logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 38

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 38
.
Twaherutse Dr Fabien nawe yarakurikiwe, 
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Dr Fabien amaze kubona ko yakurikiwe , atangira kwiruka. Abo basore bamwirukankaho, ariko kubwo amahirwe abasha kubacika.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Fame hari amarira gusa. Litta arimo kubaza Mama we impamvu Papa yapfuye yishwe. Gusa Nyina yacecetse ntakintu ashaka kumubwira.
Litta arasakuza ati" Mama nshaka kumenya ukuri.
Rhadia aramureba ati" Nonese njyewe ndabizi.
Litta ati" urabazi Mama. Kuko yapfiriye kwa Muganga. Abamwishe ntabwo bari abagizi ba nabi wenda bashakaga kumwiba. 
Rhadia araceceka.
Litta ati" Mama ni wowe mbaza. Papa ni bande yarafitanye nabo ibibazo? Ibibazo yarafitanye nabo ni ibihe kuburyo byatuma baza kumwica ?
Rhadia ati" ese kubimenya byagufasha iki? Urashaka gucukumbura ngo bigarure so wamaze gupfa
.
Litta arahaguruka ati" Ubwo niba udashaka kumbwiza ukuri urashaka ko nanjye mfa. Kandi ndabikora Mama.
Rhadia ati" Niba ushaka kunyongerera agahinda genda ubikore.
Musaza wa Litta ati" Mama watubwiye ukuri ? Turi abantu bakuru. Ese abishe Papa twe ntibazatwica ?
Rhadia ati" oya nimutamenya ukuri ntacyo muzaba.
.
Musaza wa Litta abonye ko Mama we adashaka kubabwira ukuri aramwegera aramufata aramunyeganyeza cyane avuga cyane asakuza ati" dushaka kumenya ukuri Papa yazize iki?
Rhadi ati" Papa wanyu ari mu bishe President Crea.
.
Abana baguye mu kantu barumirwa!
Rhadia ati" President Paru yasezeranyije Papa wanyu kuzamugira minister w'ubuzima. Ariko ntabwo Papa wanyu yigeze amenya ko nyuma President Paru azabagambanira agashaka kubica.
Litta ati" Papa yishe umuntu ashaka umwanya ukomeye?
Rhadia ati" yego.mwa bana mwe mugomba kwigira nkaho ntakintu muzi. Nibwo natwe tutazicwa. Ibyo Papa wanyu yakoze ntabyo muzi niko mugomba kubaho.
.
Tuze mu rugo kwa President. President Paru yicaranye na Lessy muri Saro. Fazil arinjira.
Fazil ati" Nyakubahwa burikimwe cyose cyamaze gutegurwa.
Presideny Paru ati" Isaha yo gushyingura bayishyize ryari?
Fazil ati" Mukanya saa cyenda.
President Paru ati" Good.
.
Sifa ahagaze hakurya arimo kubareba. We ararakaye cyane bikomeye. President Paru aramureba bahuje amaso arahaguruka agenda amwegera aza imbere ye.
President Paru at" wihangane kubwo kubura inshuti yawe ikomeye. Njye n'umugore wanjye watwitayeho ntanakimwe utakoze. Ariko byarangiye agiye. Reka tumwifurize kuruhukira mu mahoro. Kandi tuza uracyafite agaciro kawe hano ntakizakubaho.
.
Amaze kumubwira gutyo ava imbere ye asubira kwicara. Sifa we yumva agiye kuruka.
Fazil ati" Gusa nyakubahwa hari andi makuru meza.
Paru ati" Reka nze nkusange muri Office tuvugane.
.
Tuze kwa Muganga muri moruge. Baje gufata umurambo wa Crea. Wa murinzi ushinzwe moruge aje kureba aho bashize umurambo wa Crea asanga harimo ubusa arikanga. Ubwoba buramwica. Abona ko ake kagiye gushoboka. Abwira mugenzi we ko umurambo wa Crea wabuze. 
Birabacanga bibaza icyo baza gusobanura nicyo bagiye gukora. Baratekereza impanga zirashyuha.
Umwe ati" reka dutubure dutange undi murambo.
Undi ati" Gute se? Gute turatubura kandi harabaho gusesera umurambo. Ntibaza kubona ko atari we se?
Undi ati" amakuru mfite nuko ibyo bitaza kubaho. Bazanye isanduku tumushyiramo, baramukura hano bajya gushyingura. Ntabyo gusesera biraza kubaho.
Undi ati" uri sure ?
Undi ati" yego. Ahubwo reka turebe uko tubikora twirwaneho tubajijishe. Wenda turamuke kabiri batatwishe.
.
Tugaruke.mu rugo kwa President muri Office yo mu rugo. President Paru arimo kuvugana na Fazil
Fazil ati" amakuru meza navugaga nuko Fame na Clemance twamaze kubahitana
President Paru ati" byiza cyane. Hanyuma Dr Fabien?
Fazil ati" nawe barimo kumuhiga ibye biraza kurangira vuba.
Paru ati" aho ibanga riraba rishyinguwe neza cyane.
.
Kurundi ruhande, Rome na Crea bari mu modoka barimo kugaruka mu mujyi. Rome niwe utwaye. 
Rome ati" isi igiye kugwa mu kantu! Hari abantu hariya bagiye guhita bagwara umutima.
Crea ati" Ntambabazi mfite bariya bantu barampemukiye cyane.
Rome ati" Crea guhora wibishyira mu mutima wawe.
Crea ati" Rome ntabwo wambuza kuko narababaye.
Rome ati" Ariko Nubundi ibyaya by'umuntu biramuhana.
.
Kurundi ruhande, umurambo wa Crea ugejejwe mu irimbi ry'abakire bakomeye aho abayobozi baishyingurwa baje gushyingura. Hari abantu benshi cyane kandi bagiye bakomakomeye.
.
Rome na Crea nabo bageze mu murwa. Barimo bakata hari umuntu bari bagonze, Rome agiye kubona abona ni Dr Fabien. Yaragonze asa nurimo kwihuta cyane ahunga. 
.
Udacikwa na Episode 39

Comments