Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Amaze kuyigurisha ahita ajya gushaka Shyaka maze amwishyura amafaranga ye bajya gukora amasezerano ko inzu ayiguze.
.
Kurundi ruhande mu rugo rwa Briana, Fanny na Daria baje kumusura. Arabakira nkuko bisanzwe bararya baranywa.
Baraganira. Mu kuganira kwabo Daria arabibona ko Briana atameze neza.
Fanny ati” Ntureba igisobanuro cyo kubana n’umugabo muzima ufatika?
Bria arahigima.
Fanny ati” Niki se ko mvuga ugahigima??
Daria ati” Njyre nabbonye kuri Briana ko hari ibitameze nza.
Fanny araseka ati” gute se. umuntu ubayeheho mu buzimank’ubu bwitangaza ni gute haba hari ibitagenda neza muri we.
Daria ati” Nyamara Fanny abantu twizerera mu bintu ariko sibyo bitanga ubuzima bwiza umuntuaba akeneye. Kandi niko bimeze usanga benshi hanze aha ariko bishuka.
.
Fanny ati” Dari uribeshye cyane,. Udafite amafaranga hano mwisi burya ntakintu uba ufite.
Daria ati” Ahaaaa. Wowe sinzi izawe pe.
Briana ati” Daria aravuga ukuri ndahagayitse.
Fanny agwa mu kantu akanura amaso.
Briana ati” Njyewe ndimo kubona ibitandukanye nibyo nizeraga ko nzabona.
Fanny ati” Nonese hari icyo ubuze nakimwe muri uru rugo.
Daria ati” Ahubwo bisa nkaho ntanakimwe abona.
Fanny aratangara we ntanubwo anabyumva.
.
Briana ati: Ubu mama bagiye kumwirukana mu nsu. Ariko murebe ahantu mba nkaba ntanatabara mama.
Daria ati” Oya ntabwo bishoboka.
Briana ati” Niko bimeze rero.
Fanny ati” Bria ibyo uvuga bishoboka gute??
Briana ati”Umugabo yambwiye ko ndi umnugore wo mu rugo ubu sinyikora. Kandi kuba ntakora birumvikana sinabasha kubona amafaranga.
.
Fanny ati” Ariko Jamali afite amafaranga ubundi waba ukora iki??
Daria aseka Fanny ati” Sha Fanny uri umwana sinzongera kuba narenganya ibitekerezo byawe.
Fanny ati” Gute se. fata amafaranga y’Umugabo ukemure ikibazo cya mama wawe.
Daria ati”Fanny reka guteta cher suko bigenda. Amafaranga y’Umugabo akenera raporo. Noneho kumugore nkuyu nka Briana uba utabuze ibyo arya nibyo yambara. Utekereza ko yabwira umugabo we ko yafashe amafaranga gute??
.
Daria areba Briana ati” Ariko Briana uri mukuri ntabwo waba uko umugabo ashaka ko uba. Aho ntacyubahiro cyaba kikirimo. Byaba bisa nkaho utacyifiteho uburenganzira ubaye nk’akana umugabo arera.
Briana ati”Nonese nakora ik ko yanze ko nsubira mu kazi??
Daria ati” Nonese uratuza ngo umugabo yanze ko usubira mu kazi.??
Briana koko abitkerezaho.
.
Kurundi ruhande Luwero aje kureba Mama Briana asanga ymaze kuzinga byose agiye kugenda.
MaMA Briana ati” Luwe ugarutse hano gukora iki??
Luweroati” Mama ntabwo ukivuye muri iyi nzu.
Mama Bria ati” Gute kandi uyu munsi ariwo wanyuma.
;Luwero ati” Nabicyemuye.
.
Mama Briana arabyumvaati”Wabikemuye gute??
Luwero ati”Inzu nayiguze.
Mama Briana arabyumva,. Ariko yumva ntabwo agomba kuyemera kubera ko arumva uburyo bwose Luwero yagiye amufasha byaba bimeze nko kumukoresha.
.
Mama Briana maze arahakana ati” Nubwo wayiguze ntabwo nguma kuyituramo inzu ni iyawe uyikoreshe icyo ushaka.
Luwero ati” Mama ntahantu wajya iyi nzu ubu ni iyawe.
Mama Briana ati”Oya. Ntabwo nkomeza kuyibamo. Kandi narinakubwiye ko ntabufasha bwawe nyikeneye.
.
Luwero arabibona ko mama Briana yamaramaje inzu atarakomeza kuyibamo. Maze muri we atakereza ubundi yayimwemeza.
Luwero ati” Nonese aho kugira ngo nshake undi mupangaye wowe ntiwayikodesha?
Mama Briana ati”aho wenda ntakibazo. Ariko nabwo aka kanya nta mafaranga mfite nahita nkwishyura.
Luwero ati” Wowe uzayampa wayabonye. Kandi nabwo ujye uyashaka witonze, njye samba nkneye amafaranga cyane. Uzajya unyishyura igihe wayabonye.
Mama Briana ati” Koko!
Luwero ati”Yego.
Mama Briana ati”Urakoze cyane nukuri.
Luwero ati” Ntakibazo mama. Ngaho ongera usubize ibintu uko byari bimeze.
.
Luwero aramufasha basubiza ibintu mu mwanya wabyo.
Mama Briana araseka ati” Ubu mbonye Landlord mushya kweri!
Luwero ati”Yego. Kandi njye sinzakugora.
Mama Bria ati”Oya amafaranga ugomba kujya uyafata.
Luwero ati”Igihe wayabonye nzajya nyafata kandi mbona nabwo aringombwa nyine.
.
Luwero avuye kwa Briana agaruka mu kazi.
Jacke ati” wagurishije imodoka yawe iwanyu batabizi ujya gutabara mama w’Umukobwa wabanye n’undi mugabo??
Luwero ati” Nonese ahubwo iyo nteruro yose uvuze n’iyiki?
Jacke ati” Man , ahari nanjye natanguira kwizera ko urwoatari urukundo ari indogano. Briana ayarashatse ubu ni umugore w’Umugabo.
Luweroati” Nonese urukundo rugira iherezo?? Iyo ukunda uba ukunda. Iyo rero wakundaga umuntu nyuma ukamureka burya utarigeze umukunda.
Jacke araseka ati”Hanyuma aba ex??
Luwero ati”Njye sinigeze ngira aba ex.
Jacke ati”Man bibaho ko ukundana n’Umuntu bikaba ngombwa ko mutandukana.
Luwero ati”Ntabwo muba mwarigeze mukundana. Ahubwo muba mwarashimanye. Abantu barahura bagashimana. Buri umwe wese akumva yishimiye mugenzi we. Ibyo nibyo usanga abantu bise urukundo ariko ntabwo aba arirwo burya. Ntabwo wakunda ngo maze nyuma uzareke urukundo rwawe.
Jacke ati”Nyamara man…….
Luwero ati” Umva njyewe ibyo nkubwira nizera ko ijana kurindi ariko kuri. Cyakoka ushobora kuba wakunda umuntu ariko ntibikunde ko mwakundana bitewe n’impamvu zitandukanye wenda. Ariko iyo wamukunze umukunda iteka.
Jacke ati” Aho noneho ndabyumva.
Luwero ati: Nubwo bitakunze ko nakundana na Briana. Ariko ntabwo azigera ava mu mutima wanjye.
Jacke ati”Nonese ko yashatse ubu ntabwo wakundana n’undi mukobwa?
Luwero ati” Uwo mukobwa naba ngiye kuzamubabaza. Kuko nubwo nakigwira nkaho mukunda ntabwo byaramba. Rero sinajya kubeshya umutima wanjye.
Jacke ati” Uratangaje.
.
Iminsi iricuma.
Briana yicaye iwe mu rugo afite telephone mu ntoki arumva yahamagara mama we ariko yabuze imbaraga zibikora. Kubera arumva afite amasono yo kuba mu kanya arimo ntacyo yafasha mama we.
Cyakora akomeza guhangana nabyo muri we arahamagara. Mama we aramwitaba. Briana n’ikimwaro n’amasoni menshi abura ubwa vuga.
Mama we ati” Bite ko utavuga??
Briana ati”Mama umbabarire.
Mama we ati” WIhangayika. Ikibazo cyarakemutse.
Briana ati” Cyakemutse gute??
Mama Briana ati” Luwero yaramfashije aba ariwe ugura inzu. Yashakaga no kuyimpa ndamwangira birangira ahindutse landlord wanjye. Kuri we sinzajya mpangayika nzajya nyamuha igihe yabonetse niko yambwiye.
.
Briana arabyumva.
.
Udacikwa na Episode ya 50
Comments