazi birenze.. impamvu nkubajije byari amatsiko gusa. Kandi niba nkurakaje umbabarire. Sinangombwa ngo uzagire icyo umbwira cyane ko bitanandeba rwose. 
Sonna aramwitegreza cyane.
Amilia ati" Sonna nyizera. Njyewe icyo nishimiye ni ubushuti bwanjye nawe gusa.
Sonna ati" ok
Amilia ati" ese uranyumvise ntabwo ukikindakariye?
Sonna ati" Ndashaka kukwizera. Ariko bikaza gake gake.
Amilia ati" ntakibazo ntacyo bintwaye kabone nubwo utahita unyizera. Igihe nicyo kizakwereka ko nkwiriye.
.
Sonna aramureba ariyumvira, abona ko n'ubundi ntacyo afite gushidikanya wamugani kuri Amilia.
.
Tuze kuri Tole avuye mu kazi yinjira mu modoka. Akinjira mu modoka yibuka abona status ya Sonna yapostinze avuga ko hari inshuti ye yamwifurike isabukuru nziza.
Amaze kubyibuka agafuhe kazamo maze yatsa imodoka aragenda. Aho gukomeza inzira ijya iwe mu rugo akata ajya kwa Sonna.
Afata telephone aramuhamagara, Sonna aritaba.
Sonna ati" Mugabo nkunda ?
Tole ati" uri mu rugo se cy uri aho bagusohokanye?
Sonna araseka ati" ifuhe.
Tole ati" Oyaaaa 
Sonna ati" ndimo kubyumva mu ijwi ryawe .
Tole ati" mbwira urihe ?
Sonna ati" ndi mu rugo.
Tole ati" uwo muntu niho yagusanze se ?
.
Sonna araseka arebana na Amilia. Amilia arabyumva uko barimo kuvugana n'umugabo we.
Tole ati" ko utavuga cher mwiza!
Sonna ati" ni inshuti nziza turikumwe hano mu rugo.
Tole ati" bwire iyo nshuti yawe nitahe ntayibonye.
.
Amilia arikanga.
Sonna ati" bivuze ngo urimo kuza hano mu rugo ngo dusangire keke ?
Tole ati" yego
Amilia abyimvise ahita ahaguruka Sonna aramureba ati" Sonia ugiye he kandi chr wanjye avuze ko ashaka kukubona ?
Amilia ati" Sonna urihangana amasaha aramfashe kandi mfite akazi ko gukora.
Sonna ati" ihangane ntabwo atinda kugera hano.
Amilia ati" wenda twazabonana ikindi gihe ?
.
Sonna ati" ntakibazo.
Amilia ati" gusa nkuhaye agatekerezo gato niba hari icyo kagufasha. Wamenya neza uwo mugabo muri kumwe ukamusobanukirwa cyane. Nibwo wazamenya amahitamo akwiye waha umutima wawe.
Sonna asa nudasobanukiwe  neza icyo amilia ashatse kuvuga.
Amilia aramubwira ati" icyo mvuga. Ushobora gusanga bikwiye ko nawe wamuha umutima wawe cy se nuwumuhe burundu. Ibyo byashingira mukuba waba umuzi neza bihagije. Kandi burya ibanga ry'Umugabo ni urugo rwe. Kandi urugo rwe sinkuta z'inzu ahubwo ni Umugore we.
Sonna araseka ati" umbwiriye mu migani ariko ndumvise urakoze.
.
Amilia amusezeraho.
Sonna ati" ntabwo nkuherekeza kuko araje.
Amilia ati" ntakibazo.
.
Amilia ava mu nzu ya Sonna aza mu modoka ye aratwara ava aho. Agenda afite akamwenyu ku maso. Avugira imbere mu mutima we ati" intambwe ya kabiri nayo maze kuyitera
.
Mu muhanda agenda abisikana n'imodoka y'umugabo igenda yiruka cyane.  Amilia aparika kuruhande.
Arivugisha ati" Tole ni vuba nkasobanukirwa rwose.
.
Arongera yatsa imodoka arakomeza.
Kurundi ruhande Tole ageze mu rugo kw Sonna barimo gusomanira imbere y'umuryango. Bamaze gusomana baza kwicara.
Tole areba keke, maze areba Sonna ati" inshuti yawe irihe ?
Sonna ati" wihangane ntabwo yabashije gutegereza. Ahubwo rya kuri keke 
Tole afata keke ararya ati" iyo nshuti yawe inteye amatsiko.
Sonna araseka ati" banza waketse ko ari umusore cy umugabo.
Tole ati" Sonna uri uwanjye gusa 
Sonna ati" sure se ?
Tole ati" ugiye kubihakana se ?
.
Amilia ageze mu rugo anezerewe. Yinjiye mu nzu asanga mama we arahari yaje kubasura arikumwe n'abana. Abana baramuhobera abahereza ibyo abaguriye byo kurya. Maze aza kwicara iruhande rwa Mama we.
Mama we ati" ndabona utagifite umwera kumaso.
Amilia ati" ibyo narabirenze Mama.
Mama we ati" wahisemo kwakira ukuri ugiye kubaho nk'umugore wo hambere .
Amilia ati" Oya. Ahubwo ntabwo nkiri umugore wakajiji.
Mama we araseka
.
Tugaruke kwa Sonna we na Tole bari mu gitanda. Imibiri yambaye ubusa buri. Sonna ari hejuru ya Tole. Amajwi yo kuniha kuzamuwe n'ibyiyimviro by'igikorwa barimo niyo yumvikana gusa . Hashize umwanya bagera kumusozo wigikorwa. Buri wese agwa agacuho.
Tole ati" urakoze cyane narinkukumbuye.
Sonna ati" narinkukumbuye cyane nanjye. Ahubwo bea ndashaka ko tuganira kandi ukambwira ukuri kose utambeshya.
Tole ati" nta mpamvu ibaho yatuma nkubeshya.
.
Sonna ati" Niki umukobwa nkanjye arusha umugore wawe? Umugore wakunze ukamukwa , ukamurongora mugaseserana kuzabana iteka. Uwo mugore akakubyarira. None uyu munsi wa none ukaba urikumwe nanjye. Habaye iki byagenze bite ?
Tole aramureba maze yitsa umutima ati" Sonna ngiye kukubwira burikimwe cyose ushaka kumva.
.
Udacikwa na Episode 32

Comments