logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Mu mana niho dukirizwa, imbaraga zayo zikatugota, iraturwanirira, ubwacu banyanenge nye dugakira ibitugerageza. gumamo, niba urimo. jyamo niba utarimo.
.
Duheruka Akanji atumye umukobwa tutazi, abakobwa icumi bashaka akazi mu buhinde, ese koko abakobwa arababona?
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, dutangiriye  mu mujyi wa Rajasthan, ni hafi gato y'umuhanda wa gari ya moshi, niho Jeipher,Chris, Jacky na Naome, bari. tayari bamaze kwinjira ubuhinde, ntakibazo nakimwe bafite.
Aho bari, bari bahagaze nkabafite icyo bategereje. uko baraho kandi bategereje, ninako kandi baganiraga.
Naome ati:" kabisa, ubuhinde ni bwiza cyane."
Jeipher ati:" ari aha Rajasthan, ni Kigali, aheza nihe?"
Chris ati:" kigali ntiwayigereranya naha."
Jacky ati:" ushatse kuvuga ko aha haruta kigali se?"
Chris ati:" reka reka. kigali iracyeye, haba akayaga, bitandukanye naha, byongeye kandi, Kigali ifite isuku."
Jacky ati:" naringize ngo, uyu mugi yego n'imwiza, ariko ntiwaruta kigali."
Jeipher ati:" kigali aho numva bavuga cyane bahataka, ndashaka kuzajyayo."
Chris ati:" si ukuhataka niko hameze. Kigali ni nziza pe! nawe uhageze, wayamanika."
Naome ati:" njye rero mfitiya amatsiko yo kureba New delhi."
Jeipher ati:" mbabajwe nawe ushaka kureba umugi."
Jacky ati:" siho turi bujye se?"
Jeipher ati:" yego niho, ariko ntituri buhatinde."
Naome ati:" eeh, ariko ubwo umuntu yajya ashaka  akaruhuko agatembera umugi."
Jeipher yarasetse, ataragira icyo avuga, Isaha ya Chris iti:" imodoka iparitse iruhande rwanyu. mugende muyifate, mwerekeze GINA house niho musiga abo bakobwa."
ntibyatinze binjiye imodoka, bahita berekera.
.
.
kurundi ruhande, ni mu masaha y'umugoroba, Egide yarimo aganira na Grace, mbere yuko asohoka ikigo ngo atahe. bicaye mu ishuri ry'abonyine. Grace yakomeje kumutega amatwi, uko umwanya ugenda ushira atangira kurira, Egide biramuyobera ndetse aratungurwa ati:" ubaye ikise?"
Grace arira ati:" aragukunda."
Egide yikangamo ati:" umh, inde se?"
Grace we ati:" yishyizeho tatuwaje yawe mu mugongo, yandikaho ko ntutamukunda aziyahura."
Egide ati:" ntabwo ariko ndi gusobanukirwa, mbwira neza mbashe kumva."
Grace yihanagura amarira ati:" narinziko arinjye ugukunda Egi, none nabonye undusha urukundo. nakavuzeho ararira, ndetse mbura uko mbigenza."
Egide ati:" inde se bundi?"
Grace ati:" Keza aragukunda cyane."
Egide ati:" ahhe, ese ni uwo?"
Grace ati:" nyamara aragukunda nabyiboneye aragukunda."
Egide ati:" wabibwiwe n'iki se?"
Grace aho kumusubiza, yahise yibuka igihe bari bagiye kogana na Keza, yibuka uko yakoze mu mazi ngo yoze Keza nkuko bari babisezeranye, ntibyatinze keza yarunamye undi ayora amazi ngo amwoze, arikanga cyane, kubwo kubona isura ya Egide, iri mu mugongo wa Keza. yahise amwitegereza, atuje ati:" kubera iki?"
Keza ati:" isura se iri mu mugongo?"
Grace ati:" ni Egide sibyo?"
Keza rwose warumeze neza atuje ati:" yego."
Grace ati:" kubera iki ariwe washyize mu mugongo?"
Yavugaga amuzenguruka, aragenda amuhagarara inyuma, neza yitegereza iyo sura, anasoma amagambo yanditseho, Keza we avuga nkuri kurira ati:" ndamukunda."
Grace yikanze ati:" ngo?"
Keza we ati:" ndamukunda."
Grace nawe ati:" ataba ariko ari Egide uvuga ko wakunze?"
Keza ati:" mwiyumvamo mu maraso yange angenda mo. umwe mu bahungu, bamvugisha nkaruhuka, yanyegera nkatuza."
yatangiye kurira cyane, arakomeza ati:" ndamukunda Gra, yego sinyobewe ko rwose mu kundana, ariko nyemerera nkubwire ibi. Egide ndamukunda, kuruta uko nikunda. niyo we atankunda ariko basi njye akampa umwanya, nkamwereka urukundo mukunda, kuko natinda sinkubeshye ahari nzasara."
Grace byaramuyobeye, ariko akomeza kuganiriza Egide, uko byari bimeze. yitonze ati:" Narinziko ari mu mugongo gusa, ariko natunguwe no kwitako inyuma naho hariho isura yawe. Egi, rwose uriya mukobwa aragukunda cyane."
Egide yakomeje kumva kandi arinako atakereza, nyuma hari icyo yahise amubwira."
.
@Navio_stories
follow me navio nv.
.
Yatujemo amureba mu maso, ati:" arankunda, urankunda, ndagukunda. ibyo byahura gute? ndagukunda Gra, birenze ubushobozi bwubuzima bwanjye. niyashaka azashyire isura yange mu maso ye, ntibizasiba n'inyuguti kurwo nkukunda. ndagukunda cyane. kandi sineze kuguhemukira."
Grace ati:" none keza we ugukunda?"
Egide ati:" sinjye ugena ibyo umutima ukunda, ariko rwose Keza nawe arabizi neza ko ntamukunda."
Grace ati:" nange sindamenya neza ko urukundo rwawe ndukwiye Egi, ese ahari ndagukunda, cyangwa ni wowe unkunda?"
.
.
Kurundi ruhande, ni muri tanzania, i Dar es salaam selena hotel, aho Akanji yibereye ryose muri mashine, ari kwiyandikira ntakibazo.
yakomeje kwandiga, uko yakanditse aremeza. kumbe yari kuri Google ntakindi yari yanditsemo ni ijambo ry'inyuguti eshanu, PORNO. yatangiye kubona urutonde rwa amavideo, agiye gukina imwe, telephone ihita isona. kureba umuhamagaye, yari Vicky. yehuse ati:" hello nshuti?"
Akanji ati:" hello?"
Vicky ati:" tanzania bimeze gute?"
Akanji ati:" ni vyiza ndetse ndi muri hotel."
Vicky ati:" ndagukumbuye."
Akanji ati:" nanje pe, gusa, ivyo najemo, ndihafi kubisoza, nzahita nza twiganirire."
Vicky ati:" aka kanya se waba ubonye abakobwa icumi we?"
Akanji ati:" bishobora gukunda vuba. ahubwo we, nkufitiye akazi karyoshye. sinzi niba uza kumfasha."
Vicky ati:" ako kazi ni bwoko ki?"
Akinji yagiye gusubiza, telephone yindi yarafite, ihita isona, yihuse ati:" bureka nkore busines, ibindi vyo, ndaza kuba mbivuga ho."
yahise amukupa, arangije yitaba uwarumuhamagaye."
Akanji ati:" hello?"
umuhamagaye ati:" salama. wasichan niliowaona, tutakutana na wee wapi?( komera, abakobwa nababonye, ahubwo turahurira he?)"
Yari wa mukobwa yatumye abakobwa warumuhamagaye, Akanji yishimye ati:" nzuri sana. nenda dar es salaam serena hotel.( byiza cyane. ngwino kuri dar es salaam serena hoteli.)"
yahise amukupa, yihuse ahamagara Vicky, ati:" mutegure ahubwo, uko mwakira abakobwa. ndababonye mu masaha make nshobora kuba mfashe indege nje."
Vicky ati:" nibyiza cyane reka ndebe uko nzakwakira."
Akanji ati:" sawa, reka nanje mbishyurire hoteli bataza ngo baserere."
ntibyatinze yahise ahaguruka,ibyo yaragiye kureba kuri google, akora cancel, arangije arahaguruka.
.
.
kurundi ruhande, Egide yakomeje kuganira na Grace, uwo mwanya James ahita yinjira abasanga aho bari bicaye arabasuhuza arangije abicara imbere gusa abareba.
nakavuyo kenshi ati:" ko warijije umwana se Egi? wagiye umufata neza ariko, ntubona ko ariwe dufite mwiza aha kukigo?"
Egide yaramurebye ahiga icyo yamusubiza, araheba arangije ati:" wenda arize yishimye."
James ati:" aah, wapi wana, gusa ariko niba aribyo ni byiza. hanyuma rata gra, narinje nkuzaniye ubutumwa."
Grace atari yavuga, Egide ahita amutanga ati:" ubutumwa buteye bute? mbwira."
yabazaga James, ariko kandi Grace amureba, James ati:" mbuzaniye Grace kandi ntiyavamo wowe."
Egide yumvise bamukotoje aratuza, James we arakomeza ati:" rata niba wumva naguha ubwo butumwa, mbwira."
Grace ati:" ngaho mbwira."
James yahise amuhereza urupapuro, amwicira akajisho, amucira isiri ati:" n'igenzi gusoma aka kantu, gusa wiherereye byaba byiza. ikindi kameze nkubutumire, yampaye ngo nkuzanire."
Grace ati:" ninde se bundi ugutumye?"
James ati:" oya wigira ikibazo uramusanga kurwo rupapauro."
Yahise ahaguruka arigendera, Egide nawe ati:" zana dusome urwo rwandiko."
Grace ararumwima ati:" navuze se ko bigomba gusomerwa mu ibanga?"
.
.
kurundi ruhande, Keza yakiriye babakobwa, abazengurukamo yitonze agenda abitegereza, nyuma ahagarara imbere yabo, ati:" wasichana wazuri sana. tutapanda ndege  dodoma, tunakwenda india. usijali kila unachata utapewa.( abakobwa biza cyane. tugiye gufata indege dodoma tujye mu buhinde, ntimugire ikibazo ibyo mushaka byose muzabihabwa.)"
Yahise ahindukira afata igikapu, arangije abika ibye byosa, arangije abanza kubagurira ibyo kurya, bidatinze basohoka hoteli."
.
.
kurundi ruhande, Chris na Jeipher bagejeje Jacky na Naome kuri GINA house, basanga Phionah yarabategereje, bidatinze Babanza kuganiramo.
Phionah ati:" uyu musore ko ari ubwambere mubonye bite bye?"
Jeipher ati:" atangiye akazi vuba nawe, yitwa chris, iyi yari mission ye yambere."
Phionah ahita ahereza ikiganza Chris ati:" byiza kubonana nawe no kumenyana."
Chris ati:" nange nishimiye kukumenya."
Jeipher ati:" reka twe tugende, namwe mugire akazi keza."
Jacky ati:" nzabakumbura uburyo mwatuganirizaga."
Naome ati:" gusa urukundo rwanyu ruzakomere."
Jeipher yahise arira ati:" nange nzabakumbura pe, kandi akazi keza, icyambere ni ukwiyakira. niyo nama nabaha."
Yahise afata ukuboko Chris bahita bigendera, binjira imodoka baragenda."
Jacky na Naome bo basigaye bibaza impamvu ababwiye ari kurira, dore ko bari babaguriye ibyo kunywa, barabinywa bitunguranye cyane bahita basinzira."
.
kurundi ruhande ho, Chris yagiye aganira na Jeipher barinda bagera kuri Blacksite hoteli, bombi binjiramo, ndetse bajya mu cyumba kimwe, Chris ahita aya koga, Jeipher we asigara aho aryamye, Chris we agiye gukuramo isaha ngo yoge, humvikana ijwi mu isaha, riti:" ica Jeipher kandi vuba kuko nutinda we arakwica....................
..............
.................................
....Loading episode...20
.
ngaho re, bagiye kwicana noneho?"
Egide we ntaribupfe na Grace urwandiko?"
inkuru yacu nibwo igiye gutangira, ntucikwe.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|

Comments